• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Editorial 17 Oct 2016 Mu Mahanga

Ishyaka PSD riherutse gutangaza ko ryirukanye Ndayishimiye Eric, umuyoboke waryo wari no muri biro politiki y’iryo shyaka, ari na yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana.

Imyitwarire idahwitse Ndayishimiye yashinjwe irimo gusuzugura inzego z’ishyaka, kurisebya, kwinjira muri website yaryo akayivanaho n’indi myitwarire irimo kuvuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange nk’uko byatangajwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.

Mu gusobanura icyo kibazo, Ndayishimiye yavuze ko yasezeye mbere abicishije mu ibaruwa yandikiye iryo shyaka igaragaza ko yanditse asezera ku wa 6 Nzeri 2016.
Ibi yabisobanuye mu itangazo yageneye abanyamakuru ryo ku wa 13 Ukwakira 2016.

Ati “Naravogerewe ubwo muri iyi nama ya biro politiki y’ishyaka PSD yabaye ku wa 8 Ukwakira 2016, navugwagaho ko nirukanywe kandi maze igihe kingana n’iminsi 32 yose nsezeye muri iri shyaka.Na none kandi imyitwarire idahwitse ntabwo nyemera kubera ko habayeho kumpimbira.”

Ndayishimiye kandi asanga atarashyigikiwe na PSD igihe cyose yamaze ari umuyoboke waryo kandi we abona hari inkunga yahaye iri shyaka.

Ati “ Abayobozi b’ishyaka burya inshingano zabo z’ibanze ni ukurengera no guteza imbere abayoboke[…]. Ibi ni byo byatumye mbaza ubuyobozi bwa PSD nti ‘ko nabakoreye byinshi kandi bifite n’agaciro kenshi, ese kuki mwebwe nta kintu na kimwe gifatika muranshigikiramo? Kuva ubwo imikorere yanjye na bo yahise izamo agatotsi, nuko batangira kunshinja imyitwarire idahwitse.”

Ndayishimiye yemeza ko yasezeye byemewe n’amategeko nkuko biteganywa n’ingingo ya 12 muri sitati y’ishyaka PSD, igira iti ‘umuyoboke ashobora gusezera mu ishyaka ku mpamvu ze bwite kandi akabikora mu nyandiko’.

Ndayishimiye yageneye abanyamkuru iryo tangazo nyuma yuko ateguye ikiganiro n’abanyamakuru, ariko ntikibe.

Inkuru bifitanye isano:PSD yirukanye Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Itangazo rigenewe Abanyamakuru
-4406.jpg

Ibaruwa Ndayishimiye Eric yanditse asezera muri PSD
-4407.jpg

Inkuru bifitanye isano

https://rushyashya.net/politiki/ishyaka-psd-dr-biruta-vincent-mu.html

2016-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Editorial 29 Dec 2021
Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Editorial 07 Mar 2022
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Editorial 03 Sep 2021
M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Editorial 03 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Gasasira Gaspard  yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana
Mu Mahanga

Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana azize urupfu rutaramenyekana

Editorial 07 Sep 2016
Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017
Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora
Mu Rwanda

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru