• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Editorial 17 Oct 2016 Mu Mahanga

Ishyaka PSD riherutse gutangaza ko ryirukanye Ndayishimiye Eric, umuyoboke waryo wari no muri biro politiki y’iryo shyaka, ari na yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana.

Imyitwarire idahwitse Ndayishimiye yashinjwe irimo gusuzugura inzego z’ishyaka, kurisebya, kwinjira muri website yaryo akayivanaho n’indi myitwarire irimo kuvuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange nk’uko byatangajwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.

Mu gusobanura icyo kibazo, Ndayishimiye yavuze ko yasezeye mbere abicishije mu ibaruwa yandikiye iryo shyaka igaragaza ko yanditse asezera ku wa 6 Nzeri 2016.
Ibi yabisobanuye mu itangazo yageneye abanyamakuru ryo ku wa 13 Ukwakira 2016.

Ati “Naravogerewe ubwo muri iyi nama ya biro politiki y’ishyaka PSD yabaye ku wa 8 Ukwakira 2016, navugwagaho ko nirukanywe kandi maze igihe kingana n’iminsi 32 yose nsezeye muri iri shyaka.Na none kandi imyitwarire idahwitse ntabwo nyemera kubera ko habayeho kumpimbira.”

Ndayishimiye kandi asanga atarashyigikiwe na PSD igihe cyose yamaze ari umuyoboke waryo kandi we abona hari inkunga yahaye iri shyaka.

Ati “ Abayobozi b’ishyaka burya inshingano zabo z’ibanze ni ukurengera no guteza imbere abayoboke[…]. Ibi ni byo byatumye mbaza ubuyobozi bwa PSD nti ‘ko nabakoreye byinshi kandi bifite n’agaciro kenshi, ese kuki mwebwe nta kintu na kimwe gifatika muranshigikiramo? Kuva ubwo imikorere yanjye na bo yahise izamo agatotsi, nuko batangira kunshinja imyitwarire idahwitse.”

Ndayishimiye yemeza ko yasezeye byemewe n’amategeko nkuko biteganywa n’ingingo ya 12 muri sitati y’ishyaka PSD, igira iti ‘umuyoboke ashobora gusezera mu ishyaka ku mpamvu ze bwite kandi akabikora mu nyandiko’.

Ndayishimiye yageneye abanyamkuru iryo tangazo nyuma yuko ateguye ikiganiro n’abanyamakuru, ariko ntikibe.

Inkuru bifitanye isano:PSD yirukanye Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Itangazo rigenewe Abanyamakuru
-4406.jpg

Ibaruwa Ndayishimiye Eric yanditse asezera muri PSD
-4407.jpg

Inkuru bifitanye isano

https://rushyashya.net/politiki/ishyaka-psd-dr-biruta-vincent-mu.html

2016-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Editorial 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023
Amakuru

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Editorial 28 Jul 2022
Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo
INKURU NYAMUKURU

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Editorial 19 May 2019
Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi  rwabohoye u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Editorial 25 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru