Abasesengura politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bemeza ko igihe cyose bamwe mu bategetsi bo muri aka karere bazaba bakibaswe n’irondabwoko, umutekano uzakomeza kuba kure nk’ukwezi.
Ibimenyetso bigaragarira buri wese byerekana ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ryubakiye ku myumvire ya”Hutu pawa”, urwango n’umutima wo kwihorera ku Batutsi, bahozwa ku nkeke n’incyuro ngo”ingoma yabo(UPRONA)yarahirimye”.
Urugero ni ibyo bise “isukura” mu gisirikari, aho Abatutsi bicwa, bagafungwa, abandi bakirukanwa nta makosa abarangwaho.
Mu gisiviri naho “Hutu pawa” iravuza ubuhuha. Ibyegeranyo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, byerekana ko mu Burundi hejuru ya 95% by’ukukungu bw’igihugu biri mu biganza by’abambari ba CNDD-FDD, mu gihe abadashyigikiye ikandamiza na politiki y’inda nini, by’umwihariko abahejwe nk’ Abatutsi, birukanywe mu nzego hafi ya zose, hagamijwe kubakenesha no kubapfukamisha.
Ibyo byegeranyo bivuga ko abenshi biswe abanzi ba “Leta mbyeyi”, barahunga, abasigaye baba inkomamashyi ngo barebe ko bwacya kabiri.
Iryo gwingira mu bitekerezo, Perezida Evariste Ndayishimiye “NEVA” anarisangiye na mugenzi we Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa, dore ko bombi bananywanye n’abajenosideri bo muri FDLR. Aba bicanyi nibo rutirigongo rw’igisirikari, haba kwa Ndayishimiye, haba no kwa Tshisekedi. Barakiza bakica uwo bashaka, bashingiye ku isura n’ indeshyo y’izuru!
Gusangira ingengabitekerezo ya Jenoside, aba bagome bombi ubu barabigaragariza mu ihohoterwa rikorerwa Abatutsi bo muri Kongo. Biswe abanyamahanga iwabo, abatarishwe ngo baribwemo imishito, barameneshejwe. Ubu baricira isazi mu jisho aho bandagaye mu mahanga, inka zabo zikamwa n’abagaragu ba Ndayishimiye na Tshisekedi.
Uretse kuba umufatanyacyaha mu itsembabatutsi, NEVA ni n’incabiranya, Perezida uciriritse cyane mu mivugire no mu migirire.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse gusetsa ikinyamakuru mpuzamahanga, Jeune Afrique, uko yabajije NEVA niba koko abasirikari b’Abarundi bafatanya n’aba Kongo ku rugamba, binyuranye n’ibyo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wari wumvikanyeho, maze NEVA ngo akirenga akarahira ku babyeyi, avuga ko rwose ayo mahano atayatinyuka!
Nyamara se wahisha inzu ugahisha umwotsi?
Nyuma y’iminsi mike cyane, ibimenyetso simusiga byerekanye ko NEVA na Tshisekedi bafatanya kwica Abakongomani b’Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge, kubera ya ngengabitekerezo ya Jenoside basangiye.
Ikimwaro cyaramukoze, maze abuze uko asobanurira bagenzi be bo mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba uko yijanditse mu bwicanyi bwo muri Kongo, cyane ko yanabugiyemo ari nawe uyobora uwo muryango, NEVA atangira kubeshyera u Rwanda ngo rushyigikiye, RED-TABARA, umutwe urwanya ubutegetsi mu Burundi!
Uretse ko nta n’impamvu ndetse akaba yaranabiburiye ibimenyetso, ubundi u Rwanda ruramutse koko runashyigikiye RED-TABARA, Abatutsi b’Abakongomani babizira bate?
Igisobanuro kirumvikana: Abajenosideri n’ababashyigikiye babaswe n’amacakubiri, bahora babeshya ngo u Rwanda ruyobowe n’Abatutsi. Bivuze ko wishe Umututsi wo muri Kongo uba wihimuye ku butegetsi bw’u Rwanda! Akabi gasekwa nk’akeza koko.
Mu gihe tugezemo, ibindi bice by’isi birajwe ishinga no kuvanaho imipaka itanya abantu, kugirango bashobore kuzuzanya, bityo barusheho kuzamurana. Ikibabaje, muri Afrika, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, niho hasigaye umwiryane ushingiye ku bwoko, nyirabwo atasabye kuvukana.
Niba dushaka gutera imbere, biradusaba kwitandukanya n’abayobozi nka NEVA na Tshisekedi bagwingiye mu bitekerezo. Bitabaye ibyo, ubwo imibereho myiza ivugwa ahandi, izakomeza kwimukira ubwicanyi, twibere abakene nyakujya ubuziraherezo.