• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Editorial 25 Apr 2018 POLITIKI

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko igiye gutangira ibikorwa byo kuvugurura lisiti y’abazitabira amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko imyiteguro irimbanyije ku buryo mu ntangiriro za Gicurasi, ibikorwa byo kuvugurura bizaba byatangiye gukorwa mu Midugudu yose y’Igihugu.

Yagize ati “Guhera tariki 3 kugeza 26 Gicurasi, lisiti z’itora zizaba ziri kuri buri mudugudu no kuri za Ambasade zose z’u Rwanda, aho abantu bazabasha kugenzura neza imyirondoro yabo bakanakosora amakuru ari kuri iyo lisiti.”

Muri ibyo bikorwa, NEC ivuga ko izashishikariza buri munyarwanda ufite imyaka yo gutora kumenya aho azatorera kandi ko izegera n’abanyeshuri bari mu mashuri yaba ayisumbuye, amakuru na za Kaminuza.

Munyaneza yavuze ko hazanakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga nk’irya telefone mu kwiyandikisha, kwikosoza no kwiyimura kuri Lisiti y’itora nkuko byakoreshejwe mu matora ya Perezida aheruka kuba umwaka ushize.

Yakomeje agira ati “Dufite umubare munini w’abantu bimuka, nk’abimukira muri Kigali n’indi mijyi bashakisha akazi, abakodesha n’ibindi byiciro, abo bose bagomba kugaragaza aho bimukiye kugira ngo bihuzwe n’ibiri kuri Lisiti y’itora.”

Abanyarwanda 6,897,076 nibo bari biyandikishije kuri Lisiti y’amatora ya Perezida. Abagera kuri 98% mu biyandikishije bitabiriye amatora. NEC ivuga ko abazatora uyu mwaka bashobora kugera kuri miliyoni zirindwi.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Musanze, Isaie Mbonyinshuti, bavuga ko batangije ubukangurambaga mu baturage cyane cyane mu rubyiruko rwujuje imyaka 18, basaba abatarafata indangamuntu kuzifata kugira ngo bazabashe kwitabira amatora.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Amatora y’abadepite ateganyijwe taliki ya 2 na 3 Nzeli 2018.

2018-04-25
Editorial

IZINDI NKURU

Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Editorial 07 Feb 2018
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024
Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Editorial 07 Apr 2021
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!
INKURU NYAMUKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Editorial 29 Apr 2018
Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye
Mu Mahanga

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye

Editorial 27 Dec 2016
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Editorial 31 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru