Depite Golriz Ghahraman uhagarariye ishyaka Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko ya New Zealand yibasiwe bikomeye anengwa kubera uruhare yagize mu kunganira abashinjwaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rwa Arusha. Umunya-New Zealand mugenzi we, Phil Quin wabaye mu Rwanda imyaka 3 ni umwe mu bakomeje kunenga abunganiraga abagize uruhare muri jenoside ndetse akanenga n’uruhare rwa Ghahraman.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashinzwe kuburanisha abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bivugwa ko Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2 bagize uruhare muri ubu bwicanyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nko kwica abaturanyi cyangwa gusahura ibyabo. Inkiko Gacaca icyo gihe hasanzwe zishobora kwihutisha kuburanisha aba bantu ndetse zikagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.
Ku rukiko rwa Arusha, uwaje kuba umunyapolitiki muri New Zealand we yafashe icyemezo cyo kumara umwaka muri Afurika mu itsinda ryaburaniraga abashinjwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Golriz Ghahraman ngo akaba atari umwe mu banyamategeko 200 bari baragenwe na Loni ngo bazunganire abaregwaga ahubwo yari umukorerabushake.
Phil Quin wemera ko koko n’abagize uruhare muri jenoside cyangwa abakoze ibyaha ndengakamere nabo baba bakeneye ababunganira mu mategeko, asanga ubwunganizi bwa Ghahraman butari ngombwa ku bantu bashinjwaga bari basanzwe bafite abunganizi barenze umwe kuri buri muntu ahubwo ngo byari nko gushaka ubunararibonye.
Ngo nibyo nta kibi kiri mu gushaka ubunararibonye mu kazi kandi ngo stages ni uburyo bwiza bwo kwagura aho umuntu ashobora kugera, ariko Quin ntiyumva ukuntu Ghahraman yahisemo kujya kumara igihe cye mu manza zakurikiye jenoside.
Bivugwa ko abunganiraga abakekwagaho uruhare muri jenoside i Arusha bagenderaga ku gitekerezo cy’uko abakorewe ubwicanyi ari bo ba nyirabayazana b’ibyababayeho, Quin akavuga ko atumva ukuntu umuntu uzi ubwenge nka Ghahraman yaba atari azi ko agiye kugira urwo ruhare rwo kumvisha ko abishwe muri jenoside ari bo babyiteye.
Mu nyandiko yafatanyije n’uwitwa Peter Robinson bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku bwicanyi bwo muri Srebrenica, Ghahraman avuga ko igikorwa cyabanjirije jenoside cy’impanuka y’indege ya Habyarimana gishobora kwitwa icyaha cy’intambara cyakozwe n’ingabo z’Abatutsi zo muri FPR. Ibi bikaba byaranitwajwe na benshi mu bagize uruhare muri jenoside nyuma y’amasaha makeya iyi ndege ihanuwe n’ibisasu bya missiles na n’ubu hataramezwa bidasubirwaho uwabirashe.
Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwo muri New Zealand rwitwa newsroom.co.nz, Phil Quin akomeza avuga ko ibyo Ghahraman yanditse byuzuyemo byinshi biteye gushidikanya ndetse n’aho yabikuye hashidikanwaho, we afata nk’ibihuha bigamije guteza urujijo ku bantu ba nyabo bashyize mu bikorwa jenoside.
Quin akaba avuga ko ibitekerezo byo kuvuga ko ababohoje igihugu ari bo bizaniye jenoside biba mu mirwa mikuru yo mu Burayi, ahacumbikiwe bamwe mu bikomerezwa bya Hutu-Power ndetse n’udutsiko tw’abahakana jenoside ngo usanga mu bitangazamakuru no muri za kaminuza. Aba ngo wababarira ku ntoki, ariko imbuga nkoranyambaga zirushaho guha uburemere ibitekerezo byabo ku mateka.
Kubera ibi Quin akaba yagize ati: “Yaba yarabikoze ku bushake cyangwa atabishaka, Ghahraman yasimbutse muri iyo gari ya moshi. Nk’umuntu w’icyitegererezo akwiye kuburanishwa kuri ayo mahitamo ye.”
Quin uvuga ko kuri ubu Ghahraman arimo no gukorera Abanyarwanda babiri bahungiye muri New Zealand ngo batazohererezwa u Rwanda, aho abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yanashyizeho ubutumwa bwa Ghahraman avuga ko u Rwanda ari ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare, ibirego bishinja jenoside ngo cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi akaba ari ibintu bisanzwe.
Undi wanenze Ghahraman ni uwahoze ari umudipolomate wa New Zealand, Colin Keating. Uyu ni umwe mu bantu batatu bonyine mu kanama k’umutekano ka Loni mu 1994, babashije gusaba ko hagira igikorwa ngo jenoside ihagarikwe.
Uyu waje no gukora mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 mu mushinga wo kubaka ubushobozi mu bakozi ba leta, avuga ko kuri we, kwitora kwa Ghahraman akajya kuburanira abakoze jenoside byasize icyasha uko yafatwaga.