Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria witwa Timothy Omotoso, wo mu itorero rya Jesus Dominion International kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, yitabye urukiko rukuru rwa Port Elizabeth, akurikiranyweho ibyaha bigera muri 7 birimo no gusambanya abana batarengeje imyaka 13 y’amavuko, kubacuruza, ruswa n’ibindi.
Uru rukiko rwavuze ko uyu mupasiteri yagejejwe imbere ya rwo nyuma y’iminsi micye afashwe ariko ubugenzacyaha bukamusangana ibyaha birenze kimwe kuko yakoraga ubucuruzi by’abayoboke bo mu idini ye biganjemo abagore n’abakobwa.
Uyu mupasiteri ngo yashakishaga abana bato bo mu miryango ikennye, akababwira ko agiye kubashakira akazi ariko akabanza no kubatera ubwoba ko nibatabanza kuryamana na we bazavumwa.
Aba bana ngo yabarundaga mu cyumba aho yababeshyaga ko hazaza abantu bagiye kubakoresha ikizamini cy’akazi hanyuma bagahita baba abakire ndetse bagakiza imiryango yabo.
Urukiko rwa Port Elizabeth rwavuze ko mu cyumweru gishize uyu mugabo yafatanywe abana b’abakobwa basaga 40 bafungiranye mu cyumba, abenshi muri bo bakavuga ko yabasambanyije ku ngufu.
Uyu mukuru w’itorero rya Jesus Dominion International w’imyaka 50 y’amavuko, ngo yacuruzaga abana bo mu bihugu bitandukanye harimo n’abo muri Afurika y’Epfo akabohereza ku migabane yindi ababeshya ko bagiye kubona akazi.
Abayoboke banshi b’itorero rye bari baje kumva urubanza, bitewe n’ubwinshi bwa bo ntibabasha gukwirwamo bahitramo kujya inyuma batera indirimbo ikubiyemo ibikorwa bye bibi.