Amakuru yatugezeho taliki ya 27/01/2016 twari tugitohoza aratangaza ko Paul Rusesabagina amaze iminsi ashakisha amafaranga yitwaza ko afite gahunda yo kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri 2017.
Paul Rusesabagina
Amakuru aturuka mu Igihugu cya Africa y’epfo aho Rusesabagina Paul ari muri iyi minsi ashakisha amafaranga abifashijwemo na Kayumba Nyamwasa uhamaze igihe.
Paul Rusesabagina
Rusesabagina ngo yakoranye amasezerano hagati y’ishyaka rye PDR-Ihumure na RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, kwifatanya ngo bongere ingufu bishakire amafaranga bitwaza ko Rusesabagina agiye kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuyobora u Rwanda muri 2017.
Hashize igihe abanyarwanda bamwe na bamwe bifuza kuza mu Rwanda bakiyamamaza, bamwe barabikoze baratsindwa abandi bashatse kuzana amayeri yo kubiba amacakubiri no guhakana Genocide amategeko arabibaryoza.
Reka tubanyurire muri make ku rutonde rwa bamwe muri abo n’amateka yabo mu mpine:
Paul Rusesabagina : Uyu mugabo yahoze ashinzwe imicungire ya Hotel Mille Collines ( 1994) nka maneko w’inzego z’iperereza z’igisilikare cya Habyarimana akaba yari ashinzwe gutanga raporo y’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye muri Mille Collines, akaba yarajyanywe muri Mille Collines akuwe muri Hotel Des Diplomate, ntiyegeze arota gukora politiki byamuguyeho nk’ inzozi nyuma y’ uruhare rukomeye yagize muri filme “Hotel Rwanda”. Muri icyo gihe cy’ubwicanyi Rusesabagina akigera muri Hotel des Milles Collines ibintu byahise bifata indi sura kuko impunzi zarimo zisanze zihabwa amafunguro ndetse n’amazi bya Picsine mugihe ataraza babonaga amazi meza n’ifunguro ku buryo bworoshye, ahageze rero yahise ashyiraho umuntu wishyuza buri wese ufite icumbi , ushaka kurya aho uwabaga adafite amafaranga yajugunywaga hanze.
Nahimana Thomas:
Yahoze ari padiri muri Diyoseze ya Cyangugu arahagarikwa bitewe no kuvangira kiliziya gatulika ayihisha mu kwaha ngo akore politiki idasobanutse. Uyu duherutse kumwandikaho inkuru tubabwira imipangu ye yo kuza mu Rwanda ngo azanye nuwo yise “first lady” Jeanne Mukamurenzi, umukobwa wahoze muri FDLR kurugamba, uyu niwe wabyaranye na Tomas ninawe bagombaga kuzana tariki ya 28 Mutarama 2016, ariko amakuru atugeraho aravuga ko abo bagore be bamucucuye udufaranga twose yasabirije mu mpunzi no mubazungu cyane abo muri Austraria none akaba yarabuze ticket imugeza i Kigali, ubwo nabona ticket natwe tuzabagezaho iby’uru rugendo r’uyu munyapolitiki mu Rwanda, uzaba uje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017. Umwanya ukomeye cyane. Padiri Tomas n’ ubwo ari mu buhungiro mu Burayi arangwa no gutukana no gusebanya ndetse azwiho kurangwa n’ amatwara yagi PARMEHUTU.
Faustin Kayumba Nyamwasa:
Uyu mugabo yabaye Generali mu ngabo z’u Rwanda nyuma yaje gahunga kubera amafuti yari amaze igihe akora mu Rwanda, yayabazwa agahitamo guhunga igihugu, ndetse naho agereye mu buhungiro yagiye akora amafuti menshi aho mu gihugu cya Africa y’epfo, harimo no kwirashisha munda akabeshyera u Rwanda. Akiri umuyobozi w’iperereza mu rwanda yavuzweho kwicisha umusore witwa Lt. Dan Twahirwa umuhungu wa Gapfuratsi, wari inshuti magara ya Rosette Kayumba, kuva mu busore bwabo, Kayumba yaje kumva amakuru yuko Twahirwa agenda avuga ko afitanye ubucuti bw’ibanga na Rosette Kayumba umugore wa Kayumba, nyuma yo kumutoteza ,apanga uko yamwambura ubuzima, bamurasira i Nyamirambo.
Kayumba yaje gushinga ishya RNC , afatanyije na Karegeya, Rudasingwa na Gahima kugeza ubu iri shyaka ntabayoboke rigira uretse amatiku no gusebya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ishyaka RNC yayoboyeho ryacitsemo ibice nyuma yaho Rudasingwa yagendaga asebya Kayumba amuteranya n’abamuha amafaranga akoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Twagiramungu Faustin (Rukokoma)
Twagiramungu Faustin washaka ukongeraho Rukokoma ni izina ritajya ribura mu matwi y’abanyarwanda kenshi ushobora kwikanga ko ryakoze iby’indashyikirwa ariko byahe byo kajya. Abarizi na nyiraryo bazi imbaraga nke zishoboka mu mikorere ariko zigasumbwa no kuvuga cyane ibi wakwita gusakuza nk’ingunguru zirimo ubusa nkuko abahanga babivuze.
Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro. Muri Politiki Rukokoma yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko ariko azwiho kuba afitwa amatwara ya gi PARMEHUTU yiyitirira ko ifite amatwara yasigiwe n’abakurambere. biye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose. Muri 2003, Rukokoma yiyamamarije kuyobora u Rwanda ariko akubitirwa ahareba i Nzega na Perezida uriho Paul Kagame. None ubu yafashe iturufu yo guhamagarira impunzi gutera u Rwanda icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Nta byinshi twavuga kuri Kigali Icyambere arashaje kandi akunda kumva amabwire ari nayo atumye ashobora kugwa ishyanga. Abakurikiranira hafi ibitekerezo bya Kigeli basanga n’ ubundi yifuza ko u Rwanda rwagendera ku matwara nyabwami (Monarchie constitutionnelle) mu gihe abanyarwanda benshi bavuga ko ibyo bihe byarangiye ndetse ko bitazagaruka ukundi. Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami wa nyuma w’ u Rwanda. Kandi ubwami ntibukiriho mu Rwanda.
Bernard Ntaganda
Me Ntaganda Bernard washinze ishyaka rya PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yafunzwe imyaka ine nyuma aza gusohoka muri gereza ya Nyanza taliki 04/06/2014. Me Ntaganda yari yahamijwe ibyaha byo byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo itemewe. Uyu Ntaganda yajwe kwirukanwa muri iryo shyaka yashize nyuma yo gushaka kurihuza na FDLR (igice kimwe cyari kayobowe na Alexis bakunzibake n’ubundi cyihuje na FDLR), Umutwe w’iterabwoba ushinjwa ibyaha ndengakamere kubera ubwicanyi wirirwa ukora mu burasirazuba bwa Congo (DRC).
Victoire Ingabire
Taliki 13/12/2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8. Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Muribuka ko Ingabire akigera mu Rwanda yahise ajya ku Rwibutso rwa Gisozi ahavugira amagambo asesereza abanyarwanda ndetse anapfobya genocide yakorewe abatutsi. Ubwo ngo yari aje kwiyamamariza kuyobora igihugu ashyize imbere politiki y’vanguramoko.
Iyo witegereje ugakora ni isesengura kuri Opposition Nyarwanda cyane cyane izikorera hanze y’u Rwanda, ukareba ubuyo zagiye zivuka ni impamvu yagiye ituma zivuka usanga ari amaburakindi kandi aho kuba koko zaravutse ari amashyaka ya politike (Political party) ahubwo zaravutse ari amashyirahamwe yo gushabika (Business corporation) kuko birazwi neza ko ngo mu bihugu by’uburayi n’Amerika ari naho menshi yavukiye kugira ishyaka cyangwa se ishyirahamwe rya politike ritavuga rumwe nu ubutegetsi bw’u Rwanda uba ucishijemo, uba buzima buba butangiye kuko bigufasha kubona icyo wirirwa ukora.
Cyiza Davidson