• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Editorial 15 Oct 2017 Amakuru

Maze iminsi nsoma ibivugwa kuri Himbara David nkagira ngo si Himbara nzi mbonye ifoto ndamwibuka. Mbega ishyano! Ni aka wa mugani ngo umubiri ubyara udahatse cyangwa ngo akamasa kazamara inka kazivukamo. Nta wakwemera ko uko u Rwanda yarukamye rukamukundira yakwirirwa aruharabika kariya kageni uretse ko mbona abikorana umuvuduko wa giswa ari nawo wakunze kumuranga aho yakoze hose haba mu gihe cy’inzibacyuho ndetse n’icya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nta gitangaje ariko kuko iyo wumvise amajwi y’abiyita abanyepolitiki barwanya Leta y’u Rwanda, usanga ari abo yari yarashyize ku ibere bakaza gukurwamo kubera impamvu zinyuranye ariko akenshi biturutse ku mikorere mibi yabo. Nta wabarondora ngo abarangize ariko mu gihe gito namenye uriya Himbara, nta cyiza nzi cyamuvamo.

Uwamubona atamuzi yagira ngo ni umuntu w’icyitegererezo ariko uko umwegereye ni ko utungurwa n’amafuti ye aka ya mvugo nyandagazi ngo ‘uko inguge irushaho gutumbagira igiti ni ko igaragaza ubusa bwayo.’

Uko namumenye

Mubona bwa mbere hari ahagana muri za 1997 aho yasiragiraga hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda, mweretswe n’inshuti ye imbwira ko u Rwanda rugiye kubona umuntu w’umunyabwenge uzafasha Leta kubaka inzego z’abakozi ba Leta. Ku bari mu Rwanda icyo gihe, muribuka ko Leta koko yiyubakaga mu buryo bwose ari nako ishishikariza abantu bafite ubushobozi gutahuka bagafasha abandi kubaka urwababyaye.

Nyuma naje kumenya ko afite abavandimwe bazwi ndetse ko ari mukuru wa (Colonel) Byabagamba Tom warindaga uwari Visi Perezida Paul Kagame akaza no gukomeza kumurinda aho atorewe kuba Perezida wa Repubulika nyuma akaza gufungwa.

Himbara ukimubona ntushobora kumenya niba ari umusore cyangwa umusaza. Yari afite uruti ruto, umutwe we warumoye nta gasatsi cyangwa icyitwa ubwanwa wamubonaho. Ijisho ryari indubaruba kandi yitwa ko nta nzoga cyangwa itabi anywa, yavugaga Icyongereza gusa Ikinyarwanda atagikozwa.

Nakomeje kugira amatsiko yo kumenya amakuru ye nza gusanga ko ngo yaba yarajyanywe akiri muto za Canada avanywe mu nkambi n’abagiraneza. Ubwo ayo makuru hari abayazi neza kundusha ariko ubwo nanamenye aho kumera nk’uwiyoberanya yitwara kinyamahanga byaturutse.

Ibindi ntamenye neza nyuma y’imyitwarire ye idasanzwe ngo ni uko kera yari umurasta wo mu rwego rwo hejuru ndetse ko yanywaga ibiyobyabwenge (ibyo nabyo bijyanye n’ubuzima bwe bwite) uwacukumbura kurushaho yabimenya. Bakavuga ko byose yabivuyeho aho aziye gushaka imyanya mu Rwanda.

Nigeze kuvuga ko yavugaga Icyongereza cyinshi ariko mu kungikanya amagambo ukabura ireme ry’ibyo avuga (turi bubigarukeho). Yari kandi impirimbanyi mu gushaka imirimo ihemba neza dore ko iby’intica ntikize byo muri Leta atabikozwaga.

Yirirwaga azenguruka za Minisiteri zose akavuga ko agiye kuzibonera umurundo w’amafaranga, abemeragato bakamubonamo igitangaza kubera amagambo ye mu nama nyunguranabitekerezo zari urudaca muri icyo gihe. Bucyeye naje kumva ko akora muri UNDP ahembwa agatubutse ari nako ajujubya abo bakoranaga cyane cyane Madame Fafin ngo bajye bamenya ko ari ijisho ry’uwari Visi Perezida Paul Kagame. Yasimbukaga inzego zose akavuga ko raporo ze zijya ibukuru gusa.

Budateye kabiri aba avuye muri UNDP ati ngomba gukorera muri MIFOTRA ngakurikirana neza ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta ari nako bihwihwiswa ko ashobora kuzayobora iyo Minisiteri.

Sinakubwira rero inkeke n’ibikabyo bye ngo nibamuhe ibiro byiza n’ibikoresho bigezweho, akirirwa muri urwo bukamwiriraho ntaho abarizwa haba muri UNDP haba muri MIFOTRA. Yasaga n’ukorera mu kirere ariko imodoka y’akazi yahawe ikamworohereza haba amanywa n’ijoro.

Ngo wirukankana kenshi umugabo ukamumara ubwoba, yaje gusubira muri UNDP, asanga iserire y’ibiro barayihinduye,urufunguzo rwa ya modoka ntiyamenya aho ruburiye aba abuze intama n’ibyuma. Aritotomba biratinda mu gitondo azindukana Land Cruiser ya Tom Byabagamba na Plaque za MOD [igisirikare] aba agonganye n’amategeko ya UN asohokana ibaruwa imuhagarika ku kazi.

Aba agarutse muri MIFOTRA ati mukampa ibiro n’imodoka ariko nkazajya mpembwa na UNDP (ibintu bitumvikana na gato). Bose bakubitwa n’inkuba, nibwo kubera gukomeza gushyashyana yaje guhabwa kuyobora Ikigo cy’i Murambi ya Muhanga cyakoreragamo RIAM.

Inzu zose ati nimushyire hasi. Nta nyigo ,nta ngengo y’imari yateganijwe. Akirirwa muri Prado nshya hagati ya Kigali na Muhanga ageze aho nawe akorwa n’isoni arongera arahambira asubira muri Afurika y’Epfo.

Nyuma ariko ngo abifashijwemo n’inshuti ze,yaje kongera guhatiriza , icyizere kigenda kigaruka aza kuba Umujyanama wihariye (Personal Assistant) wa [Nyakubahwa] Perezida wa Repubulika aza no gushingwa ishami rikomeye PSU (Strategic Planning Unit).

Imikorere ye ageze muri izo nzego sinayikurikiranye ariko igomba kuba itari ihwitse ahari bakamupfa agasoni kuko hari inkuru zacicikanaga zivuga ko ntacyo akora. Rimwe yigeze guhinguka muri Bar Resto Kacyiru acuranga Accordion asa n’uwanyoye ibiyobyabwenge abari aho bose bakubitwa n’inkuba.

Ubundi ngo afata imodoka y’akazi ayisiga ku Kibuga cy’Indege (ababizi impamo bazatubwira) ari nabwo yagiye burundu tuza kumva mu buryo budatunguranye ko ari mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi RNC ariko ko by’umwihariko akorana n’umunyemari Rujugiro.

Yagiye anashingwa indi mirimo inyuranye harimo no kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IPAR Rwanda ariko nta kintu namba yayimariye uretse gutera hejuru abakozi n’abagize Inama y’Ubutegetsi, kujya mu ngendo zo hanze z’urudaca ari nako yitwaje akayabo k’amadolari yafatwaga nk’amafaranga ya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ugiye mu butumwa bwo hanze.

-8293.jpg

David Himbara

Biriya mwumvise ngo anenga Leta y’u Rwanda ko iteza imbere abagore ntibagire icyo bayimarira ni amaco y’inda. Abakoze muri MIGEPROF icyo gihe baribuka neza ko yirirwaga azenguraka mu biro avuga ko guteza imbere abagore ari politiki nziza, kubera kugira akarimi keza bakamuhemba neza nk’impuguke (expert consultant) none ibishimwa n’isi yose yifashe ku gahanga abihinduye ubusa.

Biriya byo kwirirwa asabiriza amadolari yo gutagaguza, kwirirwa mu ndege, mu mahoteli ahenze nibyo yiberamo. Kuvuga Icyongereza kidafite umutwe n’ikibuno, gukoresha inyandiko avoma muri Google niwo mukino abeshyeshya abaswa. Niriya nama yagiye guharabikamo u Rwanda mwabonye ko yabuze icyo anenga gifatika haba kuri Leta y’u Rwanda haba k’utarahwemye kumukamira ariwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kubera kuvuga amagambo adafatika no gusubira mu byo abandi bavuze (ngaho ingingo z’Itegeko Nshinga, ngaho ibyavuzwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ku matora ya Perezida wa Repubulika,…) aho kurasa ku ntego, iminota yaramushiranye bakomeza kumwoherereza udupapuro tumuhagarika agasa n’utatubonye, bamucira amarenga ngo ahagarare akabyirengagiza. Yarinze arangiza asa n’udashoje.Uretse ahari kumutinyira akayabo k’amadolari yatanze kugira ngo atumirwe ntawakwibeshya avuga ko ibisubizo bye byagawe ku mugaragaro kuko abo yabwiraga bamuhaga ingero zifatika zivuguruza ibyo yavugaga.

Nguwo David Himbara. Abamutuma ntacyo azabagezaho. Icyakora amagambo yo azayasuka yirirwe mu ngendo, mu mahoteli, mu minsi mikuru, mu misangiro, mu bitaramo.

Akabaye icwende ntikoga. Nta Himbara, nta shinge nta rugero!

Ngabo Steve, Umusomyi

2017-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Editorial 07 Sep 2021
Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Editorial 28 Sep 2020
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 06 Apr 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru