Kuwa kabiri w’icyumweru gishize nibwo umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yatawe muri yombi, azira kunenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Inkuru yaherukaga kwandika, ni ivugaga ko …”Muhoozi Kainerugaba [Umuhungu wa Perezida Museveni] akunda agatama cyane, afite umubyibuho ukabije, utamwemerera kuba umusirikari mwiza n’ umugaba mukuru w’ingabo, bategura kuzaba umukuru w’igihugu”.
Uwitwa Aron Kiiza, umunyamategeko wa Rukirabashaija, akimara gutangariza ikinyamakuru The East African ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo muri gereza, ku buryo ubu yihagarika akanaruka amaraso, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahise ihaguruka, yamagana yivuye inyuma ubunyamaswa bwa polisi ya Uganda, ngo ikomeje guhohotera abaturage yagombye kurinda.
Nyuma yo kwamaganwa n’isi yose, Leta ya Uganda yashatse ibikarito ikinga abaturage mu maso, maze ivuga ko Kakwenza Rukirabashaija ari intasi y’u Rwanda. Ibi nabyo byanenzwe n’abatari bake, biganjemo n’abadafite aho babogamiye, basanga gushinja Rukirabashaija ibyaha atakoze ari ukwikura mu kimwaro, no gushaka kwegeka amakosa ku Rwanda, nk’uko ubutegetsi bwa Museveni busanzwe bubigenza iyo bugonzwe n’ikibazo budafitiye igisubizo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aherutse gutangaza ko Ubutegetsi bwa Uganda buhora bushaka gusiga icyasha u Rwanda, bukarushinja ibintu buri wese abona ko bidafite ishingiro. Perezida Kagame ati:”Ntibizagutangaze bavuze ko u Rwanda arirwo rwabateje Covid-19” (Biratangaje!)
Gushinja abantu kuba intasi z’u Rwanda ni umushinga Uganda imazemo imyaka myinshi. Nta munsi wira urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu, CMI, rudahohoteye Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri Uganda, rukabafungira ahantu hatazwi, rukabagira ibimuga, bagacuzwa utwabo, mbere yo kubajugunya ku mupaka w’ibihugu byombi.
Izo nzirakarengane zirimo abagore n’abana bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, nyamara ntawe barageza imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku byaha aregwa.
Mu minsi mike ishize abategetsi ba Uganda bashinje u Rwanda kohereza muri icyo gihugu amasashi yangiza ibidukikije. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ibidukikije bahaye inkwenene ibyo birego birimo n’ubuswa, kuko isi yose izi neza ko u Rwanda ruri ku isonga muri Afrika mu kurwanya amasashe,mu gihe ahubwo Uganda ari ikimoteri cyayo.
Uganda yitwaje kujya kurwanya umutwe wa ADF (nyamara washinzwe ukanaterwa inkunga na Perezida Museveni n’ibyegera bye), maze yohereza ibihumbi by’abasirikari n’ibitwaro karundura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko mu by’ukuri bajyanywe no gusahura no gukomeza gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abantu banyuranye, biganjemo abatavuga rumwe na Museveni bamwokeje igitutu bamubaza igitumye yohereza abana ba Uganda gupfira mu mashyamba ya Kongo (dore ko ngo banapfa ku bwinshi, hagatangazwa umubare muto), maze uwo Kaguta-kabuhariwe mu binyoma atangira gushinja u Rwanda ko rwohereje ingabo muri Kongo.
Ibi nabyo byamukojeje isoni, kuko yaba Leta ya Kongo, zaba n’ingabo za Loni ziri muri icyo gihugu, MONUSCO, bose banyomoje ibihuha bya Museveni, bavuga ko nta musirikari n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Kongo.
Uganda yugarijwe n’ibibazo by’ingutu, birimo ruswa, icyenewabo, imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi cyane, n’ibindi birakaje cyane rubanda.
Mu rwego rwo kubarangaza rero, Museveni yahisemo guharabika u Rwanda, akarugaragaza nka nyirabayazana w’ingorane yananiwe kubonera ibisubizo.
Aribeshya ariko, kuko baba abaturage ba Uganda, yaba n’amahanga, ntawe utabona ko amayeri yamushiranye.