Ibimenyetso bigaragaza intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa biragenda birushaho kwiyongera, ariko abantu ntibabitindeho cyane, kuko ibyo bihugu bidahana imbibi ngo bibe byakozanyaho mu buryo bwa gisirikari.
Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko, nubwo aterura ngo amushinje ku mugaragaro, Perezida Tshisekedi akeka mugenzi we William Ruto wa Kenya mu bikorwa byo gushyigikira AFC/M23.
Urugero ruheruka rwekana ubushyamirane hagati y’ibi bihugu, ni urw’abakozi 2 ba sosiyete ya Kenya itwara abantu n’ibintu mu kirere, Kenya Airways, batawe muri yombi i Kinshasa kuva tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Mata, bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.
Icyo kibazo cyarakaje cyane Leta ya Kenya, ndetse ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo zose Kenya Airways yakoreraga i Kinshasa, kugeza igihe kitatangajwe.
Nyuma y’intambara ndende ya dipolomasi, urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo, DEMIAP, rwarekuye abo bantu, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba yamaganye ako karengane ko gufunga abantu, ukabarekurira igihe ushakiye, nta n’urubanza rubaye ngo rugarahaze icyo bari bafatiwe.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ubutegetsi bw’i Kinshasa butumije hutihuti uwari uhagarariye Kongo i Nairobi ku rwego rw’Ambasaderi, biturutse ku burakari bw’uko Kenya yemereye Corneille Nangaa gukorera inama muri Nairobi, yatangarijwemo ku mugaragaro ishingwa ry’umutwe wa politiki wa “Alliance Fleuve Congo, AFC”.
Icyo gihe Guverinoma ya Kenya yasubije ko idashobora kuziza abantu gukorera inama muri icyo gihugu, cyane cyane iyo babisabiye uruhishya.
Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi yahungiye muri Kenya amaze gushwana na shebuja. Na mbere y’uko Nangaa ashinga uwo mutwe, guhungira muri Kenya ubwabyo byari byarababaje Tshisekedi, ushinja ubutegetsi bwa Kenya gucumbikira abanzi be.
Amaze gushinga AFC, Bwana Nangaa yasubiye muri Kongo, ndetse umutwe we awuhuza na M23 yari isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Kongo. Ubu AFC/M23 irarushaho kwigarurira uduce twinshi kandi dukomeye mu burasirazuba bwa Kongo, ari nako irushaho kunguka abayoboke benshi cyane, barimo n’abahoze ari ibyegera bya Tshisekedi.
Uku gukaza umurego kwa Nangaa n’abo bari kumwe, haba mu bya gisirikari, baba no mu bya politiki, nabyo Kinshasa ibibonamo ukuboko kwa Perezida Ruto.
Murabyibuka, mbere y’uko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zirukanwa muri Kongo ziregwa kuba “icyitso cy’u Rwanda na M23”, habanje kwirukanwa Gen. Jeff Nyagah ukomoka muri Kenya, akaba ari nawe wari Umugaba Mukuru w’izo ngabo. Gen. Nyagah ntazibagirwa ibitutsi Perezida Tshisekedi ubwe yamutukiye i Bujumbura mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, amushinja kwanga kurwanya M23.
Nyamara uretse urwango Tshisekedi yisanganiwe kuri Perezida William Ruto( muri ya macakubiri yabokamye hari n’abahezanguni b’Abakongomani bamwise Umututsi kubera isura ye), izo ngabo za EACRF ntizigeze zihabwa ubutumwa bwo kurwana na M23, ahubwo zari zifite inshingano zirimo guhagarara hagati y’abashyamiranye, intambara igahagarara kugirango habe imishyikirano igamije amahoro. Ibyo EACRF yarabikoze, ndetse M23 yemera kurekura bimwe mu birindiro yari yarafashe, ariko Leta ya Kongo yanga imishyikirano.
Ikigaragara rero ishyamba si ryeru hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa.
Ibi birongera gutuma aba bantu bashidikanya ku hazaza h’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, kuko amakimbirane akomeza kwiyongera hagati y’ibihugu biwugize.
Ikindi ni uko, kimwe n’undi wese usumbirijwe ku rugamba,Tshisekedi yitiranya abantu bose n’abanzi be. Kuba asanganywe abenegihugu batabarika bamukubitira agatoki ku kandi, agahatira n’abanyamahanga kumureba nabi kandi yakabiyambaje mu mahina, ni nko kwisinyira igihano cy’urupfu.
Bitinde bitebuke amaherezo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi azaba amabi cyane.