Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, ku munsi wizihizwagaho Noheli, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali habereye impanuka bamwe bemeza ko yari yapanzwe, imodoka y’ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa (RCS) ikaba yagonze umuntu ikamwica, uwari uyitwaye akaba yafashwe kuri uyu wa Mbere agerageza gusibanganya ibimenyetso.
Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu babonye iyi mpanuka iba, babatangarije ko uburyo impanuka yabayemo bwatumye bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma. Umwe muri bo byabaye abireba, avuga ko iyi modoka yagonze uwo mugabo ntahite apfa ariko uwari uyitwaye akongera agasubira inyuma akamugonga kugeza ashizemo umwuka.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro, yagongewemo umugabo w’umukongomani wari umubaji ahita apfa, abamuzi bazi n’aho yakoreraga bakavuga ko bishoboka ko yaba yaragambaniwe n’umwe mu bantu yakoreye ibikoresho nyuma bakaza kugirana ibibazo.
Nyuma yo kugonga umuntu agahita acika, mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2016, nibwo Polisi y’u Rwanda yasanze iyi modoka mu rugo ahantu i Nyamirambo aho uwari uyitwaye yagerageje kujijisha asibanganya ibimenyetso nk’uko byemejwe na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
CIP Emmanuel Kabanda avuga ko imodoka bayisanganye n’ibimenyetso by’uko yagonze , avuga ko ntabyinshi kuri iyi mpanuka yatangaza kuko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kwabyo. Iyi modoka ifite ibirango GR 531 D.
Source : Ukwezi.com