• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Editorial 10 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

LHashize hafi icyumweru nyuma muri Kongo ubwato bupakiye abantu benshi burohamye hafi y’icyambu cya Goma, ubutegetsi bukaba buhanganye bikomeye n’imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.

Kugeza ubu abantu barenga 500 baburiwe irengero. Leta irashaka gushyingura huti huti bake babonetse, abaturajge bo bakigaragambya bashaka ko babanza bagashakisha imirambo yose, bakazayishyingurira rimwe.

Kuri uyu wa gatatu hagombaga kuba umuhango wo gushyingura, ariko wahindutse umunsi w’imyigaragambyo. Abasore benshi mu mujyi wa Goma bahagaritse ibikorwa byabo, cyane cyane abatwara abagenzi kuri moto, maze bafunga imihanda bifashishije amabuye no gutwika amapine n’ibikarito.

Mu burakari bwinshi, imiryango yabuze ababo yateraniye imbere y’uburuhukiro burimo imirambo mike yabonetse, isaba ko bashyikirizwa imibiri y’ababo kugira ngo bayishyingure mu muryango, aho kuyishyingura.mumva rusange ahagenwe n’ubutegetsi

Ubwato bwitwa “MV Merdi” bwarohamye kuwa kane ushize ubwo bwariho bwinjira mu cyambu cya Goma, bukaba bwari buturutse mu mujyi muto wa Minova uri ku nkombe y’iburengerazuba y’ikiyaga cya Kivu, kandi nk’uko byatangajwe n’abarokotse, bwari butwaye abantu benshi cyane.

Ubuyobozi bwemeje ko abantu 34 bapfuye, abandi 80 bakarokoka, mu gihe abarokotse bahamya ko ubwato bwari butwaye abantu barenga 500.

Uku kudahuza imibare rero byatumye hemezwa ko umubare w’abapfuye uruta kure uwo Leta yatangaje, kuko hakiri abantu benshi baburiwe irengero.

Kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byarahagaritswe, icyakora hari amakuru amaze iminsi avugwa i Goma ko hari indi mibiri myinshi yabonetse, ariko nyiyashyikirizwa imiryango yabo, ahubwo ubuyobozi  burayigumana, bwanga ko umubare nyawo w’abitabye Imana umenyekana.

Ubwo bwiru bushingiye ku makuru avuga ko Leta iteganya kwishyura indishyi y’akababaro imiryango yabuze ababo, bityo hakaba hashakishwa uburyo imibare y’abapfuye igabanywa, kugirango nyine n’abazahabwa iyo mpozamarira babe bake.

Haranakekwa ariko ko hari imirambo yaba ikiri mu bwato bwamanutse hasi mu mazi, ibikorwa byo kuyishakisha bikaba byarahagaritswe itaraboneka, dore ko ibisigazwa by’ubwo bwato biri muri metero 200 z’ubujyakuzimu.

Gushakisha iyo mirambo byabereye ihurizo ubutegetsi bwa Kivu y’amajyaruguru, budafite ibikoresho byabugenewe. Byongeye kandi mu kiyaga cya Kivu harimo gaz methane n’indi myuka ibabangamiye imirimo yo gushakisha imibiri ya ba nyakwigendera.

Amakuru avuga ko muri komini ya Buzi hafi ya Minova, imiryango 500 yabuze ababo bari muri ubwo bwato, ariko 30 muri yo, niyo yonyine Leta iteganya guha indishyi, ishingiye ku bantu 34 yemera ko aribo bapfuye.

2024-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Editorial 24 Dec 2018
#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda

#Kwibuka23: Umunyamabanga Mukuru wa LOni arasaba Isi kwigira ku Rwanda

Editorial 07 Apr 2017
Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Editorial 26 Apr 2022
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo
Mu Mahanga

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016
RNC: UMUYOBOKE WAYO MU BUBILIGI ARASHINJWA GUHOHOTERA ABAGORE
ITOHOZA

RNC: UMUYOBOKE WAYO MU BUBILIGI ARASHINJWA GUHOHOTERA ABAGORE

Editorial 02 Jul 2016
Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya
Amakuru

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Editorial 30 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru