Inkuru iri gucicikana hirya no hino muri Uganda, ni ifungwa rya Col (Rtd) Kaka Bagyenda wari umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), akaba ari inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda, aho bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abanda bakicwa. Mu gikorwa cyo gufata Kaka Bagyenda habayeho kurasana hagati y’abasirikare ba CMI bapfa iminnyago y’amafaranga basanze kwa Kaka.
Nyuma yo guta muri yombi Kaka Bagyende, ushinzwe ikoranabuhanga muri ISO nawe yatawe muri yombi, bakaba bashinjwa ubufatanye na Henry Tumukunde, hakiyongeraho n’ibirego byo gukorana n’u Rwanda. Kaka yagiye abeshyera abantu benshi ibikorwa byo gukorana n’u Rwanda; kimwe na Tumukunde bose baranzwe no kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda none nabo bafunzwe bashinjwa u Rwanda , ni ukuvuga ko utahiwe ari Kandiho ko nawe amaherezo ibye nawe bizaba nkibya Kaka, Tumukunde ndetse nabandi mu nzego zumutekano bagiye bagirira nabi U Rwanda bikarangira aribo bageretsweho urusyo.
Col (Rtd)Kaka Bagyenda mu bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yaranzwe no gushyigikira imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo ariyo RNC, FDLR na FLN. Yaranzwe no kubeshya, afungishwa Abanyarwanda ibikorwa by’ubujura n’ibindi. Yari kandi mubo Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni yahaye inshingano zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Intego yabo nyamukuru, ni ugukora ibikorwa bishobora kwangiriza URwanda, bizeye ko bizagira ingaruka ku Rwanda, nyuma bikazavanaho Guverinoma.
Muri ibyo bikorwa rero, harimo icyifuzo cyo guhindura ubuyobozi mu Rwanda, bikozwe na Uganda, hari abantu b’inkingi ya mwamba bakora nkaho aribo moteri y’umugambi kandi bakaba n’abakangurambaga mu rwego rwo kugirango bashyireho politike izabafasha kuzahindura ubuyobozi bwo mu Rwanda, guhuza imitwe irwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR.
Ibikorwa bya Kaka Bagyende bibangamiye umutekano w’u Rwanda, buagiye hanze cyane nyuma yuko uwari umuvugizi wa FDLR ndetse n’ushinzwe iperereza aribo La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye mu nama muri Uganda ku butumire bw’abayobozi ba Uganda, ndetse bagahuzwa na RNC.
Mu kiganiro cyanyuze kuri NBS tariki ya 20 Nzeli 2019, Andrew Mwenda yavuzeko Col (Rtd) Kaka Bagyenda afite inzu afungiramo abantu zitemewe cyane cyane Abanyarwanda abeshyako baje gukuraho Perezida Museveni. Mwenda yemeje ko afite ibimenyetso birimo amafoto ndetse ko yaganiriye n’abafungiwe muri ayo mazu.
Kugeza uyu munsi Uganda imaze kujugunya ku mupaka uhuza icyo bihugu n’u Rwanda, Abanyarwanda bari hagati ya 1200-1400.