Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC Fund for International Development, OFID) cyagurije u Rwanda miliyoni 20 z’amadolari, asaga miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi n’isuku mu Mujyi wa Kigali n’indi iwunganira.
Amasezerano arebana n’itangwa ry’iyi nguzanyo yashyizweho umukono ku itariki 12 Werurwe 2018 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Clever Gatete n’Umuyobozi Mukuru wa OFID, Suleiman Jasir Al-Herbish.
Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga mugari wa miliyoni 262.32 z’amadolari, ugamije kwagura no gusana uruganda rw’amazi rwa Nzove, n’urwa Gihira II. Hazabaho kandi kwagura imiyoboro y’amazi mu turere twa Musanze, Rubavu, Muhanga, Nyagatare, Huye na Rusizi.
Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga yose agenewe uyu mushinga witezweho kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza yamaze kuboneka, igisigaye akaba ari ukuwushyira mu bikorwa.
Ati “Uyu mushinga ugamije kugeza amazi meza ku bantu bose mu buryo bungana kandi burambye na serivisi zirebana n’isuku mu bice byatoranyijwe n’ibikorwa bizatanga umusanzu mu kuzamura imibereho myiza.”
Umuyobozi wa OFID, Suleiman Jasir Al-Herbish, yavuze ko uyu mushinga nurangira uzagira ingaruka nziza ku Banyarwanda benshi cyane kuko amazi meza n’isuku ari umusingi w’iterambere rirambye.
Yakomeje avuga ko OFID isanzwe ifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda, aho imaze gutanga inguzanyo z’asaga miliyoni 100 z’amadolari, zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kongera ingufu n’ibikorwaremezo nko kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, yavuze ko uyu mushinga uri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa imwe mu Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs) iteganya ko mu 2030 abantu bose ku Isi bazaba bagera ku mazi meza ndetse na serivisi z’isuku.
Yakomeje avuga ko muri uyu mushinga w’imyaka ine uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), uzasiga abagera kuri miliyoni 1.3 bagezweho n’amazi meza, mu gihe abagera kuri miliyoni 1.5 bazagerwaho na serivisi z’isuku.
Iyi nguzanyo ya OFID izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, u Rwanda rukazatangira kwishyura nyuma y’imyaka itanu ku nyungu ya 1.5%; ije isanga izindi miliyoni 171.14 z’amadolari rwagurijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), miliyoni 50 z’amadolari zatanzwe na Banki y’Ishoramari mu Burayi (EIB) mu gihe andi asigaye azatangwa na guverinoma.