Amakuru yaraye atugezeho ni uko Padiri Nahimana Thomas atigeze yurira indege ya KL 537. Nta n’ubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yaratangaje byari ibinyoma byambaye ubusa, ahubwo abantu bamubonye ku abuyera kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubirigi.
Abantu bamubonye mu Bubiligi babwiye Rushyashya.net bati : ” N’indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Mwitegure iyindi “opération médiatique de victimisation”!.
Ejo kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana washinze ishyaka ‘Ishema’ asesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aje mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mu matangazao yari yakwirakwije hirya nohino we n’ishyaka rye, ryavugaga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe baturutse i Paris kuri uyu wa Mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.
Iyi kompanyi yari yatangaje ko indege KL 537 izahaguruka mu Buholandi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam saa 9:55 igere i Kigali 19:20.
Gusa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri Facebook ye ko Padiri Nahimana ashobora kuba atigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Yanditse ati “Padiri Nahimana ntabwo yigeze yurira indege ya KL 537, nta nubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yatangaje byari muri make ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu ahubwo bamubonye ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN ya mugitondo yagiye itamujyanye.”
Yakomeje agira ati “Mwitegure ikindi kinyoma mu itangazamakuru. Uyu mupadiri ni umutekamutwe kabuhariwe!.”
Si ubwa mbere Padiri Nahimana atangaje ko azaza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko ahagera kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko ntiyabasha kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.
Thomas Nahimana yiyambuye ikanzu y’Ubusaserodoti yiyambika uruhu rw’Intama y’umweru ari ikirura
Padiri Thomas Nahimana niwe watangije urubuga rwa internet ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 45 akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko atasobanukiwe impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.
Umwanditsi wacu