• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Editorial 20 Mar 2017 ITOHOZA

Padiri Thomas Nahimana ari mukaga gakomeye, kuri ubu arasa n’uwataye umutwe, aya makuru avuga ko yagaragaye mu kiriziya yasubiye kwambaza Rurema nyuma y’igihe kitari gito yarayiteye umugongo, akayoboka inzira y’ubusambanyi na Politiki y’ amacakubiri.

Padiri Thomas, Kayumba Nyamwasa na FDU-Inkingi mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, bari batangaje ko hazaba akantu mu Rwanda, ngo u Rwanda ntiruzongera gusinzira.

…….”Mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, FDU n’amashyaka bafatanyije basezeranije abanyarwanda ko mu kwezi kwa kabiri bazaba bavugije Ifilimbi yo gutangiza mu Rwanda Revolution itamena amaraso” -Radio Ijwi rya rubanda.

Iyo usesenguye aya magambo akubiye mu kiganiro cyanyuze kuri Radio ijwi rya Rubanda ikorera mu buhungiro usanga umunyamakuru Simeo Musengimana, yarasubiyemo amagambo asa neza neza nayanyuraga kuri Radio RTLM na KANGURA mbere gato y’uko Indege ya Perezida Habyarimana iraswa muri mata 1994.

Umunyamakuru w’Ijwi rya rubanda Simeon Musengimana ni muntu ki ?

Musengimana Simeon ufite ubwenegihugu bw’ubuholande yaje gutura mu Bwongereza akurikiye umugore we, ageze mu gihugu cy’ubwongereza yashinze iradiyo ijwi ryarubanda. Yasobanuriye abanyarwanda ko iyo radiyo yari yashinze ariyo guhuza abanyarwanda, nyamara Musengimana arinawe munyamakuru uyikoreraho rukumbi akomeje kubiba inzangano.

Iyo avuze inkoramaraso aba asobanura umunyarwanda uwo ariwe wese wigeze gukora akazi ka gisirikare muri leta iriho mu Rwanda.

Ubundi Musengimana igihe cyose yibanda ku banyarwanda bavuga ko bashyigikiye leta y’u Rwanda akavuga ko abashyigikiye iyi leta bishyira imbere nk’ikirenge kirwaye umufunzo ko bakwiye kwicwa.

-6105.jpg

Umunyamakuru w’Ijwi rya rubanda Simeon Musengimana, arabiba amacakubiri

Radiyo Ijwirya rubanda yakomeje kwibanda kubanya politiki kenshi basize bakoze Jenoside mu Rwanda ariko kandi ugasanga Musengimana akorana bya hafi na Rwanda National Congress (RNC) Ishyaka ryashinzwe na bamwe bahoze mu gisilikare cy’ u Rwanda, ariko bakaza guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo ruswa, gusahura igihugu no gushaka kubiba amacakubiri mu Rwanda, aribyo Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Maj Theogene Rudasingwa, ndetse na mwene nyina Gerald Gahima bahunze.

Musengimana kimwe n’aba bagabo bo muri RNC bose hamwe n’abandi bo muri FDU bakorana ku mugaragaro na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 igahitana abatutsi barenga miliyoni.’

Abenshi mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda bafashe icyemezo cyo kudakurikira ibiganiro bya radio ijwi rya rubanda kubera amacakubiri yayo, bakaba baramwandikiye kenshi ariko yanze kwisubiraho kuko nibaza ko abanyarwanda igihe tugezemo ataricyo gutukana no gushaka guhembera Jenoside ahubwo dukeneye ikiduhuza.

Aba banyarwanda bamagana Musengimana baravuga ko atariko abyumva ahubwo arimo gusubiza abanyarwanda mugihe cya RTLM, bakaba bamusaba kuzajya akoresha i radiyo Ijwi rya rubanda ahuza abanyarwanda akareka kubabibamo amacakubili no kubaryanisha ubundi abafite ibyaha bazabibazwe nubucamanza.

Nkaba nongera no kumwibutsa ko agomba gutandukanya inkiko na Radiyo ye, akamenya ko radio itaberaho guca imanza. Ikindi kandi yagombye kumenya amagambo yose akoresha kuri radio ye, akabanza kuyayungurura kuko atabikoze ashobora kuzisanga aho abamubangirije baherereye nka sebukwe Col Serubuga.

Nyuma yo kubona iki kiganiro kuri Whatsapp Rushyashya.net, yakoze iperereza kuri Musengimana isanga avuka i Rubavu.

Yize mu iseminari yo ku Nyundo, akaba yariganye n’uwahoze ari Perezida wa Repabulika Pasteur Bizimungu. Musengimana yaje gukomeza amashuri ye nyuma yuko yirukanywe inshuro nyinshi mu mashuri mu Rwanda kubera imyifatire itabereye abanyeshuri , ari nabwo yerekeje i Burayi ari naho yakomeje kwigira. Akaba afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi, nubworozi.

Yashakanye na mushiki wa Col. Aloys Serubuga wahoze ari inkoramutima uwahoze ari Perezida w’urwanda Gen. Maj. Yuvenali Habyarimana.

Col Serubuga akaba yari umusirikare mukuru ndetse ari muri bamwe bafatanyije na Gen Maj Habyalimana gufata ubutegetsi muw’1973.

Musengimana bitewe n’amahane ye, arangije amashuri mu Burayi yageze mu Rwanda ananirwa gukorana na bene wabo muri leta doreko alibo bari bari ku ngoma ; ahita ajya mu byubuhinzi kuko ari nabyo yari yarize.

Yari atuye i Kanombe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nubwo bwose Musengimana harubwo asa nufite ibibazo bishobora kuba byaramuteye guhahamuka, Musengimana yaje guhamwa ibyaha bya Jenoside I Kanombe aho yari atuye bityo bamukatira imyaka 19 bamutegeka no kwishyura miliyoni icumi umuryango wa Kagina, bari baturanye I Kanombe yiciye ndetse akanasahura umutungo.

Musengimana ntabwo ari abaturarwanda bonyine ahemukira ahubwo yahemukiye nuwo bashakanye, yifashishije ko afite ubwenegihugu bw’ Ubuholandi, maze aramuta amuhora ko ngo yararambiwe kumwitaho kubera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe yajyaga agira .

Musengimana yaramutaye ndetse amutana n’abana batanu babyaranye bose abasigira leta y’Ubwongereza ngo ibamenye yerekeza iyo mu Buholandi.

Aho mu Buholandi yasanzeyo umukobwa w’inkumi babanye igihe gito kuko uwo mukobwa amaze kubona ibyangombwa kubera yuko Musengimana yamwandikishije akabimuhesha nawe barananiranwa.

Yasubiye mu Bwongereza asaba imbabazi umugore we mukuru, nuko kubera abana bafitanye ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe ajya agira rimwe na rimwe aramubabarira kuko yari akeneye umuntu wamuba hafi igihe cyose . Nuko Musengimana ashinga radio ijwi rya rubanda igamije kubiba inzangano mu banyarwanda nka RTLM.

Reka dukurikire gato kimwe mu biganiro bya Simeon Musengimana, Rushyashya yabashije kubona

Mu kiganiro cyanyuze kuri radio ijwi rya rubanda uyu munyamakuru agira ati : “kubera impaka zagibwaga kuri group de discussion ku kibazo cya FDU, yatangaje mu cyuka kuri radio yayo Inkingi ko mu kwezi kawa kabiri 2017, hazatangira gahunda ya Revolution itamena amaraso mu Rwanda ,ati : nasohoye inyandiko nise “ Ifilimbi ya Revolution FDU n’amashyaka bafatanije badusezeranije muri Gashyantare 2017 ntiyavuze “.

Uyu munyamakuru avuga ko ngo mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2017, Padiri Nahimana , FDU n’amashyaka bafatanyije basezeranije abanyarwanda ko mu kwezi kwa kabiri bazaba bavugije Ifilimbi yo gutangiza mu Rwanda Revolution itamena amaraso. ati : ibyo babitangaje mugihe Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka rye bariho baringinga abanyapolitiki bashaka impinduka guhuriza hamwe bagashyiraho muri uko kwezi kwa kabiri guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

-6106.jpg

Nahimana Thomas yaba yagarukiye Rurema

Ukwezi kwa kabiri kurangiye iyo guverinoma yaragiyeho ariko ayo mashyaka yaranze kuyijyamo,ihitamo kujya muri opizisiyo yayo nkuko ari muri opozisiyo ya leta y’inkotanyi.

Igiteye kwibaza kurushaho ariko n’uko ukwezi kwa kabiri kurangiye ya Filimbi mpuruza yo gutangiza Revolution mu Rwanda itaravuga, kandi hari abari batangiye kwitegura, bibwira ko mu bagabo bo muri ayo mashyaka ari mu kiswe P.5, badashobora gukinisha rubanda bene ako kageni.

Ubwo se banyarwanda, abo banyapolitiki tubafate dute ? ko igihe batanze ubwabo kirenze ntacyo bavuze.

Aho gukomeza guhanga amaso bene abo si uguta igihe no kwikerereza, twizere ko bazacika ku ngeso yo kwirarira, guhubuka no kuvugira mucyuka, gushaka gucurika rubanda cyangwa gushaka kuyihoza kukizere kidashira”.

Ngayo amagambo anyura kuri radio ijwi rya rubanda, Itahuka, Inkingi, Inyenyeri ya ba Noble Marara na Radio Ihuriro ya Rudasingwa, ngiyo politiki y’amacakubiri ibibirwa ku maradio akorera mu buhungiro, asigaye akangurira abanyaranda gukora Revulution itamena amaraso , aho Padiri Nahimana anengwa n’aba bahutu bintagondwa kuba ataraje mu Rwanda muri iyi gahunda ya Revolution yo guteza akaduruvayo mu Rwanda nkuko byari byitezwe muri uku kwezi kwa kabiri.

-6108.jpg

Padiri Nahimana azicuza byinshi ku mana

Kuri ubu Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema kuko ntayandi mahitamo aho aciye hose baramuvuma, bamubaza aho amafaranga bakotije yagiye ! ngo nta guverinoma yo mu buhungiro bashaka najye mu Rwanda kwiyamamaza no gukora Politiki kuko aribyo yari yiyemeje, aho kwirirwa abwira ba Gahunde gukora amatangazo.

-6107.jpg

Abataripfana

Cyiza D.

2017-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Editorial 16 Dec 2024
Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Editorial 28 Jun 2019
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Editorial 12 Jun 2016
Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Editorial 21 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano
Mu Mahanga

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Editorial 28 Aug 2016
Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali
Mu Rwanda

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Editorial 16 Mar 2018
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Editorial 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru