Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko amafaranga ahabwa abantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru yiyongera, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), gitangaza ko muri Mata gusa pansiyo yatangwaga buri kwezi yiyongereyeho asaga miliyoni 400 z’Amanyarwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Gashyantare 2018 ni yo yemeje Iteka rya Perezida ryongera amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi atangwa na RSSB.
Mu kiganiro n’abanyamukuru, Umuyobozi w’Ishami rya Pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB, Munyandekwe Oswald, yavuze ko iri teka rya Perezida No 069/01 ryo ku wa 13/04/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta No 16 yo kuwa 16 Mata 2018, ryahise ritangira gukurikizwa, ku buryo muri Mata abafashe pansiyo bashyiriweho inyongera iteganyijwe.
Ati “Tutarashyiraho inyongera twatangaga pansiyo ingana na miliyari hafi 1.7 Frw buri kwezi. Ukwezi kwa kane kuva twakongera pansiyo, twatanze hafi miliyari 2.2, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ingana na miliyoni zisaga 430.”
Yakomeje avuga ko kuva hajyaho itegeko rigena pansiyo mu Rwanda mu 1974, amafaranga atangwa amaze kongerwa inshuro eshatu zirimo mu 1981, mu 2002, ndetse no muri uyu mwaka, ahitawe cyane ku bari basanzwe bahabwa amafaranga make buri kwezi, aho basaga n’abatagira icyo basigarana nyuma y’uko banki zikuyeho ayo gucunga konti zabo.
Abahabwaga amafaranga ari munsi ya 5200 bashyiriweho inyongera ya 157,2% bityo agera ku bihumbi 13 by’amafaranga y’u Rwanda, naho abahabwaga ari hagati ya 5200 na 10000 Frw kuri ubu bari guhabwa ibihumbi bigera kuri 16 Frw, ni ukuvuga ko inyongera yabo igera ku 118%.
Ni mu gihe ku bahabwaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 yazamuwe ashyirwa ku bihumbi 25 Frw. Abafataga kuva ku bihumbi 20 kugeza kuri 50 amafaranga yiyongereyeho 45,5% bakaba bafata kuva ku bihumbi 40 kuzamura. N’aho abari hagati y’ibihumbi 50 na 100 basigaye bahabwa kuva kuri 90 kuzamura.
Abasanzwe bahabwa amafaranga ya pansiyo cyangwa ay’ibyago bikomoka ku kazi ari hejuru ya miliyoni (1.000.000 Frw) bahawe inyongera iri hagati ya 0,502% na 0,071% ku mafaranga basanzwe bahabwa.
Munyandekwe avuga ko amategeko ateganya ko buri myaka itanu ikigo gifite pansiyo mu nshingano kigomba gukoresha inyigo igaragaza uko ubukungu buhagaze, aharebwa imiterere y’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, uko umusanzu utangwa uzaba uhagaze mu gihe kiri imbere, ari nabyo bishingirwaho mu kumenya ejo hazaza hacyo.
Uko pansiyo yazamuwe kandi ni nako bimeze ku birebana n’amafaranga ahabwa abagize ibyago bikomoka ku kazi, itandukaniro rikaba riri mu buryo bibarwa (formules).
RSSB ivuga ko abahabwa pansiyo bagera ku bihumbi 36, n’aho abafata amafaranga kubera ibyago bituruka mu kazi akaba ari hafi 4000.
Ni mu gihe kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bagera ku bihumbi 600 batanga amafaranga y’ubwiteganyirize, aho umusanzu utangwa ungana na 6% by’umushahara wabo mbumbe, arimo 3% bitangira, n’andi atangwa n’umukoresha.