Rick Hilton ubutumwa bwe (e-mail) bugize igice cya kabiri bwageze nanone mu binyamakuru uyu mugabo w’imyaka irenga 60 yasobanuye uburyo kuri Noheli ishize yasohokanye na Judithe Niyonizera bakajya muri Mexico bakabana nk’umugore n’umugabo ariko ngo uyu mukobwa agakomeza kumubeshya no kumuhemukira.
Mu butumwa yohereje, yagaragaje amwe mu mafoto yafotoraga Judithe Niyonizera yambaye utwenda tw’imbere gusa bari mu cyumba.
Buri gihe ngo yabaga aganira na Safi, yamubaza uwo bavugana akamubwira ko ari musaza we, ariko ngo yareba uburyo yishimye kandi asa n’uri mu rukundo bikamutera amakenga.
Arandika ati “Inshuro yanyuma aheruka mu buriri bwanjye ni tariki 22/08/2017, ibyumweru bicye mbere y’ubukwe bwe (na Safi). Nta kintu yambwiye, ahubwo bucyeye (23/08) yanyandikiye ubutumwa ko agiye muri Africa ko tuzabonana agarutse, ntiyansezeye nta na kimwe.
Iryo joro ariko twari twaraye dusubiranyemo amasezerano ko tuzabana. Ariko ambwira ko agomba gutaha kuko umuryango w’iwabo wagurishije ubutaka amafaranga ukayaguramo akabari bikamubabaza cyane. Ko agomba gutaha akabikemura bakamuha amafaranga.”
Avuga ko yaje mu Rwanda, kuva muri uko kwa munani guhera akongera akamubura kuri Telehone na Facebook hose, nedtse noneho ngo na Hawa (wa mubyara we) nawe ntiyongera kuvugisha Rick.
Ati “Hashize amezi hafi abiri, nanditse gusa muri Google nikinira nyibaza aho Judithe Niyonizera ari. Ngwa ku mafoto yakoze ubukwe na Safi nahise nitura hasi mera nk’uhwereye, nsaba Imana yonyine ngo impe imbaraga siniyahure. Abakobwa banjye n’inshuti nibo bantabaye muri aka kaga.
Judithe yaramfunze (block) ahantu hose kugeza no kuri Telephone ya iPhone namuguriye. Byarandenze, naraye amajoro menshi ntasinzira. Nza kwiyemeza kumenya ukuri kose mpereye mu nshuti ze, nza kumenya ko yari umubeshyi no ku bandi bagabo babiri ba hano Canada. Sinzi neza niba ari bo bonyine.”
Rick avuga ko ubu atakiri mubyo kwiyahura ahubwo yahagurukiye kurwanya ububeshyi n’ubushukanyi akaburira inzego z’ubuyobozi za Canada ku bukwe bwo kubeshya yakoze mbere, n’ubu akaba yarakoze ubundi agamije kujyana uwo bashyingiranye muri Canada. Ngo yizeye ko inzego zabo zizabonamo ibigize ibyaha mubyo avuga zikazabimuryoza nagaruka, nubwo ngo acyeka ko nabyo bitazashoboka.
Rick avuga ko iyi ari ifoto yafotoye Judithe ijoro rya mbere bararanye ari nawo munsi bahuyeho
Uyu mugabo mukuru yagaragaje amafoto amwe avuga ko yafashe Judithe Niyonizera yambaye utwenda tw’imbere gusa, avuga ko yayafitiye mu buriri bwe ubwo babaga bamaze gusambana.
Avuga ko afite ubutumwa bunyuranye bugaragaza uburyo Judithe yagiye amubeshya akanamwambura, ngo yamuhaye yose hamwe agera ku 10 000$ kubera kumwizera, ariko ngo yamuteye agahinda kugeza ubwo abakobwa be batekereza ko se agiye kwiyahura.
Rick avuga ko hari izindi nkuru nyinshi yumvise kuri uyu mugore azibwiwe n’inshuti ze muri Canada ariko ko atazivuga kuko zo nta bimenyetso azifitiye.
Ati “Ariko munyumve, zishingiye cyane ku gukoresha igitsina nk’igikoresho cy’ubwambuzi. Ndababaye cyane meze nk’uwasaze singitinye kugaragara gutya. Yarambabaje bikomeye ariko ndatekereza ko ibi bizamuhagarika kandi bikaba byanakiza undi muntu utamuzi ntazagwe mu mutego we.”
Ku gice cya mbere cy’iyi nkuru cyari cyasohotse ejo, twahamagaye Judithe Niyonizera aritaba, abaza umuhamagaye uwo ari we umunyamakuru aramwibwira, amubwira ibi uyu muzungu avuga kandi ko ashaka kumva uruhande rwe kuri byo.
Judithe yahise akupa telephone ye, izindi nshuro twamuhamagaye nabwo yahitaga akupa telephone.
Iyi photo, Rick avuga ko ari mu minsi ishize ubwo yari yaje iwe, nyamara ngo haburaga ibyumweru umunani ngo akore ubukwe mu Rwanda
[ VIDEO ]
Source : Rwandapaparazzi.rw