• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Editorial 15 May 2018 Mu Rwanda

Umushumba mukuru w’Itorero rya Patmos of Faith Church, Prophet Bosco Nsabimana  yabwiye abayoboke b’itorero rye ku munsi wa mbere w’amateraniro yabereye muri Hoteli Umubano bakunze kwita Merdien ko yiteguye kubageza kure ndetse ko itorero rye uretse kubageza muri hoteli, rizabageza no mu ijuru.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tarili 13 Gicurasi 2018, mu materaniro ya mugitondo yabereye muri hoteli Umubano benshi bakunze kwita Hoteli Merdien, ari na bwo bwa mbere bari bateraniye muri iyi hoteli nyuma yo gufungirwa urusengero bakamara igihe kinini badaterana.

Prophet Bosco yagize ati: “Birashoboka ko ari ubwa mbere ugeze muri hoteli Merdien,…Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu, narababwiye ngo mwebwe nzagenda mbakura Nyabugogo, mbazamura Yahamaha (ku Muhima),…ubu turimo turegera ikibuga cy’indege, aho tujya ni heza.”

Prophet Bosco Nsabimana yijeje abakirisitu ko no mu ijuru bazagerayo

Ibi arabivuga mu gihe abakirisito b’iri torero bari bamaze igihe badaterana bitewe nuko urusengero bahoze basengeramo ruherereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge rwafunzwe n’inzego za Leta kubera ko rutujuje ibyangombwa bisabwa insengero zemewe mu Rwanda.

Ubuhanuzi bwo kubaka urusengero rudasanzwe.

Pasiteri Alice Mwiza, wari waturutse mu gihugu cya Uganda yahawe umwanya maze avuga ko akunda gukurikirana umushumba w’itorero rya Patmos of Faith, ndetse avuga ko iri torero ahamya ko rigiye kubaka urusengero rwiza cyane.  Ati: “Ndashima Imana ko muri hano, mumaze igihe mudasenga narabyumvishije, ariko iyo ikintu cyabaye mu gihugu cyangwa mu muryango hari ikindi kintu cyiza kiba kirimo kuza kiruta icyari gihari, ubu mugiye kubaka urusengero rukomeye cyane, kandi rwiza,…ubu mugiye kubaka amatorero y’imbaraga, kuburyo muzajya muparika (imodoka) hasi mugasengera hejuru.”

Pasiteri Alice Mwiza yabwiye ab’itorero rya Patmos ko Imana igiye kubafasha kubaka urusengero rudasanzwe

Prophet Fire nyuma yaje guhaguruka agaruka kuri ibi Pasiteri Alice yari amaze kuvuga ati: “Mwumvishe ubuhanuzi bwamaze kuza ko tugiye kubaka urusengero, rumeze kuriya, kandi ikiziyongeraho ruzaba ruri abantu hajyanye n’igihe, ibyo byose birimo gukorwa….

Yavuze mu ngendo agenda akorera hirya no hino ko aba agiye kurahura ubwenge. Ati:”….buriya iyo umuntu yuriye indege aba agiye kureba iby’ahandi, akareba ibyo yakigirayo, ibyo yamenyayo, ibyo yazanayo ariko cyane cyane bishingiye ku iterambere ry’umurimo w’Imana kuko njye ntabwo nshuruza, nta kindi kinjyana ni ijambo ry’Imana.”

Prophet Bosco Nsabimana (ibumoso) avuga ko yamaze gutangiza itorero muri America

Gushinga itorero muri America.

Prophet Bosco yakomeje asobanura ko mu minsi amaze atari mu rwanda yari ari mu butumwa bwiza bwo kwamamaza inkuru ya Yesu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse avuga ko gahunda zo gushingayo itorero azigeze kure.

Yagize ati: “Hashize igihe kitari gitoya ntari mu Rwanda, nari ndi mu butumwa kandi bwiza, bw’amahoro bw’ijambo rya Yesu, kuko Yesu yaravuze ngo mujye mu mahanga mwigishe ubutumwa mwiza bw’amahoro, mwigishe abantu bamenye Yesu, bave mu byaha, nahuye n’abarokore benshi kandi harimo nka batanu bavuye muri Patmos bari hariya muri America,kandi gahunda ihari nuko dutangizayo itorero ndetse byaratangiye mu rwego rw’ubuyobozi,… tuzareba igishoboka dusubireyo kugirango twimike abashumba kandi bifite imbaraga,….abatarambonye mumenye ko ari iyo gahunda nari ndimo.”

Prophet Fire yashimiye abakirisitu b’itorero rya Patimos ko bihanganye mu giha bamaze badaterana bakaba bagejeje igihe cyo kongera guterana. Yabashimiye ko bakomeje gusengera mu ngo zabo kuko gusenga ari umuco mwiza ku mukirisito.

Prophet Bosco Nsabimana yabwiye abayoboke b’Itorero rye ko no mu ijuru rizabagezayo
Abakirisito bishimiye kongera guterana nyuma y’igihe kini badaterana

 

2018-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Editorial 15 Jun 2018
Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018
Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament.

Editorial 09 Jun 2021
Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Editorial 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.
POLITIKI

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Editorial 29 Aug 2017
Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe
Mu Rwanda

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Editorial 26 May 2018
83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe
Mu Rwanda

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru