Kuri uyu wa mbere, tariki 12 Nyakanga 2021, ubwo yari ahitwa Sofala, Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yavuze ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ibindi bihugu, nk’uko byagenze hagati ya Mozambike n’uRwanda, mbere y’uko uRwanda rwohereza abasirikari n’abapolisi barwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike.
Ibi Perezida Nyusi yabivuze yiyama abari batangiye kunenga icyo gikorwa, bavuga ko bitari bikwiye ko igihugu nk’uRwanda kitari mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo, SADC, ngo kitagombaga kohereza abasirikari n’abapolisi muri Mozambike.
Umwe mu bavugije induru ni Nosiviwe-Mapisa Nqakula, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, wemezaga ko ngo ingabo z’uRwanda zagombaga kubanza kubyemererwa na SADC, zikabona kohereza abasirikari n’abapolisi muri Mozambike. Aya magambo ntiyashimishije Perezida Filipe Nyusi , wahise amusubiza ko” ….Mozambike ifite ubwigenge, ubusugire n’uburenganzira bwo gufata icyemezo kiyibereye, kandi SADC igomba kubyubaha”.
Amakuru ava muri SADC aravuga igikorwa cyo kohereza abasirikari n’abapolisi b’uRwanda muri Mozambike cyateye ishyari n’isoni ibihugu nka Afrika bikunze kwivuga imyato mu bya gisirikari, nyamara Mozambike yakomeje gusaba SADC ubutabazi, ariko akajagari karanga byinshi mu bihugu bigize uwo muryango no gushyira imbere inyungu, cyane cyane iz’ubukungu, bituma habaho kuzarira mu gutabara abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi.
Magingo aya SADC imaze kwiyemeza kohereza abasirikari bayo bitarenze iminsi 2, ni ukuvuga tariki 15 Nyakanga 2021, icyakora abazi neza imikorere yayo bakaba bafite impungenge ko imikorere idahwite ya SADC ishobora gutuma hoherezwa ingabo zititeguye neza.
Mu cyumweru gishize uRwanda rwohereje muri Mozambike ingabo n’abapolisi 1000, ndetse ubu bakaba baryamiye amajanja mu birindiro byabo mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yarabaye isibaniro hagati y’ingabo za Mozambike n’imitwe y’iterabwoba.
Mu izina ry’abaturage ba Mozambike, Perezida Filipe Nyusi yashimiye cyane mugenzi w’uRwanda, Paul Kagame, uburyo yamwumvise bwangu, avuga ko bigaragaza ubushake bw’uRwanda bwo kubaka ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyafrika.