• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Editorial 03 Mar 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kwima amatwi abashaka kumuca intege, bitwaje ko yaje abasanga mu kazi.

Ubwo yasozaha ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame, yabwiye Minisitiri w’Intebe, kutazacika intege mu gihe hari agashya azanye abona kateza imbere igihugu.

Ibi perezida yabigarutseho ubwo yatangaga urugero ko hari abayobozi bafite umuco wo guca abandi intege bakabafatirana bitwaje ko bakiri bashya mu kazi, ndetse anatangaza ko uwo bizagaragaraho azabihanirwa.

Ati “Uracyari mushya [Dr. Ngirente ], buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye bazajya bakubwira ngo ‘oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano! Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere,… abaguha inama bakubwira ngo wowe se kandi ibyo uzanye ni ibiki, uvuye muri Bank y’Isi [world Bank] ngo uzanye amahame mashya [principles], ngo genda buhoro, itonde, waba ufite intege nke ukabyemera na we ayo ma principles ukayajugunya, ukabasanga, niba bitaraba bizaba,…”.

Perezida Kagame yasabye abayobozi bari mu mwiherero bose muri rusange kwima amatwi abantu bateye uko.

Ati “Aho kugira ngo tugane muri iyo nzira yo gukumirwa n’abantu bari aho bahora badutambika ibintu imbere bavuga ngo wijya hariya wowe, ngo byihorere turabigukorera kandi nabo babizi ko ntabyo bari bukore, aho kugirango tubemerere abo, abo aribo bose badutwara aho bashaka, tubyange, tugane aho ibintu bikwiriye kuba bigana”.

Uru rugero Perezida yatanze, anarusanisha no ku bayobozi bato n’urubyiruko, nabo arabasaba kwima amatwi ababaca intege, ati “Ntimukemerere abashaka kubaca intege no kubabuza kuzana impinduka. Abo muzabangire. Mujye mukora icyo mwumva kibereye igihugu cyanyu, ibyo mwize gukora mubikore”.

 Ku bantu baca abandi intege, Perezida Kagame yavuze ko nibizajya bimenyekana bigomba kuzajya bibagiraho ingaruka.

Ati “Hagomba kubaho ingaruka ku bayobozi babangamira, bakanaca intege intege abashaka kuzana impinduka”.

Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15, watangiye ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, ukaba warize kuri zimwe mu ngingo zirimo izo kurwanya imirire mibi, uburezi n’ubuzima, Rwanda muri Afurika ndetse no hanze y’ayo,…

 

2018-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Editorial 13 Feb 2025
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Editorial 29 Sep 2025
Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Editorial 16 Apr 2018
Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa  wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0
Amakuru

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0

Editorial 19 Sep 2022
TMC (Dream Boyz) yasubiye ku ntebe y’ishuri
IMIKINO

TMC (Dream Boyz) yasubiye ku ntebe y’ishuri

Editorial 24 Jan 2017
U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

Editorial 18 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru