Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, kwima amatwi abashaka kumuca intege, bitwaje ko yaje abasanga mu kazi.
Ubwo yasozaha ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame, yabwiye Minisitiri w’Intebe, kutazacika intege mu gihe hari agashya azanye abona kateza imbere igihugu.
Ibi perezida yabigarutseho ubwo yatangaga urugero ko hari abayobozi bafite umuco wo guca abandi intege bakabafatirana bitwaje ko bakiri bashya mu kazi, ndetse anatangaza ko uwo bizagaragaraho azabihanirwa.
Ati “Uracyari mushya [Dr. Ngirente ], buriya uzagira abajyanama benshi utazi aho bavuye bazajya bakubwira ngo ‘oya have, ibyo ntabwo bikorwa hano! Niba bitaraba, bizaba. Umunsi byabaye, ntuzabyemere,… abaguha inama bakubwira ngo wowe se kandi ibyo uzanye ni ibiki, uvuye muri Bank y’Isi [world Bank] ngo uzanye amahame mashya [principles], ngo genda buhoro, itonde, waba ufite intege nke ukabyemera na we ayo ma principles ukayajugunya, ukabasanga, niba bitaraba bizaba,…”.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bari mu mwiherero bose muri rusange kwima amatwi abantu bateye uko.
Ati “Aho kugira ngo tugane muri iyo nzira yo gukumirwa n’abantu bari aho bahora badutambika ibintu imbere bavuga ngo wijya hariya wowe, ngo byihorere turabigukorera kandi nabo babizi ko ntabyo bari bukore, aho kugirango tubemerere abo, abo aribo bose badutwara aho bashaka, tubyange, tugane aho ibintu bikwiriye kuba bigana”.
Uru rugero Perezida yatanze, anarusanisha no ku bayobozi bato n’urubyiruko, nabo arabasaba kwima amatwi ababaca intege, ati “Ntimukemerere abashaka kubaca intege no kubabuza kuzana impinduka. Abo muzabangire. Mujye mukora icyo mwumva kibereye igihugu cyanyu, ibyo mwize gukora mubikore”.
Ati “Hagomba kubaho ingaruka ku bayobozi babangamira, bakanaca intege intege abashaka kuzana impinduka”.
Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15, watangiye ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, ukaba warize kuri zimwe mu ngingo zirimo izo kurwanya imirire mibi, uburezi n’ubuzima, Rwanda muri Afurika ndetse no hanze y’ayo,…