• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Editorial 10 Feb 2020 IMIKINO

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, asanga uburyo iyi kipe imaze iminsi yitwara bigomba guhinduka.

Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi Anver Versi wa New African Magazine.

Arsenal ni imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi, ariko imaze iminsi ititwara neza, aho kuri ubu iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona iheruka kwegukana mu 2004.

Iyi kipe imaze kandi imyaka itatu yikurikiranya ititabira amarushanwa ya UEFA Champions League nyuma yo kugorwa no kuboneka mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona.

Ubwo yari abajijwe ku myitwarire n’umusaruro wa Arsenal muri iyi minsi, Perezida Kagame yavuze ko ari umwe mu bagaragaje uburyo iyi kipe ititwaraga neza ubwo yatozwaga na Unai Emery ndetse yemeza ko bigomba guhinduka.

Ati “Arsenal yakundaga kuba ihataniye umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri Shampiyona, nyuma kuboneka mu makipe ane ya mbere bitangira kuba ikibazo. Ubu irwanira kuba byibuze yaguma mu makipe 10 ya mbere! Hari ikigomba guhinduka.”

Kuva Unai Emery yirukanywe mu mwaka ushize, kugeza uyu munsi, n’ubundi Arsenal yagumye ku mwanya wa 10 nubwo yahinduye umutoza, ikazana Mikel Arteta wigeze no kuyibera kapiteni.

Perezida Kagame afitiye icyizere uyu mutoza mushya kuko azi neza Arsenal, ariko yemeza ko yagera ku musaruro mwiza mu gihe yaba ashyigikiwe na ba nyir’ikipe, agahabwa amafaranga ahagije yo kugura abakinnyi, aho abenshi bayirimo kuri ubu ari abaguzwe na Arsène Wenger na Unai Emery.

Ati” Ndacyakunda Arsenal. Ifite umwihariko w’umukino mwiza, ariko ntabwo bigomba kurangira ari ugukina byo gukina gusa, ahubwo ukina ugamije gutsinda.”

“Ikibabaje ni uko ndi umufana kandi nta kintu nabikoraho. Icyo nshobora gukora ni ugukomeza kuyireba kuri Televiziyo nkababazwa n’uko yatsinzwe, nkishima mu gihe yatsinze. Rimwe uba wumva wakubita ibipfunsi televiziyo iyo ubonye hari amakosa bari gukora. Gusa urakomeza ukayiba inyuma.”

Abajijwe niba amafaranga u Rwanda rwashoye muri Visit Rwanda mu bufatanye rwagiranye na Arsenal yari ngombwa, Perezida Kagame yemeje ko gukorana n’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi byazamuye umubare wa ba mukerarugendo baza mu gihugu.

Ati “Abantu banenga bagira amahirwe menshi kuko ntabwo baba bafite ibyo babazwa. Ndabibazwa, amafaranga twashoye muri Arsenal yatanze umusaruro mwiza. Kuri ubu dufite umubare wa ba mukerarungo wiyongereye. Ndatekereza ko dushobora kuba twarinjije atari munsi y’inshuro eshanu kuruta ayo twatanze.”

U Rwanda rwiteze umusaruro kandi uzava mu bufatanye ruherutse kugirana n’Ikipe ya Paris st. Germain yo mu Bufaransa nabwo bugamije kwamamaza ubukerarugendo n’ibikorerwa mu Rwanda.

Src: Igihe.

2020-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri kwezi

Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri kwezi

Editorial 18 Feb 2016
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Editorial 07 Dec 2023
Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Editorial 20 Apr 2018
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Editorial 01 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Maneko W’urwego Rw’igihugu Rw’ubutasi (ANR) Yishwe Arashwe N’umupolisi
Mu Mahanga

RDC: Maneko W’urwego Rw’igihugu Rw’ubutasi (ANR) Yishwe Arashwe N’umupolisi

Editorial 10 Sep 2018
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida
Amakuru

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Editorial 24 Sep 2023
Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Editorial 28 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru