Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, asanga uburyo iyi kipe imaze iminsi yitwara bigomba guhinduka.
Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi Anver Versi wa New African Magazine.
Arsenal ni imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza no ku mugabane w’u Burayi, ariko imaze iminsi ititwara neza, aho kuri ubu iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona iheruka kwegukana mu 2004.
Iyi kipe imaze kandi imyaka itatu yikurikiranya ititabira amarushanwa ya UEFA Champions League nyuma yo kugorwa no kuboneka mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona.
Ubwo yari abajijwe ku myitwarire n’umusaruro wa Arsenal muri iyi minsi, Perezida Kagame yavuze ko ari umwe mu bagaragaje uburyo iyi kipe ititwaraga neza ubwo yatozwaga na Unai Emery ndetse yemeza ko bigomba guhinduka.
Ati “Arsenal yakundaga kuba ihataniye umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri Shampiyona, nyuma kuboneka mu makipe ane ya mbere bitangira kuba ikibazo. Ubu irwanira kuba byibuze yaguma mu makipe 10 ya mbere! Hari ikigomba guhinduka.”
Kuva Unai Emery yirukanywe mu mwaka ushize, kugeza uyu munsi, n’ubundi Arsenal yagumye ku mwanya wa 10 nubwo yahinduye umutoza, ikazana Mikel Arteta wigeze no kuyibera kapiteni.
Perezida Kagame afitiye icyizere uyu mutoza mushya kuko azi neza Arsenal, ariko yemeza ko yagera ku musaruro mwiza mu gihe yaba ashyigikiwe na ba nyir’ikipe, agahabwa amafaranga ahagije yo kugura abakinnyi, aho abenshi bayirimo kuri ubu ari abaguzwe na Arsène Wenger na Unai Emery.
Ati” Ndacyakunda Arsenal. Ifite umwihariko w’umukino mwiza, ariko ntabwo bigomba kurangira ari ugukina byo gukina gusa, ahubwo ukina ugamije gutsinda.”
“Ikibabaje ni uko ndi umufana kandi nta kintu nabikoraho. Icyo nshobora gukora ni ugukomeza kuyireba kuri Televiziyo nkababazwa n’uko yatsinzwe, nkishima mu gihe yatsinze. Rimwe uba wumva wakubita ibipfunsi televiziyo iyo ubonye hari amakosa bari gukora. Gusa urakomeza ukayiba inyuma.”
Abajijwe niba amafaranga u Rwanda rwashoye muri Visit Rwanda mu bufatanye rwagiranye na Arsenal yari ngombwa, Perezida Kagame yemeje ko gukorana n’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi byazamuye umubare wa ba mukerarugendo baza mu gihugu.
Ati “Abantu banenga bagira amahirwe menshi kuko ntabwo baba bafite ibyo babazwa. Ndabibazwa, amafaranga twashoye muri Arsenal yatanze umusaruro mwiza. Kuri ubu dufite umubare wa ba mukerarungo wiyongereye. Ndatekereza ko dushobora kuba twarinjije atari munsi y’inshuro eshanu kuruta ayo twatanze.”
U Rwanda rwiteze umusaruro kandi uzava mu bufatanye ruherutse kugirana n’Ikipe ya Paris st. Germain yo mu Bufaransa nabwo bugamije kwamamaza ubukerarugendo n’ibikorerwa mu Rwanda.
Src: Igihe.