Perezida Paul Kagame agiye kwitabira inama yiga uko ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bwatezwa imbere, iyi nama kandi ikaba izanahuriramo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeye muri Afurika.
Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.
Inama igomba gutangira ku munsi w’ejo tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 uku kwezi mu gace ka Sharm El Sheikh, biteganyijwe ko yitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Abdel Fattah al Sisi wa Misiri, Idriss Déby wa Chad, Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Azali Assoumani wa Comoros na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.
Mu butumwa Perezida Abdel Fattah Al Sisi yatanze, yavuze ko iyi nama igamije gutanga umurongo ku bakuru b’ibihugu, leta ndetse n’abikorera bo muri Afurika no ku isi muri rusange, kuganira ku birebana n’ibibazo bikiri mu bucuruzi kuri uyu mugabane.
Perezida Sisi avuga ko Misiri ishyize imbere guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika nkuko tubikesha urubuga cnbcafrica.com.
Perezida Paul Kagame afatwa nk’Umukuru w’Igihugu udahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko, no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika kurushaho gutera imbere.
Perezida Kagame kandi abwira urubyiruko ko ashaka kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, rugahera ku bushobozi bwarwo bwite, rukabyaza umusaruro amahirwe ibihugu bitanga.
Mu mwaka wa 2015 kandi Misiri yari yakiriye indi nama yari igamije guhuriza hamwe imiryango itatu kugira ngo ijye ifatanya cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi, ariyo umuryango wa SADC, COMESA na EAC.