• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Editorial 30 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame azafungura Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, mbere y’umukino uzahuza Police FC na APR FC muri iyi nyubako yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo, bemeje ko Perezida Kagame azaba ari muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi Stade nshya, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bazafungurirwa imiryango hagati ya saa Tanu na saa Cyenda z’amanywa.

Perezida Kagame, yari kuri Stade Amahoro ubwo hakinwaga umukino wo kuyisogongera wiswe ’Umuhuro mu Mahoro’, aho yahuye n’abana b’amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich babanje gukina mbere y’umukino APR FC yanganyirijemo na Rayon Sports 0-0.

Umukino w’umupira w’amaguru Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukurikirana, ni uwa nyuma wa CHAN 2016 igihugu cya Congo Kinshasa cyatsindiyemo Mali kuri iyi Stade mbere yo kuvugururwa.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n’inzobere zivuye muri CAF nyuma yo kuyisura zayishyize ku rwego rwo hejuru kuri uyu Mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

2024-06-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Umuryango wa Habyarimana ukomeje uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri mu buhungiro

Editorial 04 Sep 2025
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Editorial 12 Mar 2021
Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Editorial 17 Feb 2016
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon

Editorial 06 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe
POLITIKI

Kagame – Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Editorial 14 Jul 2017
Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Aug 2016
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?
INKURU NYAMUKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru