Perezida Paul Kagame yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane by’ibituranyi bitarworohereza.
2018 wabaye umwaka w’akazi kenshi ku ruhande rw’u Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere muri Afurika hasinywe amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi bwo muri Afurika ndetse no gusinya ayorohereza urujya n’uruza rw’abantu.
Ayo masezerano yasinyiwe i Kigali mu nama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Werurwe 2018.
Mbere y’uko uyu mwaka dusoza urangira kandi, Louise Mushikiwabo watanzweho nk’umukandida w’u Rwanda ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatsinze amatora ku bwiganze asimbura Umunya-Canada Michaelle Jean.
Mu buryo bwa dipolomasi na businesi nabwo u Rwanda rwatsuye umubano n’ibihugu bikomeye ku isi nk’u Bushinwa, aho abayobozi b’ibihugu byombi bagendereranye mu ngendo z’amateka.
U Rwanda kandi rwanabaye igihugu cya mbere muri Afurika mu kwinjira mu ihuriro ry’ubucuruzi rya sosiyete ikomeye yo mu Bushinwa “Alibaba Group.”
Mu ijambo rye atangiza inama y’Umushyikirano ya 16, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, Ibyo byose Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose byagize ingaruka nziza ku nyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati “Mu mibanire n’ibindi bihugu u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byinshi uyu mwaka ku bw’inyungu z’Abanyarwanda. Nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza, imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange.”
Yibukije abitabiriye Umushyikirano kandi ko ubuhahirane bugenda neza igihe habaho no kubaha no kubahiriza abaturage bakomoka mu bihugu ntawe ubahutaje.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Mu minsi ibiri bazaba baganira ku bibazo n’ibisubizo byakwihutisha u Rwanda mu iterambere ndetse no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.