• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta
Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta (Ifoto/ububiko)

Perezida Kagame umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira kuri uyu wa Kabiri, irahira rya Kenyatta

Editorial 27 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Leta ya Kenya yemeje ko Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 11 bategerejwe muri iki gihugu, mu irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta.

Kenyatta azarahira kuri uyu wa Kabiri mu murwa mukuru Nairobi, aho abantu batari bake bazitabira iki gikorwa.

Mu bakuru b’ibihugu bategerejwe i Nairobi barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Ian Khama wa Botswana, John Pombe Magufuli wa Tanzania, Edgar Lungu wa Zambia, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hage Geingob wa Namibia, Faure Gnassingbé wa Togo, Mohamed Farmajo wa Somalia, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu  n’abandi bataramenyekana.

Ibitangazamakuru birimo Times of Israel na Daily nation byemeje ko na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yitabira uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Kenyatta.

Uhuru Kenyatta nawe ari mu bakuru b’ibihugu 20 bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wabaye tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera, ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Uretse aba bakuru b’ibihugu bazitabira uyu muhango wo kurahira kwa Kenyatta, ibihugu birimo Nigeria, Guinea, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, na Yemen, bizohereza ba minisitiri w’intebe cyangwa ba Visi Perezida.

Kenyatta agiye kuyobora manda ya kabiri nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo  tariki ya 26 Ukwakira uyu mwaka, aho yagize amajwi arenga 98%.

Ubwo yatorwaga muri manda ye ya mbere mu mwaka wa 2013, irahira rye ryari ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 12.

Uhuru Kenyatta w’imyaka 56 , ni Perezida wa kane wa Kenya nyuma ya Jomo Kenyatta wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugeza 1978, Daniel Arap Moi wakiyoboye kuva mu mwaka wa 1978 kugeza 2002, na Mwai Kibaki wakiyoboye kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2013 ubwo yasimburwaga na Uhuru Kenyatta.

Uhuru Kenyatta unasanzwe ari n’umwana wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya, yanabaye umudepite wari wahagarariye Intara ya Katundu kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2013.

Mu mvuru z’amatora y’umukuru w’igihugu zabaye mu mwaka wa 2007, Kenyatta yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, kuba yarazigizemo uruhare, aza kujyanwa I Lahaye mu Buholandi, gusa yaje kugirwa umwere. Izi mvururu zahitanye abarenga 1200.

Mu mwaka wa 2011, ikinyamakuru Forbes Magazine gisanzwe gikora urutonde rw’ibyamamare bifite umutungo mwinshi, cyagaragaje ko Kenyatta abarirwa akayabo ka miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika.

Mu mwaka wa 1991, Kenyatta yashakanye na Margaret Wanjiru Gakuo ubu bafitanye abana batatu.

2017-11-27
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018
Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’

Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’

Editorial 15 Mar 2018
Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Editorial 27 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi
Mu Rwanda

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Editorial 03 Feb 2017
Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho
Amakuru

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Editorial 31 Aug 2021
Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika
Mu Mahanga

Barack Obama niwe mugabo wishimirwa n’Abanyamerika

Editorial 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru