Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ruri munsi y’imyaka 24 ko iterambere igihugu kimaze kugeraho kirikesha ubwitange no gukorana umurava by’abitangiye urugamba rwo kukibohora rwaguyemo benshi, arusaba gukomeza kurisigasira.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018, mu musangiro w’umunsi u Rwanda rwizihizagaho ku nshuro ya 24 Umunsi wo Kwibohora.
Yagize ati “Ntimuzibagirwe na rimwe ko aho turi uyu munsi ari umusaruro wo gukorana imbaraga, ubwitange n’abantu batakaje ubuzima bwabo. Ahazaza hari mu biganza byanyu kandi nimwemera gusubira inyuma, amateka ntazigera abababarira.”
Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Muhanga, aho Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, watujwemo imiryango 100 yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni yari ituye mu manegeka.
Yasabye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu gice cyahoze cyitwa Ndiza, ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje mu kurwanya abacengezi mu myaka 20 ishize.
Yagize ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, ni ko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”
Mu rugamba rwo kubohora igihugu, uretse abasirikare hari abandi Banyarwanda batanze umusanzu ukomeye nubwo batagiye ku rugamba rw’amasasu hagati ya 1990 na 1994, bateye imbaraga abarwanyi, batanga ibyo bashoboye byose kugira ngo rugende neza.
Ku munsi wo kwibohora, Abanyarwanda bazirikana ubwo ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside mu 1994 zigashyiraho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ica akarengane, ivangura n’irondamoko mu gihugu, ishyira imbere urugamba rw’iterambere.
Uru rugamba rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, itariki yanditse ku mitima y’Abanyarwanda kuko ari wo munsi hatangiye urugendo ruganisha ku iterambere n’umudendezo igihugu gifite ubu.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda ruvugwamo byinshi ariko ibigarukwaho na benshi ni ubutwari, umurava no kudasubira inyuma byaranze ingabo, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yari iri kuba mu Rwanda amahanga arebera. Urwo rugamba rwayobowe n’abiganjemo urubyiruko rwanze guhera ishyanga no kuba insina ngufi ahubwo rutitaye ku nzira y’inzitane rwanyuragamo, ruhara ubuzima bwarwo ngo igihugu gitekane.
dada
Urwo n urugamba rwarwanye abana b imyaka 16 kubera ishyaka ry igihugu cyabo n igisuzuguro bari baragiriye mu mahanga barahaguruka bari bazi ikibajyanye ko atar ukurya no kunywa ,umurava,urukundo ku gihugu cyabo,MWARAKOZE BANA B U RWANDA DUSHIMIRA CYANE NA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME WABAGIYE IMBERE NDABAKUNDA NKABURA UKO NGIRA,IMANA IZABAMPER UMUGISHA!!!!!!!