Perezida Kagame yafunguye Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro iki kibuga, bakitoza ku buryo bavamo ibihangange mpuzamahanga.
Umuhango wo gutaha iyi stade wabaye kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zose by’umwihariko Perezida Kagame ni we wayifunguye. Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi n’abandi batandukanye bari bitabiriye.
Perezida Kagame mu ijambo rifungura Kigali Arena ku mugaragaro, yashimiye abayubatse, avuga ko bagaragaje ubuhanga no gukora ibintu byiza mu gihe gito.
Yavuze ko sosiyete yo muri Turikiya, Summa, yubatse iyi nyubako ikwiye kuba urugero ku buryo abantu bakora ibintu byiza kandi mu gihe gito.
Ati “Ariko niko abantu bakwiriye gukora. Ubwo natwe tuziga gukora neza, vuba kandi ibintu binoze. Abubatse hano, batwaye igihe gito, bakoresheje Abanyarwanda, umubare ungana nka 70% by’abakoze hano, abandi 30% ni abafatanyije n’Abanyarwanda kubera ubumenyi bafite, kugira ngo bafatanye abandi babigireho bakorane. Nubwo byatwaye igihe gito, ntabwo byagabanyije ubuziranenge bw’ibyo mureba hano.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi stade, kuko ingengo y’imari yayigiyeho yaturutse mu bikorwa byabo.
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors kimwe n’abandi bagize uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’umukino wa Basketball muri Afurika.
Ati “Hari ab’ingenzi nshaka gushimira. Hari umugabo witwa Masai Ujiri, ni Perezida wa Toronto Raptors. Yazanye igitekerezo cyo kubaka uyu mukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, muri Afurika afatanyije n’undi witwa Amadou Fall afatanyije na Komiseri wa NBA, Adam Silver, abo bagabo ndabashimira cyane, bafite Porogaramu yitwa Giants of Africa.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ijambo ‘Giants’ risobanura ‘ibihangange’ avuga ko kuba u Rwanda rushobora kubaka ibikorwaremezo nk’iyi nyubako ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko nabo bagomba kubikoresha bakazavamo ibihangange.
Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”
“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”
Yakomeje agira ati “Ba bana twabonaga bato, tubarere, tubakuze, mu bikorwa byinshi byiza, byubaka igihugu cyacu, bakure bashaka kuba ibihangange kandi babe byo.”
Mu gufungura iyi stade, habaye imikino ibiri ya shampiyona ya basketball igeze mu cyiciro cya Playoffs, aho mu bakobwa, The Hoops yakinnye na APR naho mu bagabo ni REG na Patriots.
Iyi nzu iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.
Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.
Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.
Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.