Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yafunguye ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, bwitezweho gufasha abakura ibicuruzwa mu mahanga haba mu gihe byatwaraga ngo ibicuruzwa byabo bigere mu Rwanda, guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro, bukaba bwarubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.
Ni ububiko bwitezweho gufasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.
Ubuyobozi bwa Kigali Logistics Platform buvuga ko ubwo bubiko bushya buzafasha mu kuba umucuruzi yatumiza ibicuruzwa bye nka Dubai, mu Bushinwa n’ahandi, bakabimukurikiranira bakanabishakira ibyangobwa byose aho bizaca kugeza bigeze mu Rwanda mu bubiko i Masaka.
Bizagabanya kandi igihe byatwaraga mu nzira, bive ku minsi 14 bivuye ku cyambu kugera mu Rwanda, bibe iminsi itatu
Perezida Kagame yasuye ububiko bwa Kigali Logistics Platiform asobanurirwa ibihakorerwa n’inyungu bifitiye u Rwanda.
Amaze kubusura, yavuze ko ubu bubiko bushya bugiye koroshya no guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu mu by’ubuhahirane, nk’imwe mu ntego y’amasezerano ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “U Rwanda ni umunyamuryango wa EAC, Comesa n’indi miryango. Ni icyerekana ejo heza h’ubucuruzi no kwishyira hamwe kwa Afurika. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yaratangiye azashyirwa mu bikorwa umwaka utaha ariko amasezerano nk’ayo y’ubucuruzi ntabwo yagerwaho nta bikorwa remezo nk’ibi. Mu gushyiraho ubu bubiko, u Rwanda ruri gushyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe isoko rya miliyari 1.2 y’abatuye Afurika no hanze.”
Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abacuruzi n’abashoramari b’abanyarwanda kubyaza umusaruro ayo mahirwe, batumiza ibicuruzwa byabo hanze mu buryo bwihuse ari nako bagura ishoramari ryabo.
Ati “Turashaka gusaba abacuruzi bacu n’abashoramari duhereye ku nganda ziherereye muri aka gace, gukoresha ubu bubiko. Nta rwitwazo rwo kudakoresha amahirwe menshi aturi iruhande.”
Yongeyeho ko ari n’amahirwe ku banyarwanda bazajya bahugurirwa muri Kigali Logistics Platform ndetse n’abaturage batuye i Masaka bagiye gutezwa imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Dubai Ports World, Sultan Ahmed Bin Sulayem, yashimiye ubufasha Leta y’u Rwanda yabahaye ngo icyiciro cya mbere cy’ububiko cyuzure.
Yavuze ko icyatumye bishimira gukorera mu Rwanda ari ubuyobozi bukora neza, umutekano no korohereza ishoramari bihari.
Yavuze ko kuba ububiko nk’ubwo bwuzuye mu Rwanda atari amahirwe kuri rwo gusa ahubwo ari amahirwe no ku karere.
Ati “Ubu bubiko si ubw’u Rwanda gusa, buzafasha n’ibindi bihugu Centrafrique, Malawi, Kenya, Congo n’ahandi. Ubundi ibyo gutwara ibicuruzwa ni uburyo ugabanya igiciro cyo kwikorera ibicuruzwa, nta gihugu rero ku isi byavunaga nk’u Rwanda.”
Ubu bubiko bwuzuye i Kigali nibukoreshwa neza uko bikwiriye bwitezweho gufasha u Rwanda kuzigama miliyoni 50 z’amadolari ku mwaka y’igiciro cyagendaga ku kuzana ibicuruzwa bivuye mu mahanga.
Kuva batangira muri Kigali umwaka ushize, Kigali Logistics Platform ivuga ko byagabanyije igihe byatwaraga amakamyo kuva ku cyambu ugera mu Rwanda, biva ku minsi 14 bigera ku minsi itatu.
Uyu ni umushinga wa miliyoni 35 z’amadolari wubatswe ku buso bwa metero kare 130 000 i Masaka. Hari ibikorwa remezo bigezweho kandi bijyanye n’igihe, umwanya uhagije ushobora guparikamo amakamyo agera kuri 200, n’umwanya wakwakira kontineri 50 000 ku mwaka.
Hazajya hatangirwa n’izindi serivisi zikenerwa n’abacuruzi nk’iz’amabanki, Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Ikigo cy’ubuziranenge, polisi n’izindi.
Mu bakozi bakora muri Kigali Logistics 98 % ni abanyarwanda. Ubu bubiko buzacungwa na Dubai Ports World mu gihe cy’imyaka 25, Leta y’u Rwanda ibone kubwegukana.