Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu iterambere ry’imijyi, ariko ashimangira ko ibyo bitagomba kureberwa muri za mudasobwa, ahubwo ku buryo imibereho y’abaturage igenda izamuka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga, yibanda cyane ku mijyi iteye imbere kandi itekanye, “safe, smart cities”.
Perezida Kagame yavuze ko amateka agaragaza ko iterambere ry’imijyi ari izingiro ry’ubukungu, umuco na siyansi, cyane ko ubuzima bwo mu mijyi buhuriza hamwe abantu banyuranye, bagira amahirwe yo kubasha kwigiranaho bityo bakabasha guhanga ibishya.
Yavuze ko kuba Afurika ikiri inyuma ku mijyi iteye imbere, ari imwe mu mpamvu zituma uyu mugabane utarabashije gutera imbere vuba uko bikwiye, kubera imbogamizi zose ufite zituruka mu mateka yayo.
Yakomeje ati “Ariko ubuzima bwa Afurika bukomeje guhinduka mu buryo bwihuta. Iterambere ry’imijyi yo muri Afurika ririmo kwihuta cyane kurusha n’igipimo rusange cyo ku rwego rw’Isi. Nk’urugero, mu Rwanda, iterambere ry’imijyi riri ku gipimo cya 6% ku mwaka, ugereranyije na 2% ibara ku rwego mpuzamahanga.”
“Mu 1962 umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali wari utuwe n’abantu babarirwa mu 6000. Uyu munsi Kigali ituwe n’abaturage hafi miliyoni 1.5. Na none kandi munsi ya 20% by’abaturarwanda nibo baba mu mijyi. Intego yacu ni uko bazagera kuri 35% mu myaka iri imbere.”
Yakomeje avuga ko iterambere ry’imijyi rinatanga amahirwe akomeye y’ishoramari, iterambere n’izamauka ry’imibereho y’abaturage, ariko bikaba ari no kuvuga ko hakenewe ko hakorwa igenamigambi rinoze, ndetse n’ibikorwa byose bikagendera ku murongo.
Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe muri Afurika kuba imijyi yayo iri gutera imbere mu gihe n’ikoranabuhanga rifasha cyane imijyi iteye imbere rikomeje kwiyongera.
Ati “Muri Kigali murandasi nziramugozi yamaze gushyirwa mu modoka rusange zitwara abagenzi, ushobora kandi kwishyura ukoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’, nta mafaranga mu ntoki. Serivisi z’ingenzi za leta nk’ibyangombwa biranga umuntu, ibyemezo by’ubutaka no kwandikisha ubucuruzi, bigerwaho umuntu anyuze muri serivisi yacu y’ikoranabuhanga, izwi nka Irembo.”
“Abanyarwanda kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi kimwe no kwishyura imisoro. Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana ntabwo bworohereza abakeneye serivisi gusa, rinagabanya icyuho cya ruswa.”
Src : IGIHE