• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Editorial 16 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera, ari nawe wayoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ikageza kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi.

Perezida Kagame yagarutse ku butegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ubuyobozi bushyize imbere ubufatanye.

Ati “Ndatekereza ko hari byinshi birimo gukorwa ku buyobozi bushya, bigaragara ko bushaka ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi, hari ibyiza birimo gukorwa kurusha mbere y’uko perezida mushya atorwa, ariko ibi ntibisobanuye ko byakemuye ibibazo byose, ariko dukoresha ubwo bufatanye mu guhangana n’ikibazo.”

Ageze kuri Uganda, umukuru w’igihugu yavuze ko bisa n’aho ari “amakimbirane ari mu muryango”, aho usanga rimwe na rimwe impamvu z’ubwo bwumvikane buke zitumvikana.

Yakomeje ati “Ku giti cyanjye, mbabazwa rimwe na rimwe n’uburyo udashobora kubona impamvu hari ubwumvikane buke kuko ntabwo turimo gupfa ubutaka, umupaka, kuba waba wavogereye ubutaka bw’undi, ibintu nk’ibyo. […] hari ibiganiro bikomeje kubaho, ntekereza ko ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemuka, niho tugana mu bitekerezo byanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.

Iyi ngingo ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije Uganda mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Kampala kuri uyu wa Gatanu gusa bikaza kurangira nta mwanzuro kuko impande zombi zitabashije kumvikana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Umwe mu bafashwe uri mu bagabye iki gitero ni umusore witwa Habumukiza Théoneste, wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda. Kandi ko ubufasha babuhabwa na Uganda.

2019-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Editorial 30 Sep 2018
PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

Editorial 09 Jul 2018
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Editorial 13 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira  mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato
ITOHOZA

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Editorial 14 Sep 2016
Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge
ITOHOZA

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Editorial 18 Aug 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 10 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru