• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Editorial 17 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, muri uyu mwaka, yageze i Addis-Abeba muri Ethiopie, aho kuri uyu wa Gatandatu arayobora Inama idasanzwe ya 11 y’uyu muryango.

Ni inama irarangwa n’ibiganiro bigaruka ku mavugurura muri uyu muryango ku buryo bw’umwihariko.

Iyi nama y’iminsi y’ibiri iteganyijwe kuva tariki ya 17-18 Ugushyingo 2018, ikurikiye imaze iminsi ihuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 55 bigize AU.

Iribanda ku kureba uburyo ibihugu byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura arimo arebana y’imiyoborere n’imikorere ya Komisiyo ya AU, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Ni amavugurura yateguwe n’itsinda ry’intiti ziyobowe na Perezida Paul Kagame, ryashyizweho mu 2016.

Abayobozi muri Komisiyo ya AU bagaragaza ko Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bw’uyu Muryango mu ntangiriro za 2019, isa n’idashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.

Elissa Jobson ukuriye Ubuvugizi bwa Afurika mu muryango International Crisis Group, yabwiye Ikinyamakuru Eye Witness ko abona iyi nama idasanzwe nk’uburyo bwa nyuma bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, mbere y’uko Perezida Kagame ava ku buyobozi bwa AU.

Ati “Igiteye inkeke ni uko Misiri ishobora kutazashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, kabone nubwo itagerageza kuyakuraho.”

Liesl Louw-Vaudran, umusesenguzi mu kigo cyo muri Afurika y’Epfo cyiga ku mutekano, yavuze ko mu gihe nyuma y’imyaka isaga ibiri aya mavugurura atarashyirwa mu bikorwa, umwanzuro uzafatwa muri iyi nama uzaturuka ku bazaba bayitabiriye.

Jobson avuga ko mu mpamvu zishobora gutuma Misiri yari yarahagaritswe muri AU mu 2013 nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yagejeje Perezida Abdel Fattah al-Sisi ku butegetsi idashyigikira aya mavugurura, harimo kuba igitekerezo cyo kuyashyiraho cyaraturutse kuri Komisiyo y’uyu muryango mu gihe iki gihugu cyo cyifuza ko igabanyirizwa ububasha.

Hari n’abandi bakuru b’ibihugu kandi basanga Komisiyo ya AU idakwiye guhabwa ububasha bwinshi, kuko bayibona nk’ubunyamabanga bushyira mu bikorwa imyanzuro bafashe.

AU igizwe n’ibihugu 55, yashinzwe mu 2002 nyuma yo gusenyuka k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

Perezida Kagame yageze i Addis Abeba aho ayobora inama idasanzwe ya AU kuri uyu wa Gatandatu

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Editorial 02 Jan 2018
Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Editorial 25 Sep 2024
Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Editorial 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Editorial 15 Dec 2016
Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Editorial 31 Mar 2019
Perezida Kagame  yatangije  Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018
Mu Rwanda

Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Editorial 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru