Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya bane n’abanyamabanga ba leta bane, abasaba gukora baharanira inyungu rusange aho kwita ku zabo bwite.
Ati “Twakomeza tukarushaho gukora, gukorana neza, inzego zose uko zibishinzwe, tugakorana n’abandi b’abandi, ntacyo bidutwaye kubahiriza inyungu z’abandi mu gihe izacu zubahirizwa. Ni uko bikwiriye kugenda igihe cyose.”
“Mwabonye mu ndahiro twagize, mwese nabonye mukiri bato, abenshi ni n’abadamu, mukwiye gukoresha izo mbaraga ziri aho mu buto, abategarugori nitubihuza ntabwo numva igikwiye kuba kitunanira. Ubwo nitwe tuzaba twinaniwe naho ubundi ibyangombwa byose turabifite. Nidukora ku mico, imikoranire myiza, dukora tutireba cyane, tureba abanyarwanda dukorera, ntawe mbujije kwireba ariko bijye biza bikurikira ko warebye inyungu z’igihugu cyose.”
Mu ndahiro mwagize, ngira ngo hari ubwo abantu babivuga babinyura hejuru ntibumve neza n’amagambo bariho basoma, kiriya bakubwira ngo, ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite, bivuze iki?
Aho rero niho hagoranye kenshi mu bikorwa, abenshi mu ntege nke, sinzi ko hari intege nke, ko ari abantu birumvikana ugakora ikosa, ariko hari ubwo biba intege nke nyinshi bagize barusha abandi, bagakora ibyo bakora babiganisha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo aribyo, bisubiwemo kenshi, …inyungu rusange ni zo nziza, nizo zitugirira akamaro tukabona aheza twifuza nk’igihugu.
Icya mbere ni ugushimira abemeye gufata izo nshingano kugira ngo bafatanye n’abandi basanze bityo dukomeza twubake igihugu cyacu. No kubahinduriwe imirimo, cyangwa abavuye ku mirimo ubwo birumvikana hari impamvu.
Impamvu ya mbere, guhindurirwa imirimo ntabwo ari ukugawa ibyo wakoraga, ahubwo muri rusange, iyo ibintu bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe cyangwa twakora ibyo dukora mu buryo bundi.
Hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, ngira ngo tubivuze kenshi hano, abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe, birumvikana, ndetse bakwiriye kwishima ndetse bakwiriye kuba bashimwa. Abatujuje inshingano nabo kuba bagawa nta gitangaza.
Twese ibyo dukora, ngira ngo n’uwikorera, nawe afite inshingano zo kwikorera aganisha mu nzira nziza kugira ngo ibyo akora bimugirire inyungu. Ariko nta nyungu ibaho, ibyo wavanyemo inyungu byashingiye kugirira abandi inabi.