• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abadipolomate b’ibihugu icyenda kubihagararira i Kigali nka ba ambasaderi, barimo babiri bafite icyicaro i Kigali, umwe ugifite i Dar Es Salaam na batandatu bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Muri bakiriwe harimo Oscar Kerketta w’u Buhinde, uyu akaba ari we Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde uzakorera muri ambasade nshya buheruka gufungura mu Rwanda.

Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro ze, Ambasaderi Kerketta yavuze ko azibanda cyane ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi aherukamo mu Rwanda, impande zombi zasinye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari.

Harimo kandi imishinga ijyanye n’ishoramari no guteza imbere ubuhinzi binyuze mu mishinga yo kuhira.

Ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio wa Angola we yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy’ibihugu byombi mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n’izindi nzego.

Yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, cyane ko muri Nyakanga Angola yakuriyeho abanyarwanda gusaba viza y’umukerarugendo. Hari kandi ubufatanye bw’ikigo Oshen Health Care cyiyemeje gushora miliyoni 24$ mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, ku buryo mu 2020 bizashyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu kubaga umutima.

Ambasaderi wa Autriche mu Rwanda, Dr. Christian Fellner, we yahishuye ko Chancelier w’icyo gihugu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri uyu mwaka, Sebastian Kurz, ku wa Gatanu azagirira uruzinduko mu Rwanda.

Ati “Autriche n’u Rwanda dufite imibanire myiza, vuba aha tugiye no kuyongerera imbaraga. Intumwa nyinshi ziteganyijwe kuza i Kigali, hazaba harimo itsinda ry’abacuruzi, dusure RDB, ibigo binyuranye ndetse mu gihe kitarambiranye n’abagize Inteko ishinga amategeko bazasura u Rwanda.”

“Ku wa Gatanu umukuru wa Guverinoma yacu azaba ari i Kigali. Bombi, Perezida Kagame na Chancellier Sebastian Kurz, bazaganira ku nama iteganywa i Vienna, aho ku wa 18 Ukuboza izahuza Afurika n’u Burayi.”

Prof. Dr. Ratlan Pardede uhagarariye Indonesia, we yagaragaje ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu bikorera.

Ati “Ndifuza guteza imbere ibijyanye n’ubukungu by’umwihariko binyuze mu bucuruzi hagati ya Indonesia n’u Rwanda. Mu myaka ishize ubucuruzi hagati y’impande zombi bwazamutse buva ku 400$ mu 2015 bugera kuri miliyoni 7$ mu 2017. Nubwo byagenze bityo ariko, turacyafite amahitwe menshi yo kongera umusaruro w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Mu bandi batanze impapuro zabo harimo Ambasaderi wa Australia mu Rwanda, Alison Helena Chartres; Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil; Ambasaderi František Dlhopolček wa Slovakia; Ambasaderi Martin Gómez wa Argentine na Ambasaderi Uriel Garibay wa Repubulika ya Philippines.

Ubwo ambasaderi Alison Helena Chartres yajyaga gushyikiriza Umukuru w’igihugu impapuro zimwemerera guhagararira Australia mu Rwanda

Perezida Kagame yakira ambasaderi Alison Helena Chartres wa Australia

Perezida Kagame yagize n’umwanya wo kuganira na Alison Helena Chartres hamwe n’intumwa zamuherekeje

Perezida Kagame na ambasaderi Alison Helena Chartres hamwe n’itsinda ryamuherekeje

Perezida Kagame yanagize umwanya wo kuganira na Oscar Kerketta uhagarariye u Buhinde

Perezida Kagame yakira impapuro za František Dlhopolček of Slovak uhagarariye Slovakia

Ubwo ambasaderi Prof. Dr. Ratlan PARDEDE wa Indonesia yageraga ku biro by’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio wa Angola (wa kabiri ibumoso)

Ubwo ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

Ubwo Eduardo Filomeno Leiro Octávio yageraga ku biro by’umukuru w’igihugu

Perezida Kagame yasuhuje ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio amwifuriza imirimo myiza mu Rwanda

Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

Ubwo ambasaderi Oscar Kerketta w’u Buhinde yageraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu

Perezida Kagame yakira impapuro za ambasaderi Martin Gómez wa Argentine

Perezida Kagame hamwe na ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil

Ubwo ambasaderi Uriel Garibay yajyaga gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Philippines mu Rwanda

Amafoto: Rwanda Gov

2018-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Editorial 04 Apr 2018
Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Editorial 10 Jul 2016
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Editorial 16 Dec 2024
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Editorial 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB
Amakuru

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Editorial 05 Mar 2024
Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi
UBUKERARUGENDO

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017
Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.
Amakuru

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Editorial 24 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru