Mu gihe muri aka karere hakomeje kuvugwa ubushotoranyi bukorerwa u Rwanda, kugeza n’aho abakekwa kuba FDLR, bamaze iminsi bagaba ibitero mu Rwanda bakica abaturage. Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ntihahwema kuvugwa abanyarwanda bashimutwa bakajya gukorerwa iyica rubozo, mu gihe baba bagiye muri iki gihugu mu mirimo yabo isanzwe.
Mu minsi ishize Urukiko rw’ibanze rwa Mbarara ruherutse gukatira abanyarwanda bagera k’ umunani igihano cyo gufungwa bashinjwa ibyaha byo kuba muri Uganda no gukora ubucuruzi binyuranyije n’amategeko.
Ibi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, yabikomojeho mu nama y’umushyikirano aho yavuze ko nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza n’ imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange. Ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane by’ibituranyi bitarworohereza. Yagize ati “Mu mibanire n’ibindi bihugu u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byinshi uyu mwaka ku bw’inyungu z’Abanyarwanda. Nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza, imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange.” yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu .
Ibi umukuru w’igihugu abivuze mu gihe hari abanyarwanda bafunzwe muri Uganda, nyuma y’aho inzego z’iperereza za Uganda CMI zibashinja kuba intasi.
Bivugwa ko iyi migambi yose icurirwa muri Uganda bigizwemo uruhare n’inzego z’iperereza zayo zikoreshwa n’abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bahunze igihugu kubera ibyaha bitandukanye bakoreye mu Rwanda kuri ubu bari muri RNC n’abandi bahunze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uganda kandi yabaye indiri y’urujya n’uruza rw’abarwanya Leta y’u Rwanda barimo FDLR,Rusesabagina na Nsabimana Calixte alias Sankara aho bahurira n’intumwa zabo zirimo niza Leta y’u Burundi mu biganiro bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru yatanzwe n’umuturage uri i Rutshuru ni uko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega. Uyu Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA. Ngiyo imigambi mibi ikomeje gucurirwa muri Uganda.
Abakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere n’imibanire y’ibihugu bagaragaza ko Uganda n’u Burundi, aribyo nyirabayazana w’umutekano muke uvugwa muri kano karere nk’uko bigaragarira mu mabarowa ibi bihugu bimaze iminsi byandikirana, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ibi bibazo bimaze igihe kitari gito, ariko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kubikemura bukoranye n’inzego z’ubuyobozi za Uganda, nk’aho Perezida Kagame yahuriye na Mugenzi we wa Uganda, Antebbe bakaganira kuri iki kibazo, ariko ntihagire igikorwa ngo iri hohoterwa rikorerwa abanyarwanda muri Uganda rihagarare.
Ibi bibazo bigira ingaruka z’ubukungu hagati y’abaturage babyo kuko muri Kanama 2016 Leta y’u Burundi yategetse ko nta bicuruzwa bigomba kongera kuva i Burundi bikinjira mu Rwanda.
Nyamara u Burundi bwoherezaga mu Rwanda 5,6% y’ibicuruzwa byose bwohereza mu mahanga. Inzego zibishinzwe zahise zitangira no gukumira ku mipaka yose umurundi wejeje n’inyanya ashaka kuzambutsa ku isoko ryo mu Rwanda.
U Rwanda nta bwirizwa rwashyizeho ribuza kohereza ibintu ku isoko ry’u Burundi, ariko birumvikana ko nta kaze byari buhabwe, n’ubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byose ibyajyaga i Burundi byari 2,9%.
Izi ngaruka ziba mbi ku Burundi kurusha ku Rwanda aho ziba nto cyane.
Izi mpungenge ku bijyanye n’umutekano mu karere, zigaragaza ko mu gihe ntagihindutse k’umubano hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi, ibintu bishobora kuba byagira ingaruka zikomeye z’ubukene ku baturage bibi bihugu kandi umutekano muke uva mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ukaba wakongeza akarere kose cyane ko hari imitwe myinshi yitwara gisilikare ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepfo , irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu Burundi naho hakaba havugwa, Imbonerakure, FDLR na FLN ya Sankara.
Mukiganiro Perezida kagame yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize nyuma y’inama nkuru y’umushyikirano yavuze ko kugeza magingo aya mu mateka y’u Rwanda ubushotoranyi ntagihe butabayeho , ariko ko u Rwanda, ikiruraje inshinga ari uguteza imbere igihugu n’abanyarwanda.
Rebero Jeremy
Birababaje kwibukako kuva aho U Rwanda rutereye Zaire yahindutse Kongo nibwo abaturanyi binjiye mu bibazo bikabije. Isi yose ikwiye gutabara. Naho ibya Uganda tubirekere benebwyo yuko ari twe abanyarwanda tubirukira. Nonese Kabarebe ntabyita guhunahuna! Abanyarwanda bahatirwa gutaha kandi Leta yacu ikabishyiramo ingufu.
Sunday
Cangwa niwe ufite ubwoba ngo bazamufata?