• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Editorial 04 Jun 2019 ITOHOZA

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda uragenda ufata intera kandi hatagize igikorwa wageza no ku ntambara nk’uko byemezwa n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda, akaba n’intararibonye mu mubano w’ibi bihugu byombi by’ibituranyi, wagarutse ku butumwa Perezida Kagame yamuhaye ngo ashyikirize Museveni nawe agasubiza.

Mu nkuru yanditse igaragara ku rubuga rw’ikinyamakuru cye The Independent, Andrew Mwenda atangira yibutsa ko mu minsi ishize Uganda yemeje ko ingabo z’u Rwanda zambutse zikinjira muri Uganda zikarasa abantu babiri bagapfa. U Rwanda rwo rwavuze ko ibi byabereye ku butaka bwabyo. Mwenda akavuga ko ukurikije uko ibintu byifashe ibimenyetso mu by’ukuri ntacyo bivuze.

Avuga ko mu gihe cy’umwuka nk’uyu, ibiba bikurikirwa na poropaganda zigamije kwereka abaturage ba buri ruhande ko uruhande rwabo ari rwo ruhemukirwa.

Mwenda aravuga ko buri gihugu cyarunze abasirikare ku mupaka baba barebana ay’ingwe. Hagati mu mwaka ushize, ngo Perezida Kagame akaba yaragize ubutumwa aha Mwenda ngo amugereze kuri Perezida Museveni undi nawe arabusubiza.

Ati: “Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere. Museveni yambwiye ko adashaka intambara n’u Rwanda kubera ko intambara nk’iyo yaba ari ubucucu.”

Mwenda agakomeza agira ati: “Ndizera ko ko ba perezida bombi bifuza kwirinda intambara. Ariko ibyabaye nk’ibiheruka mu cyumweru gishize bishobora byoroshye kandi byihuse guhindura umwuka utameze neza mo amakimbirane ya gisirikare.”

Ngo ukurikije uko ibintu bimeze, intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda irashoboka ndetse ngo ishobora no kuba itakwirindwa. Ngo intambara hagati y’u Rwanda na Uganda bwaba ari ubwenge bucye ariko ibi ntibivuze ko idashoboka. Ati: “Intambara zishobora kwaduka nubwo abayobozi ku mpande zombi baba biyemeje kuzirinda. Akantu gato nk’akabaye mu cyumweru gishize gashobora kuvana intonganya mu guhangana.”

Mwenda akomeza avuga ko iteka iyo hari ubwumvikane bucye, amatangazo ajya ahanze n’ibiba biba bishobora gutuma abayobozi bafata ingamba zarushaho gukomeza ibintu kugirango barinde icyubahiro cyabo aho gukomeza kwicara ngo bagaragare nk’abanyantege nke cyangwa ibigwari.

Kandi ngo iyo igihugu gihaye igisirikare cyacyo amabwiriza yo kuryamira amajanja, biragorana kubasha kugenzura ibintu bishobora kuba bitunguranye. Ngo nko kwibeshya gato no kumva nabi ibintu bishobora gutuma ibintu birushaho gukara byoroshye kandi byihuse ku buryo birenga icyo umuyobozi yateganyaga.

Umubano w’u Rwanda na Uganda warushijeho kuzamo agatotsi mu mpera za 2017 Uganda itangiye kwibasira Abanyarwanda bahakorera n’abahagenda ibikorwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda narwo rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka kurutera no gukuraho ubutegetsi buriho.

Src : Bwiza

2019-06-04
Editorial

IZINDI NKURU

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Editorial 25 Oct 2019
Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Editorial 04 Jul 2018
Nguwo Seyoboka  utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Nguwo Seyoboka utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Editorial 17 Nov 2016
“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Editorial 07 Jun 2024

4 Ibitekerezo

  1. Kurazikubone Jean
    June 4, 20196:18 pm -

    Mbabajwe no kwumva akazi kabombwe gukorwa n’abanyarwanda gakorwa na Andrew Mwenda. Ndumva Museveni adusuzuguye aritwe twaba tubimuteye! Iyo haba ahandi, abashinzwe dipole,asi barikwegura cyanga se abadepite bakaka ibisobanuro. Ibi bije mu gihe hari imyanya “strategic” yashyizwemo abanyamahanga nka NUR. Ariko kandi hagiyemo abanyamahanga aho tudafite abantu bashoboye byakumvikana. Ni iki Mwenda ashoboye tubuzemo umunyarwanda ubishoboye? Kuba yari kutumenyera ibyo Museveni ashaka cyanga atekereza byaramunaniye!

    Subiza
  2. Dieudonne Hakizayezu
    June 5, 20193:13 am -

    None se bariya baturage 2 biciwe muri Uganda ejo bundi ntibazize amasasu? Ntiharimo umwenegihugu wa Uganda se!? Isasu rya mbere u Rwanda rwararirashe rero!!!

    Subiza
  3. Pascal Baylon Ndengejeho
    June 7, 20193:31 pm -

    Abazi Mwenda bamutatse! Umunyoro urangwa no kurimanganya, kusopanya, kubogamira ahari indonke, kubeshya n’ibindi. Mbese ababaye I Bugande cyanga abakoranye nawe berekanyeko kuba ariwe wahiswemo kuba umuhuza hagati y’Urwanda n’Ubugande biteye isoni n’ikimwaro! Abasobanukiwe na politiki yo mu karere bavugako abategetsi b’Urwanda, cyane cyane abashinzwe ububanyi n’amahanga, basuzuguwe. Hari abavugaako bagombye kwegura cyanga se bagasabwa imbabazi ku mugaragaro. Nyamara kandi abitwako bahagariye abaturage ntacyo bavuga!!! Turizerako mu mezi ari imbere – igihe perezida azagaruka mu gihugu – hazabaho gusubiza ibintu mu bulyo.

    Subiza
  4. nkotanyi
    June 8, 20196:55 am -

    wowe wiyita Dieudonne Hakizayezu uri kuruhande rwa museveni nyamara umenyeko umunyarwanda yaciye umuganingo URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO
    museveni abanyarwanda tugomba kumufata nkushaka kugaruka ukora jenoside mwibukeko ari gufasha fdrl nindi mutwe ishaka gukora jenoside nanone yabanyarwanda abanyarwanda tubanze tumenye icyokibazo kandi twese turwanirire urwanda rwacu umutekano tuzi ko arimwiza dusengere urwanda rwacu ubundi dufatanye nabumutekano tubahe amakuru inzego zumutekano zacu zimeze neza ndashimira RDF yacu

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo
INKURU NYAMUKURU

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Editorial 11 Sep 2017
OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?
ITOHOZA

OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru