Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda uragenda ufata intera kandi hatagize igikorwa wageza no ku ntambara nk’uko byemezwa n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda, akaba n’intararibonye mu mubano w’ibi bihugu byombi by’ibituranyi, wagarutse ku butumwa Perezida Kagame yamuhaye ngo ashyikirize Museveni nawe agasubiza.
Mu nkuru yanditse igaragara ku rubuga rw’ikinyamakuru cye The Independent, Andrew Mwenda atangira yibutsa ko mu minsi ishize Uganda yemeje ko ingabo z’u Rwanda zambutse zikinjira muri Uganda zikarasa abantu babiri bagapfa. U Rwanda rwo rwavuze ko ibi byabereye ku butaka bwabyo. Mwenda akavuga ko ukurikije uko ibintu byifashe ibimenyetso mu by’ukuri ntacyo bivuze.
Avuga ko mu gihe cy’umwuka nk’uyu, ibiba bikurikirwa na poropaganda zigamije kwereka abaturage ba buri ruhande ko uruhande rwabo ari rwo ruhemukirwa.
Mwenda aravuga ko buri gihugu cyarunze abasirikare ku mupaka baba barebana ay’ingwe. Hagati mu mwaka ushize, ngo Perezida Kagame akaba yaragize ubutumwa aha Mwenda ngo amugereze kuri Perezida Museveni undi nawe arabusubiza.
Ati: “Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere. Museveni yambwiye ko adashaka intambara n’u Rwanda kubera ko intambara nk’iyo yaba ari ubucucu.”
Mwenda agakomeza agira ati: “Ndizera ko ko ba perezida bombi bifuza kwirinda intambara. Ariko ibyabaye nk’ibiheruka mu cyumweru gishize bishobora byoroshye kandi byihuse guhindura umwuka utameze neza mo amakimbirane ya gisirikare.”
Ngo ukurikije uko ibintu bimeze, intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda irashoboka ndetse ngo ishobora no kuba itakwirindwa. Ngo intambara hagati y’u Rwanda na Uganda bwaba ari ubwenge bucye ariko ibi ntibivuze ko idashoboka. Ati: “Intambara zishobora kwaduka nubwo abayobozi ku mpande zombi baba biyemeje kuzirinda. Akantu gato nk’akabaye mu cyumweru gishize gashobora kuvana intonganya mu guhangana.”
Mwenda akomeza avuga ko iteka iyo hari ubwumvikane bucye, amatangazo ajya ahanze n’ibiba biba bishobora gutuma abayobozi bafata ingamba zarushaho gukomeza ibintu kugirango barinde icyubahiro cyabo aho gukomeza kwicara ngo bagaragare nk’abanyantege nke cyangwa ibigwari.
Kandi ngo iyo igihugu gihaye igisirikare cyacyo amabwiriza yo kuryamira amajanja, biragorana kubasha kugenzura ibintu bishobora kuba bitunguranye. Ngo nko kwibeshya gato no kumva nabi ibintu bishobora gutuma ibintu birushaho gukara byoroshye kandi byihuse ku buryo birenga icyo umuyobozi yateganyaga.
Umubano w’u Rwanda na Uganda warushijeho kuzamo agatotsi mu mpera za 2017 Uganda itangiye kwibasira Abanyarwanda bahakorera n’abahagenda ibikorwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda narwo rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka kurutera no gukuraho ubutegetsi buriho.
Src : Bwiza
Kurazikubone Jean
Mbabajwe no kwumva akazi kabombwe gukorwa n’abanyarwanda gakorwa na Andrew Mwenda. Ndumva Museveni adusuzuguye aritwe twaba tubimuteye! Iyo haba ahandi, abashinzwe dipole,asi barikwegura cyanga se abadepite bakaka ibisobanuro. Ibi bije mu gihe hari imyanya “strategic” yashyizwemo abanyamahanga nka NUR. Ariko kandi hagiyemo abanyamahanga aho tudafite abantu bashoboye byakumvikana. Ni iki Mwenda ashoboye tubuzemo umunyarwanda ubishoboye? Kuba yari kutumenyera ibyo Museveni ashaka cyanga atekereza byaramunaniye!
Dieudonne Hakizayezu
None se bariya baturage 2 biciwe muri Uganda ejo bundi ntibazize amasasu? Ntiharimo umwenegihugu wa Uganda se!? Isasu rya mbere u Rwanda rwararirashe rero!!!
Pascal Baylon Ndengejeho
Abazi Mwenda bamutatse! Umunyoro urangwa no kurimanganya, kusopanya, kubogamira ahari indonke, kubeshya n’ibindi. Mbese ababaye I Bugande cyanga abakoranye nawe berekanyeko kuba ariwe wahiswemo kuba umuhuza hagati y’Urwanda n’Ubugande biteye isoni n’ikimwaro! Abasobanukiwe na politiki yo mu karere bavugako abategetsi b’Urwanda, cyane cyane abashinzwe ububanyi n’amahanga, basuzuguwe. Hari abavugaako bagombye kwegura cyanga se bagasabwa imbabazi ku mugaragaro. Nyamara kandi abitwako bahagariye abaturage ntacyo bavuga!!! Turizerako mu mezi ari imbere – igihe perezida azagaruka mu gihugu – hazabaho gusubiza ibintu mu bulyo.
nkotanyi
wowe wiyita Dieudonne Hakizayezu uri kuruhande rwa museveni nyamara umenyeko umunyarwanda yaciye umuganingo URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO
museveni abanyarwanda tugomba kumufata nkushaka kugaruka ukora jenoside mwibukeko ari gufasha fdrl nindi mutwe ishaka gukora jenoside nanone yabanyarwanda abanyarwanda tubanze tumenye icyokibazo kandi twese turwanirire urwanda rwacu umutekano tuzi ko arimwiza dusengere urwanda rwacu ubundi dufatanye nabumutekano tubahe amakuru inzego zumutekano zacu zimeze neza ndashimira RDF yacu