• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Editorial 10 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame, uri I Addis Ababa muri Etiyopiya yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019, ayoboye inama ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima muri Afurika, aho yasabye abayoboye za guverinoma kongera ubushake mu bijyanye no gushakira amafaranga ahagije urwego rw’ubuzima mu bihugu byabo.

Perezida Kagame yagize ati “Dukwiye kuba abambere mu kuyobora buri ntambwe izagirira akamaro abaturage bacu”.

Yavuze kandi ko isi iri kwinjira mu gice aho buri mushinga ugamije iterambere ry’ubuzima uzihaza mu bijyanye n’umutungo ukoresha. Ati “Ibi rero biratwereka ko bikenewe cyane cyangwa se ari amahirwe ngo turusheho gufata iyambere mu bijyanye n’iterambere ry’ubuzima”.

Yavuze kandi ko habayeho gushyira hamwe, abayobozi bashobora gutegura uburyo bunoze bw’ igikurikiyeho muri uru rugendo.

Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukora, aboneraho gutanga imirongo ine ikwiye gutekerezwaho no gufatirwa imyanzuro.

Umurongo wambere yavuze, ni uwo gushyira hamwe nka Afurika. Ati “Za guverinoma zikwiye kugira ubushake bwo kongera amafaranga zishora mu buzima. Kimwe mu byerekanye ko bishoboka ni intambwe twateye mu kwibonamo ubushobozi bwari bukenewe n’urwego rw’ubuzima nk’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse no kwegeranya ubushobozi bwacu bwite ku mushinga duhuriyeho w’ikigega cy’amahoro”.

Umurongo wa kabiri yatanze, ni ukwerekana ko byakoroha kubona umusaruro mwiza igihe Afurika yakorera hamwe, buri gihugu kikigira ku bunararibonye bw’ikindi.

Icya gatatu yagarutseho ni ibijyanye no kugenzura intambwe iterwa kugirango nk’umugabane bamenye niba bari mu nzira nziza igana kuri gahunda 2063 bihaye ndetse no ku ntego z’iterambere rirambye.

Icya nyuma perezida Kagame yavuze ni uruhare rw’abikorera rukwiye kurenga imisoro batanga ndetse n’ibikorwa byabo by’urukundo. Yagize ati “dukwiye kubona abikorera bashora amafaranga kurushaho mu bijyanye n’ubuvuzi nk’abatanga serivisi”.

Yavuze kandi ko abikorera bakwiye gushakira abakozi babo serivisi z’ubuzima zo kurwego rwo hejuru.

Nyuma y’iyi nama kandi, perezida Kagame yabonanye na Antonio Guterres, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, mbere y’uko kuri iki cyumweru,  ayobora inama rusange ya 32 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ubundi agasoza imirimo amaze umwaka ashinzwe yo kuyobora uyu muryango., muuri yu muhango Perezida Kagame arahereza inkoni perezida wa Misiri Abdel Fattal el – Sisi.

Muri uyu mugoroba habaye  umuhango wo kwakira ku meza Perezida Kagame na minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama.

Perezida Paul Kagame uri gusoza manda y'umwaka umwe ku buyobozi bwa AU hamwe na Antonio Guterres uyoboye UN

Perezida Paul Kagame uri gusoza manda y’umwaka umwe ku buyobozi bwa AU hamwe na Antonio Guterres uyoboye UN

2019-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Editorial 19 Nov 2020
Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Editorial 10 Jan 2019
Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Editorial 10 Apr 2020
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Editorial 28 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu
Amakuru

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Editorial 03 Dec 2023
Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.
Amakuru

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Editorial 24 May 2021
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!
Amakuru

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru