• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Editorial 18 Jan 2019 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yabwiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ko adashobora kuva mu gihugu kubera ibibazo bihari.

Perezida Kagame yagarutse ku kiganiro bagiranye ubwo yari ayoboye inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Kane i Addis Abeba muri Ethiopia, yiga ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo nyuma y’amatora ya Perezida aheruka.

Iyo nama yabereye ku cyicaro cya AU ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16.

Ubwo Kagame yafunguraga iyo nama, yavuze ko Kabila atabashije kuyitabira kubera ko umwuka uri mu gihugu.

Yagize ati “Ubwo nateguraga iyi nama, navuganye na Perezida Joseph Kabila na we mugezaho ubutumire. Yambwiye ko na we yifuzaga kuza ariko kubera umwuka uri mu gihugu bitamushobokera kuza.”

Ngo Kabila yamwijeje “kohereza intumwa zikitabira ibi biganiro, byanashoboka zikatugezaho ishusho y’uko ibintu byifashe n’icyo bifuza ko twabafasha mu byo bashaka kugeraho.”

Perezida Kagame yavuze ko ajya gutumiza iyo nama, yabanje kugisha inama abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika by’umwihariko abo mu bihugu bituranye na Congo ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat.

Yavuze ko abaturage n’abayobozi ba Congo bemera ko ibibazo biri muri icyo gihugu batabyishiboza badahawe ubufasha n’abaturanyi.

Ati “Twatekereje ko byaba byiza kugira iyi nama nyunguranabitekerezo kugira ngo duhe agaciro ibiri kubera muri icyo gihugu kigize umugabane wacu. Abaturage n’abayobozi b’icyo gihugu biteze ko abaturanyi n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane bazifatanya nabo mu gushakira igisubizo ibibazo Congo ifite ubu.”

Perezida Kagame yavuze ko abanyafurika igihe badashyize hamwe ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite, baba bari guha urwaho abanyamahanga.

Ati “Iyo tudashakiye hamwe ibisubizo by’ibibao byacu nka gutya, biba ari uburyo bwo guha ikaze abanyamahanga ngo baze kwivanga abe ari bo badushakira ibisubizo. Uburyo bumwe bwo kubyirinda, natekereje ko ari ugukora iyi nama.”

Yashimiye abayobozi b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) byatangiye gushakira ibisubizo imvururu ziri muri Congo, ashimangira ko nibafatanya bazabona umuti urambye.

Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora ku wa 10 Mutarama 2019, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi ni we watsinze n’amajwi 38.57%.

Icyakora intsinzi ye ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutakira ikirego cya Fayulu usaba ko amajwi yongera kubarurwa, kuko nta bimenyetso bifatika afite byerekana ko bitakozwe mu mucyo, bunasaba ko intsinzi ya Tshisekedi yemezwa burundu.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Inama y’abepiskopi gatolika muri icyo gihugu yatangazaga ko ibyabonywe n’indorerezi zayo mu matora bihabanye n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Mu gihe abaturage bategereje umwanzuro w’urukiko, hari ubwoba bwinshi ko havuka ubugizi bwa nabi butewe n’abatishimiye ibyavuye mu matora ndetse n’imikirize y’urubanza.

Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro na Joseph Kabila i Rubavu muri Kanama 2016

2019-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Adeline Rwigara yavuze uko ibiganiro bye na Kayumba Nyamwasa byahamije ko musaza we Rutabana afitwe na RNC

Editorial 18 Nov 2019
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017
Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Green Party yasabye ko akato gahabwa abana babyawe n’abagore bafashwe ku ngufu n’interahamwe gahagarara

Editorial 07 Apr 2018
RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Editorial 14 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    January 18, 201910:06 am -

    Nukuri abavandimwe bacu ba Congo bakwiye gushyira mu gaciro bakirinda ibyabateza amacakubiri ayariyo yose bakubaka igihugu cyabo cyiza.Intambara irasenya ntiyubaka.Twizere ko abakuru bibihugu byacu bazabafasha kubyitwaramo neza. izaba ari intsinzi ya Africa pe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda
ITOHOZA

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2018
N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017
ITOHOZA

N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017

Editorial 03 Feb 2016
Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Editorial 08 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru