• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Editorial 27 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’umugabane wa Afurika n’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”, ari ingenzi kuko bisangiye inyungu rusange zirimo ubucuruzi, iterambere ry’ubukungu n’iry’abaturage.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije muri Afurika y’Epfo, aho inama ya 10 ya BRICS igizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Iyi nama yaberaga mu nyubako ya Sandton International Convention Centre muri Johannesburg, izaganira ku bibazo byugarije Isi birimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere n’ubucuruzi.

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko Afurika na BRICS bakwiye gufatanya kuko basangiye inyungu rusange mu buhahirane mpuzamahanga bufunguye kandi buri wese yibonamo.

Yakomeje avuga ko ikindi ari uko gushimangira ubufatanye na BRICS bitanga inyungu mu mibereho myiza y’abaturage mu gihe giciriritse n’ikirambye kandi bikagura inyungu, by’umwihariko iz’imirimo ku rubyiruko rw’Abanyafurika.

Yagize ati “Turashaka gufatanya mu bintu by’ingenzi birimo guteza imbere inganda, ibikorwa remezo ndetse n’amahoro n’umutekano nk’uko biri mu mutima wa gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe 2063”.

Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’impinduramatwara ya Kane y’inganda, bitanga amahirwe menshi yo kugera ku ndoto za Afurika.

Muri Werurwe uyu mwaka i Kigali mu Rwanda hasinyiwe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’, ryitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bikorana ubucuruzi hagati yabyo.

Perezida Kagame yavuze ko iki ari indi ntambwe yihishemo ubufatanye bwa Afurika na BRICS kuko ari ‘ugushyiraho impinduka mu buryo bwiza kandi burambye bw’uko Afurika yakorana ubucuruzi ubwayo ndetse ikanabukorana n’ahandi ku Isi’.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%.

Isoko rusange ry’ubucuruzi muri Afurika ryitezweho gukuba kabiri ubucuruzi hagati y’abanyafurika nibura mu 2022 bukaba bugeze kuri 25%.

Iri soko rizahuriza hamwe ibihugu 55 bya Afurika bigizwe n’abaturage miliyari imwe na miliyoni 200, n’umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.19 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko igikenewe cyane ari uburyo bwiza bw’imikoranire mu byumvikanweho kandi Afurika yiteguye yaba mu biganiro no mu rundi ruhare rwose rukenewe.

Amafoto: Village Urugwiro

2018-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025
Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Editorial 01 Oct 2019
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Editorial 16 May 2019
Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Editorial 20 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020
Kuri uyu wa mbere:  Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi
IMIKINO

Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Editorial 25 Jan 2016
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Editorial 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru