• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Editorial 05 Apr 2016 POLITIKI

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Francois Soudan ku ngingo nyinshi zirimo “Referendumu” Abanyarwanda bitoreye tariki ya 18 Ukuboza 2015, ibibazo by’u Burundi, FDLR, umubano n’u Bufaransa n’ibindi. Icyo kiganiro cyasohotse muri Jeune Afrique no 2882.

Referandumu

Kuri “Referandumu”, Perezida yavuze ko muri politiki utagendera ku marangamutima; ko ukora icyo abaturage bagusabye. Yongeyeho ko ku bwiganze bw’abaturage batoye ko uzayobora u Rwanda azatorerwa indi manda y’imyaka irindwi kuko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe cyanyuze mu bihe bidasanzwe .

Perezida Kagame yongeyeho ko nubwo Abanyarwanda bagera kuri 98% batoye ko ubuyobozi bwe bwakomeza akongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda, ku giti cye ntiyabishakaga ariko nta kindi yari gukora usibye kumvira abaturage ayoboye.

Perezida Kagame yavuze ko “Referendum” yatowe nyuma y’ibiganiro bitandukanye byamaze imyaka irenga itatu aho ibyo biganiro byagombaga gusubiza ibibazo bitatu:

Gukomeza iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’impinduka aho bahurijeho ko impinduka ikenewe ariko ko igihe cyayo kitaragera.

Perezida Kagame abajijwe impamvu atabashije kubona umusimbura yavuze ko u Rwanda ari Repubulika atari Ubwami ko ahubwo ibyo bivuguruza abirirwa babivuga kandi bavuga ko bagendera kuri demokarasi.

Ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Burundi byatewe n’Abarundi ubwabo ko aribo bagomba kubishakira ibisubizo, yongeyeho ko no kutamenya aho ibibazo biva cyangwa kutabyemera aricyo kibazo gikuru.

Perezida Kagame yibukije aho ikibazo cyaturutse ubwo Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza atabyumvikanyeho na bagenzi be basangiye urugamba, atabyumvikanyeho nanone na benshi mu ishyaka rye, atabyumvikanyeho na bamwe mu bacamanza, Inteko ishinga amategeko n’abandi.

Yongeyeho ko u Rwanda rutajya mu ntambara y’amagambo n’u Burundi kuko intego nyamukuru y’Abarundi ari ukwiyenza. Ikindi Perezida Kagame yibukije ni uko FDLR zirwana ku ruhande rwa Nkurunziza; yasoje yibutsa ko hakiri igaruriro ngo amahoro agaruke mu Burundi

FDLR

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Ladislas Ntaganzwa yafashwe akoherezwa mu Rwanda, ntibibuza FDLR kuba ikiriho muri Kongo-Kinshasa ndetse ko bataretse umugambi wabo wo gutera u Rwanda kuko na vuba aha barabigaragaje batera u Rwanda (mu murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu) nubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo Raymond Tchibanda yari yavugiye muri LONI ko uwo mutwe utakibaho.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Abajijwe impamvu nyamukuru u Rwanda rutemerera Fred Constant guhagararira igihugu cye cy’u Bufaransa, Perezida Kagame yasubije ko hari ibyo u Bufaransa bugomba kubanza kugaragaza cyane cyane impamvu nyamukuru abakoze Jenoside baba mu Bufaransa rimwe na rimwe bafatwa ubundi bakarekurwa.

Raporo y’umucamanza Trevidic ku wahanuye indege ya Habyarimana yashyizwe mu kabati, impapuro zivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa zari zavuzwe ko zigiye gushyirwa hanze na Perezidansi y’u Bufaransa n’ibindi.

Perezida Kagame yagize ati “Kohereza ambasaderi nk’aho ntacyabaye, ndetse na politiki idafasha kwiyunga ntabwo tubikeneye, reka turebe ibibazo byose twicare tubikemure ubundi Amabasaderi azabona uburenganzira”. Yasoje avuga ko u Rwanda ntako rutagize dore ko rwemereye n’abacamanza b’abafaransa kuza gukora iperereza mu Rwanda.

Mu bindi Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudafite ikibazo n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruba mu buholandi Madamu Fatou Bensouda ko ahubwo ikibazo ari imikorere y’urwo rukiko.

Mu bijyanye n’iterabwoba, Perezida Kagame yavuzeko u Rwanda rwirinda nk’ibindi bihugu aho yibukije ko hari ibimenyetso byagaragaye mu Rwanda nk’umusirikare warashe bagenzi be muri Centre Afrique aho byagaragaye ko yari afitanye isano n’iterabwoba.

-2594.jpg

Umuyobozi w’ikinyamakuru Jeune Afrique, Francois Soudan mu Kiganiro na Perezida Paul Kagame

Ku mazina mashya yahawe Imijyi n’Uturere, Perezida Kagame yavuze ko impamvu hari amazina yahinduwe ni uko yagaragazaza ivangura rishingiye ku moko na politiki byakozwe mbere ya Jenoside. Hakaba haratanzwe amazina ya mbere y’ubukoloni agaragaza amateka.

2016-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Bemba agiye kujuririra igifungo yakatiwe na ICC

Editorial 19 Sep 2018
Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Editorial 13 Mar 2019
Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Editorial 19 Sep 2018
Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi

Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi

Editorial 02 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru : Barore Cleophas yatorewe kuyobora RMC
Mu Mahanga

Itangazamakuru : Barore Cleophas yatorewe kuyobora RMC

Editorial 10 Dec 2016
Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD
Mu Rwanda

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Editorial 12 Jun 2017
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Editorial 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru