Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangarije Isi yose hatanzwe ubusabe bwo kwakira irushanwa tyo gusiganwa ku mu Madoka rizwi nka Formula One.
Ibi Perezida Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Center ahateraniye inama y’Intekorusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mama Modoka ku Isi.
Perezida Kagame yagize ati “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One.”
Yanaboneyeho kandi gushimira umuyobozi wa FIA ku bw’ibiganiro byo kwakira iri rushanwa ko birimo kugenda neza.
Ati”Ndashimira Stefano Dominicale n’ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.”
Ibi Perezida Kagame abitangaje nyuma yaho ari kumwe na Mohammed Ben Sulayem, bamuritse imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.
Iyi nama y’intekorusange y’umukino wo gusiganwa ku ma Modoka ku Isi, FIA iciye agahigo ku kuba ariyo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika ikakirwa n’u Rwanda