Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena yatashye ibigega bya Peteroli biherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, bikaba bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 22 za Peteroli.
Ibyo bigega byubatswe na Société Pétrolière Ltd (SP) isanzwe icuruza ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Sosiyete SP kubwo kubaka ibyo bigega bizafatira runini igihugu.
Byitezweho kongerera u Rwanda ubushobozi bwo kubika peteroli, aho kugeza ubu ibigega bihari bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni 30 z’ibikomoka kuri peteroli.
Ibigega bisanzwe bihari byubatse mu Gatsata bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni 15, iby’i Kabuye bifite ubushobozi bwo kubika litiro miriyoni eshanu.
Byiyongera ku bindi bigega biri ku kibuga cy’indege cya Kanombe no mu Rwabuye mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ igihugu mu kwihaza ku bikomoka kuri peteroli, Leta ifatanyije n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peteroli barashaka kuzamura ubwo bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 150.
Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kuba ubu bushobozi bubonetse mu gihe igiciro cya Peteroli gikomeje kumanuka, kandi ko byerekana ibigerwaho iyo Leta n’Abikorera bafatanyije mu iterambere.
Yagize ati “Ni ibyo kwishimirwa. Imbaraga nk’izi zishyirwa mu bufatanye zadufasha kugera kuri byinshi birushijeho. Tuzikomeze. Tugomba gutekereza bijyane n’igihe, tugakora bijyanye n’igihe. Ntabwo tugomba gusigara inyuma mu iterambere.Abikorera nibakomeze bafatanye na Leta mu gushora imari mu bisubiza ibibazo by’iterambere dufite.”
Yakomeje agira ati “Ikoranabuhanga ryifashishwa muri ubu bubiko rituma bukora neza, n’umutekano w’ibiburimo ukabungwabungwa.Twizeye ko uyu mushinga uzakomeza kwaguka ukagera ku rwego twifuza mu gihe cya vuba.Ibi bigega biraduha kumera nk’abari ku cyambu kuko ubusanzwe peteroli imara iminsi mu nzira izanwe hano.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ahashorwa imari habe heza kurushaho.
Source: Igihe