• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Editorial 07 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu matora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa ‘African Leadership Magazine’.

Nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangaje, Perezida Kagame niwe wegukanye igihembo gikuru muri ibyo bihembo byiswe ‘African Leadership Magazine Persons of the Year Awards 2017’, bibaye ku nshuro ya gatandatu.

Perezida Kagame yaje imbere, ubwo abatora bagombaga guhitamo hagati y’abantu bakomeye kuri uyu mugabane, bafite ibikorwa byahinduye abaturage ku buryo bugaragara kandi imbuto zabyo zikagera n’ahandi ku Isi.

Abo ni Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo; Umushoramari Tony Elumelu wo muri Nigeria, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania; Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa (Ni na visi Perezida wa Afurika y’Epfo) n’Umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria, Oladipo Jadesimi.

Amatora yakorerwaga kuri internet, urutonde rw’abatsinze rusohoka kuwa 5 Mutarama 2018.

Uretse igihembo gikuru cy’Umunyafurika w’umwaka, ibi bihembo byatanzwe ku bindi byiciro bitandatu bireba ubuzima bw’uyu mugabane, bihabwa abantu bafite gahunda n’ibikorwa byagize uruhare rukomeye mu guhanga imirimo, guteza imbere amahame ya demokarasi no gushyira ku rundi rwego isura ya Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko abatowe bazashyikirizwa imidali kuwa 24 Gashyantare 2018, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abegukanye ibihembo

Umunyafurika w’umwaka wa 2017: Perezida Paul Kagame

Umuyobozi w’Umunyafurika w’umugore, wa 2017: Bethlehem Tilahum Alemu washinzwe soleRebels, wo muri Ethiopia n’Umuyobozi wa Tanjet Aviation, Suzan Mashibe, muri Tanzania.

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu guteza imbere uburezi : Strive Masiyiwa washinze Econet, muri Zimbabwe

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu gutanga imirimo: Kwame Nana Bediako, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Petronia Ghana

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu miyoborere ya politiki: Marc Ravalomanana wabaye Perezida wa Madagascar

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu bugiraneza: Manu Chandaria, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group muri Kenya

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 ukiri muto: Umuyobozi Mukuru wa Abacus Kenya, Joel Macharia

Uyu mwaka hatoye bantu benshi kurusha mu bihe bishize, kuko bageze ku 288,958 bavuye ku 85,000 mu mwaka wari wabanje.

Uretse abegukanye ibihembo, hari n’abandi banyafurika bazashimirwa barimo Linah Mohohlo wabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya Botswana kuva mu 1999 kugeza mu 2016; Fred Swaniker washinze African Leadership Academy na Tony Elumelu washinzwe Heirs Holdings.

Umwanditsi mukuru wa African Leadership Magazine , Ken Giami, yashimiye abaje ku rutonde bose kubera uruhare bagira mu guteza imbere umugabane wabo.

Yagize ati “Gutoranywa muri miliyari 1.2 z’abatuye uyu mugabane bisobanuye ibintu byinshi.”

Yavuze ko bakoze ibintu bikomeye ku kiremwamuntu kuri uyu mugabane kandi ari abantu bitanga batizigamye bagamije guhindura Afurika ahantu habereye abahatuye.

African Leadership Magazine Persons of the Year ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya gatandatu, bihabwa abanyafurika babaye indashyikirwa mu mwaka uba urangiye.

Abandi bantu bahawe igihembo gikuru cy’Umunyafurika w’umwaka nk’icyahawe Perezida Kagame, barimo Dr. Mo Ibrahim watangije ibihembo by’imiyoborere byamwitiriwe, mu 2010; Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, mu 2011; Atiku Abubakar wabaye Visi Perezida wa Nigera, mu 2012.

Hari kandi Xavier Luc-Duval wabaye Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Mauritius akaba na Minisitiri w’imari, mu 2013; Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania, mu 2014; Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria, mu 2015 na Mo Dewji, Umuyobozi Mukuru wa MeTL muri Tanzania, mu 2016.

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu miyoborere ya politiki: Marc Ravalomanana wabaye Perezida wa Madagascar

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu gutanga imirimo: Kwame Nana Bediako, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Petronia Ghana

Umuyobozi w’Umunyafurika w’umugore wa 2017: Bethlehem Tilahum Alemu washinzwe soleRebels

Umuyobozi w’Umunyafurika w’umugore, wa 2017: Umuyobozi wa Tanjet Aviation, Suzan Mashibe, muri Tanzania

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu guteza imbere uburezi : Strive Masiyiwa washinze Econet, muri Zimbabwe

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 ukiri muto: Umuyobozi Mukuru wa Abacus Kenya, Joel Macharia

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu bugiraneza: Manu Chandaria, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group muri Kenya


2018-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Editorial 30 Dec 2019
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Editorial 15 Oct 2020
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Editorial 07 Apr 2019
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Editorial 19 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri
IMIKINO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Editorial 02 Mar 2016
Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ishamaduko rya Museveni, Papa mushya muri batisimu w’abarwanya u Rwanda

Editorial 24 Sep 2019
Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu
Mu Mahanga

Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Editorial 28 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru