Mu gihe bamwe mu bikorera icengezamatwara rishingiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko Perezida Paul Kagame atakiriho cyangwa arwariye mu Budage, nyamara mu by’ukuri Perezida Kagame yagaragaye akora inshingano ze nk’ibisanzwe muri Village Urugwiro, aho yakiriye abayobozi b’ibikomerezwa ku rwego rw’Isi barimo: Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria na Dr. Akinwumi Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)
Ibi ni ibimenyetso simusiga ku bantu bayabira ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida ari muzima, ari mu kazi, ari no gufatanya n’abandi bayobozi guteza imbere u Rwanda na Afurika.
Ibi binyoma by’ibigarasha n’abajenosideri ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n’Abantu bamwe bamenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha no gusebya igihugu, barimo ababa hanze y’u Rwanda, basubiye muri ya mikino mibi yo kwifuriza urupfu Perezida Kagame, bashaka gutera ubwoba abaturage no guhungabanya icyizere cy’igihugu mu bayobozi bacyo.
Dore Ingero z’ibihuha byakwirakwijwe kuri X/Twitter mu cyumweru gishize:
-
@SibomanaJean ukorera Channel ya Radio Itahuka:
“Kagame amaze amezi 2 ataboneka, amakuru yizewe ni uko arwariye mu bitaro bikomeye mu Budage. Abanyarwanda bakwiye kumenya ukuri!”
-
@Habimana_FDLR:
“Paul Kagame yarapfuye kera. Ni ikinamico gusa Leta y’u Rwanda irimo gukina kugira ngo batiteza umutekano mucye.”
-
@VeritasFrance:
“Perezida Kagame arwariye cancer ya prostate, akurikiranwa na ba dogiteri b’Abadage. Umwanya w’ubuyobozi ugomba gusimburwamo bidatinze.” n’abandi batari bake
Ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro, byacuzwe n’ababayeho mu buhungiro banga igihugu cyabareze bakomokamo, bashaka gukomeza gupfobya iterambere igihugu kigezeho cyane cyane bashingira ku ntambara z’amagambo zishingira ku moko bonse.
Mu mateka y’ibinyamakuru Rutwitsi nka Kangura na Radio RTLM ku rugamba bakunze kubika Nyakubahwa Umugaba w’Ikirenga ari we Prezida w’U Rwanda ubu, Abari inyuma y’ibi binyoma si bashya kuko abatari bahari bonse iyo ngengabitekerezo bananirwa gucira kandi birura. Hari n’abasanzwe bazwi nko mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho batangazaga amakuru y’ibinyoma no gusebya Kagame kugira ngo bace intege Abanyarwanda bari mu rugamba ndetse no mu masezerano y’amahoro.
Nka Kangura,cyari ikinyamakuru cyari cyarashinzwe n’uwitwa Hassan Ngeze, cyamenyekanye kubera gutangaza amagambo asebya Paul Kagame kuva mu 1990, kikanamushinja ubwicanyi atakoze we n’Inkotanyi yari ayoboye zanageze ku Intsinzi ari narwo rugero dukwiye gufata ntiducike intege mu nzira y’Ubumwe, Kangura yakomezaga gukwirakwiza ibihuha byo kuvuga ko yapfuye mu Ntambara y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byibura ngo barebe ko Ingirabwoba zatera kabiri kandi koko abahumijwe n’amacakubiri Jenoside barakomeje barayikora, Bakomeje kandi Gukangurira rubanda nyamwishi nkuko biyitaga kumwanga no kumufata nk’umwanzi w’Abahutu kandi nyamara inzira ye yari iyo guhuza abanyarwanda
Tugarutse kuri RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) nayo rero ntiyahwemye kuvuga ko “FPR iyobowe n’umuzimu witwa Kagame.” ibyo rero FPR yabirengeje amaso ikomeza urugamba rwo guhuza abanyarwanda kugeza none.
Yigeze gutangaza ko Kagame yapfiriye mu mashyamba ya Byumba, ariko ingabo ze zitifuza kubivuga ngo bitica morale n’umutima w’abarwanyi, ndabaza nti “None se yarapfuye?”
Ibi binyamakuru byari bigamije gupfobya ibikorwa by’ingabo z’Inkotanyi no gushishikariza rubanda kwanga abashakaga guhagarika Jenoside.
Mu gihe abo bose barimo ibigarasha, abajenosideri n’abahezanguni birirwa kuri YouTube, Facebook, X na TikTok bashyiraho ibihuha, u Rwanda rukomeje inzira yarwo yo kwiyubaka.
Perezida Kagame akomeje kuba: Umuyobozi wubashywe ku Isi, Umurwanashyaka wa demokarasi ishingiye ku mutekano n’iterambere, Igicumbi cy’icyizere cy’abaturage, cyane cyane urubyiruko
Kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, amanyanga, ibihuha, ingengabitekerezo n’amacakubiri, byose byakozwe ngo Kagame atagera aho ari, ariko byose byarabapfubanye dore araganje.
Kagame yibereye mu Rugwiro, ari mu kazi, ari ku isonga mu kurinda umutekano n’icyerekezo cy’u Rwanda, Uwifuza ko apfa, abe ari we wirarika arwitegure aruvuge ariko yirinde ka karongo gatukura kandi nakomeza guca akagozi k’ubumwe ka bugingo n’ubu bizamugora cyane, bazakomeza guhangayika cyane
RUSHYASHYA Twivugira Ukuri, Tugaragaza Abagambanira Igihugu tukanababwira ko aho berekeza ari habi kandi hazabakenya.