Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku munsi w’ejo mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro ari kumwe na mugenzi we wa Benin Perezida Patrice Talon wari umaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida Kagame wavuze ko ikibazo cya manda akibazwa kenshi akanagitangira ibisubizo, nubwo gihora kigaruka kandi kigashimangirwa n’Abanyaburayi.
Ati “Mu Burayi, sintekereza ko ibyakozwe mu gihugu kimwe ari na byo biba ahandi. Hari ibihugu mu Burayi aho abayobozi bayobora manda zirenze eshatu. Hari byinshi mu bihugu bayobora manda ebyiri cyangwa imwe, gusa bakayobora imwe kuko baba batsinzwe iya kabiri, icyo ni ikindi kibazo. Gusa abandi bakomeza kuya gatatu, iya kane, iya gatanu.’’
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu by’i Burayi bikora ibinyuranye no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ariko ngo iyo biba byumva ko hari impamvu zigena uko abaturage bagomba kwiyobora, ikibazo nk’iki nticyajya kiza buri munsi.
Ati “Nifuza ko abo bantu babona amasomo nk’uko natwe tubigerageza, ahari baduha akaruhuko.Ariko niba ari byo bifata umwanya munini w’akazi kabo njye nta kibazo mbifiteho, igihari ni uko twe Abanyarwanda kandi ntekereza ko ari na ko abandi Banyafurika babyumva, dushaka kwiyobora ubwacu kandi kwiyobora neza ntabwo bizaza ari impano duhawe n’abanyamahanga.’’
‘‘Ntabwo ari byo na gato, kuko muri iyi minsi twabonye ko abo bantu batorohewe. Sinzi n’ukuntu bahaguruka bavuga ibijyanye n’imiyoborere, bafite ibibazo bikomeye Kandi niba uyobora igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 60, muri manda aho abaturage 12% bonyine ari bo bagushyigikiye kandi ugashaka ko mbyigana, hagomba kuba hari ikibazo gikomeye. Niba ushaka kumbwira ko ariko demokarasi ikora ngo mbikurikize, ubwo nzahora nyuranya na byo.’’
Mu burayi hari ibihugu bigira abaperezida bemererwa manda zose zishoboka mu gihe abaturage babatoye birimo nk’u Butaliyani, Serbia, u Busuwisi, Iceland, hakaba n’ibyemera manda ebyiri ariko umuyobozi akazongera kwiyamamaza, birimo nk’u Burusiya na Azerbaijan.
Perezida Paul Kagame na Perezida wa Benen Patrice Talon
Umwanditsi wacu