Tariki 18 Kamena 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’. Yanaganiriye n’ibinyamakuru bitandukanye harimo ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa “Die Tageszeitung” aho bagiranye ikiganiro kirambuye.
Turabagezaho inshamake yibyo yavuze kuruhare rwa Uganda mu gutoteza Abanyarwanda no gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda ndetse no kwishyira hamwe kwa Rusesabagina na Twagiramungu (twabagejejeho birambuye mu nkuru: Agaco K’imburabuza: Perezida Kagame Avuga Kuri Twagiramungu, Rusesabagina Na MRCD.)
Perezida Kagame yabajijwe uko umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe ndetse n’ingaruka byagize ku bukungu bw’umuryango mu karere k’iburasirazuba.
Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo icyaricyo cyose cy’imibanire kigira ingaruka ku bucuruzi n’ubukungu, ntawabishidikanyaho. Niyo mpamvu nta bibazo dushaka. Ariko muri politike, turabibona hirya no hino ku isi. Natwe twagiye tugira ibibazo by’imibanire imyaka myinshi. Biraza bikarangira. Twizera ko hari igihe bizashira burundu. Tubona Uganda igira uruhare mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro iturwanya ngo kuko batekereza ko tudaharanira inyungu zabo. Ntabwo bishimira ko u Rwanda rwigenga, ahubwo bakumvako u Rwanda rugomba kububaha …ibintu nk’ibyo.”
Yakomeje agira ati: “Tubona abantu bacu bafatwa bagafungwa muri Uganda. Twabonye amagana y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza muri Uganda. Uganda igakomeza ivuga inkuru zitandukanye, nko kuvuga ngo binjiye mu Bugande ku buryo butemewe n’amategeko, ngo n’intasi…Ibi twabivuze ku mugaragaro nyuma yo gukusanya amakuru nuko baravuga ngo ibi byose mubimenya gute? Ntawe basiga, bafunga abagore, abagabo ndetse n’abasore n’inkumi. Hari n’abafashwe bakuwe mu mashuri. Ubwo mperuka kubonana na Perezida Museveni namubwiye ko ibyo birego ari ibihuha. Mu barenga Magana abiri bafashwe nta numwe babonanye icyaha. Ibi bikwereke uburemere bw’ikibazo, byatumye tuburira abaturage bacu kutajya muri Uganda, kuko tutabasha gutegeka ibyo Uganda yakora. Twarabasabye twarabinginze ….turabasaba ngo niba mufite Abanyarwanda bakoze ibyaha, mubashyikirize inkiko aho kubagumana muri ma gereza. Abantu baraza bakatubwira ngo bamaze amezi icyenda cyangwa umwaka ntacyo bashinjwa. Ariko twaricecekeye, abantu batinya kudushoraho intambara. Nta niyo mbona kuko na Uganda izi neza ikiguzi cy’intambara. Ushobora gukora ibyo ushaka mu gihugu cyawe ariko kurenga umurongo utukura ni ukwambuka umupaka”
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique mu mpera za Werurwe yabajijwe kuri iyi ntambara maze asubiza ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri.”
Muri iki kiganiro na TAZ, Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora kwihanganira umuntu uhungabanya umutekano warwo ari ku butaka bwarwo.