• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by’ihohoterwa bikorerwa mu Burundi- Raporo ya (UN)

Editorial 18 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Raporo ya nyuma ya komite y’umuryango w’abibumbye (UN) yakoze iperereza ku Burundi yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ivuga ko perezida w’u Burundi ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu abakoze iperereza babonye.

Doudou Diène wari uyoboye iyi komite yabwiye inteko rusange y’ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu i Genève ko “kuva mu kwa kane 2015 nta mutekano uri mu Burundi, nta burenganzira buriyo”.

Nk’uko BBC ibitangaza, Tabu Renovat uhagarariye u Burundi muri iyi Nteko yagize ati “Amahoro n’umutekano biraganje mu Burundi hose. Ibibi mwumva hirya no hino, biri no muri iyi raporo bifite impamvu za politiki kandi ntacyo bihindura ku buryo ibintu bimeze mu gihugu”.

Abakoze iperereza bavuga ko babonye ubwicanyi, kunyuruza abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’iyicarubozo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango yabo n’abatifatanya n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Ibi bikaba biteye impungenge kuko biri kuba mu gihe u Burundi bwitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu 2015 nk’uko komite yakoze iperereza ibivuga.

Doudou Diène yavuze ko hari ibimenyetso biteye ubwoba bimaze igihe bikorwa n’ubutegetsi, nko kubiba urwango, bishobora kuganisha kuri jenoside niba umuryango mpuzamahanga ntacyo ukoze.

Iyi raporo igira iti: “Komisiyo ifite impamvu zumvikana zigaragaza ko abakozi ba SNR [ibiro bishinzwe iperereza], polisi n’Imbonerakure ari bo b’ibanze bakekwaho ibi byaha byibasira inyoko muntu”.

Itegeko rishya mu Burundi ryavanye SNR mu zindi nzego z’umutekano riyigira urwego rukoreshwa kandi ruha raporo ibiro by’umukuru w’igihugu.

Iyi raporo iti: “Izo mpinduka kuri SNR ni ingingo ikomeye ishyira uburyozwacyaha bwite kuri Perezida Nkurunziza ku byaha byibasira inyoko muntu bikorwa na SNR”.

Abahagarariye ibihugu bya Tanzania na Cameroun muri nteko ntabwo bagaragaje ko bashyigikiye iyi raporo, bavuze ko amahanga agomba gukorana n’u Burundi mu bwubahane nk’igihugu cyigenga.

Uhagarariye Tanzania yavuze ko mu Burundi hari amahoro n’umutekano biri gutuma hari impunzi ziri gutaha ku bushake.

Abahagarariye Ubwongereza, Ireland n’imiryango itegamiye kuri leta muri iyi nteko bashyigikiye ibivugwa n’iyi raporo.

Aba basabye u Burundi na Tanzania guhagarika umugambi wo gucyura impunzi ku ngufu, banasaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ngo ibivugwa n’iyi raporo bihagarare mu Burundi.

Tabu Renovat yabwiye iyi nteko ko manda eshatu z’iyi komite ku Burundi zabaye impfabusa no gutakaza amafaranga, ko ari igihe gikwiye ngo ihagarike ibikorwa byayo.

2019-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Editorial 20 Oct 2018
Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Editorial 06 May 2019
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Editorial 20 Apr 2024
BURUNDI :  Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya  Nkurunziza birukanwe burundu  ku ishuri

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Editorial 17 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika
IMIKINO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Editorial 19 Jun 2018
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Editorial 05 Jul 2019
Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking idasohoka
Mu Rwanda

Urban Boyz yahishuye icyatumye indirimbo yabo na Patoranking idasohoka

Editorial 22 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru