• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Editorial 13 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Ntabwo twirirwa tuvuga ibigwi by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byo ibyinshi birivugira mu ngeri zose z’imibereho y’ igihugu ahubwo turagaruka ku nkubiri iri ku mbuga nkoranyambaga yiswe “Tumwamagane” igamije gukurira inzira ku murima Umunyamideri, Turahirwa Moise uzwi nka Moshions.

Moses uyu yagize gutya ku mbuga nkoranyambaga ze abambaho ubutumwa bwatunguye benshi aho bwari bufite umutwe ugira uti “ Nakuze nanga Kagame n’inkotanyi zose Bro!’’, akomeza agira ati ‘’Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa, ubwa mbere nagiye mu mugi wa Kamembe ngiye gusura Papa afungiye I Cyangugu ndi kumwe na Mama, 6yrs old(Ku myaka 6).

Inkotanyi yakubise ikiboko Papa ari gushaka uburyo yansuhuza kubera iminota mike babahaga yo gufata ingemu twabazaniye yasubiye mu gihome ntamusuhuje Papa ni umurinzi w’igihango (….)

Asoza agira ati “Naraye ndira ubwo bambwiraga ko H.E azambara ishati nahanze, Sindababarira Kagame n’Inkotanyi zose”. 

Hanyuma rero abazi Inkotanyi icyo ari cyo barimo uzwi nka Uzabakiriho Cyprien (Djihad) umenyerewe aho bita ku mihanda y’imbugankoranyambaga yahise akora ikiganiro ndorane maze amukurira inzira ku murima amwibutsa ko gutumagura ibimogi bitamuha uburenganzira bwo kurira umukuru w’ igihugu batangana kandi badahurira ku isoko ry’ibyarahane n’indodo.

Djihad avuga ko Amateka y’inkotanyi ari maremare cyane cyane abayazi cyane ari abo zarokoye kuko mu buhamya bwose ababutanga basoza bashima inkotanyi zabarokoye, Djihad avugako kwanga inkotanyi ari ukwanga ubuzima zo kabaho.

Mu kiganiro cyuje gukeburwa n’ibitutsi, yibukije Moses Turahirwa ineza y’inkotanyi zamuhaye amahirwe menshi akayatera inyoni.

Moses yibukijwe ko yazanye ibimogi byinshi abikuye mu butaliyani ndetse na byinshi byamubayeho inkotanyi zaramurengeye, yamwibukije ko hari nyinshi zamugariye ku rugamba, izindi nkotanyi zirugwaho kugirango ko atagakwiye gusinda amahoro amuha umwanya wo kurolinga (gusuguta) urumogi bigatuma atuka inka ngo dore igicebe cyayo.

Mu bandi batunguwe harimo GOD FATHER kuri X aho we yagize ati “Ntakintunguye inda mbi uyiha Amata ikaruka Amaraso….Nakuze Nkunda Paul Kagame N’inkotanyi Bro. Asoza agira ati “Uhamba roho mbi ahorana isuka”.

Munyakazi Sadate benshi bita General w’Urubyiruko rwo kumbuga we agize ati “Iteka ryose, si kenshi ni beshya ku muntu.”

Iyo umugabo atega aho MOSHOON atega bakajombamo ibisongo, ibitiritiri n’amacupa nti wakwitega ko mu kanwa ke havamo ibinyuranye nibyo MOSES MOSHION yavuze, kuko ubwonko bw’ umuntu nk’uwo buba bwaraboze bugahinduka umwanda.

(UKURI )

Uwo wavuze wanga, njyewe ndabizi neza yangwa n’abicanyi, ibitabapfu, inkozi z’ibibi, ibisambo n’ibirumbo n’abandi nkabo.

Abamukunda turihagije kandi turahagije ngo turumuhate anyurwe kandi yishime, erega abe turahari kandi tuzahoraho turi abe.

Dukomeje kwibuka ko SO, wowe wabashaga kumusura aho afungiye, akaba yarafungiwe ko yamaze bene wabo n’uwo wanga.

Ni mugihe njyewe iyo nshatse gusura DATA mfata inzira nkajyana indabo mu rwibutso rwa Génocide yakorewe Abatutsi So yamaze, ariko agahinda ntikica kagira mubi koko igitangaje ni ubutwari, ubushishozi, ubumuntu bw’uwo uvuga ko wanga, twembi ( Umwana w’uwamaze abatutsi muri Génocide n’umwana wuwamariwe abe muri iyo Génocide) yaduhaye amahirwe amwe muri iki gihugu,  aha niho uwo wanga yabarushirije umutima n’ubumuntu.

Moses ndakangutse mvuye mu nzozi nibuka ko udashobora kugira urukundo waronse Ingengabiterezo ya Génocide; Yewe, nari nibagiwe ko utagira urukundo waronse urwango wa mutindiwe; Ni nk’uko utaba umugabo utega iyo bakajomba, Ntamwijima ubyara urumuri, nta mbwa ibyara inka, urwango ntirwahinduka urukundo, uri URWANGO. Yasoje amwita kivume iteka ryose.

Reka rero twibutse urubyiruko rutekereza nka Turahirwa Moise (Moses, Moshions, Kwanda Seasons) ko bakwiye guha agaciro igihugu gifite ubu ndetse n’aho cyavuye bareke gusinda amahoro bumve ko kugera aha hari ikiguzi cy’amaraso inkotanyi zamennye ndetse bamenye no guha agaciro gakwiye Umukuru w’igihugu wagobotse urugamba akubaka igihugu gihereye ku busa.

2025-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 26 Jun 2024
Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Editorial 09 Nov 2016
Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Minisitiri Musoni James yakuwe muri guverinoma

Editorial 06 Apr 2018
Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Editorial 12 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports
IMIKINO

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Editorial 03 Dec 2018
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye
Amakuru

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya
ITOHOZA

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

Editorial 26 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru