Ntabwo twirirwa tuvuga ibigwi by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byo ibyinshi birivugira mu ngeri zose z’imibereho y’ igihugu ahubwo turagaruka ku nkubiri iri ku mbuga nkoranyambaga yiswe “Tumwamagane” igamije gukurira inzira ku murima Umunyamideri, Turahirwa Moise uzwi nka Moshions.
Moses uyu yagize gutya ku mbuga nkoranyambaga ze abambaho ubutumwa bwatunguye benshi aho bwari bufite umutwe ugira uti “ Nakuze nanga Kagame n’inkotanyi zose Bro!’’, akomeza agira ati ‘’Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa, ubwa mbere nagiye mu mugi wa Kamembe ngiye gusura Papa afungiye I Cyangugu ndi kumwe na Mama, 6yrs old(Ku myaka 6).
Inkotanyi yakubise ikiboko Papa ari gushaka uburyo yansuhuza kubera iminota mike babahaga yo gufata ingemu twabazaniye yasubiye mu gihome ntamusuhuje Papa ni umurinzi w’igihango (….)
Asoza agira ati “Naraye ndira ubwo bambwiraga ko H.E azambara ishati nahanze, Sindababarira Kagame n’Inkotanyi zose”.
Hanyuma rero abazi Inkotanyi icyo ari cyo barimo uzwi nka Uzabakiriho Cyprien (Djihad) umenyerewe aho bita ku mihanda y’imbugankoranyambaga yahise akora ikiganiro ndorane maze amukurira inzira ku murima amwibutsa ko gutumagura ibimogi bitamuha uburenganzira bwo kurira umukuru w’ igihugu batangana kandi badahurira ku isoko ry’ibyarahane n’indodo.
Djihad avuga ko Amateka y’inkotanyi ari maremare cyane cyane abayazi cyane ari abo zarokoye kuko mu buhamya bwose ababutanga basoza bashima inkotanyi zabarokoye, Djihad avugako kwanga inkotanyi ari ukwanga ubuzima zo kabaho.
Mu kiganiro cyuje gukeburwa n’ibitutsi, yibukije Moses Turahirwa ineza y’inkotanyi zamuhaye amahirwe menshi akayatera inyoni.
Moses yibukijwe ko yazanye ibimogi byinshi abikuye mu butaliyani ndetse na byinshi byamubayeho inkotanyi zaramurengeye, yamwibukije ko hari nyinshi zamugariye ku rugamba, izindi nkotanyi zirugwaho kugirango ko atagakwiye gusinda amahoro amuha umwanya wo kurolinga (gusuguta) urumogi bigatuma atuka inka ngo dore igicebe cyayo.
Mu bandi batunguwe harimo GOD FATHER kuri X aho we yagize ati “Ntakintunguye inda mbi uyiha Amata ikaruka Amaraso….Nakuze Nkunda Paul Kagame N’inkotanyi Bro. Asoza agira ati “Uhamba roho mbi ahorana isuka”.
Munyakazi Sadate benshi bita General w’Urubyiruko rwo kumbuga we agize ati “Iteka ryose, si kenshi ni beshya ku muntu.”
Iyo umugabo atega aho MOSHOON atega bakajombamo ibisongo, ibitiritiri n’amacupa nti wakwitega ko mu kanwa ke havamo ibinyuranye nibyo MOSES MOSHION yavuze, kuko ubwonko bw’ umuntu nk’uwo buba bwaraboze bugahinduka umwanda.
(UKURI )
Uwo wavuze wanga, njyewe ndabizi neza yangwa n’abicanyi, ibitabapfu, inkozi z’ibibi, ibisambo n’ibirumbo n’abandi nkabo.
Abamukunda turihagije kandi turahagije ngo turumuhate anyurwe kandi yishime, erega abe turahari kandi tuzahoraho turi abe.
Dukomeje kwibuka ko SO, wowe wabashaga kumusura aho afungiye, akaba yarafungiwe ko yamaze bene wabo n’uwo wanga.
Ni mugihe njyewe iyo nshatse gusura DATA mfata inzira nkajyana indabo mu rwibutso rwa Génocide yakorewe Abatutsi So yamaze, ariko agahinda ntikica kagira mubi koko igitangaje ni ubutwari, ubushishozi, ubumuntu bw’uwo uvuga ko wanga, twembi ( Umwana w’uwamaze abatutsi muri Génocide n’umwana wuwamariwe abe muri iyo Génocide) yaduhaye amahirwe amwe muri iki gihugu, aha niho uwo wanga yabarushirije umutima n’ubumuntu.
Moses ndakangutse mvuye mu nzozi nibuka ko udashobora kugira urukundo waronse Ingengabiterezo ya Génocide; Yewe, nari nibagiwe ko utagira urukundo waronse urwango wa mutindiwe; Ni nk’uko utaba umugabo utega iyo bakajomba, Ntamwijima ubyara urumuri, nta mbwa ibyara inka, urwango ntirwahinduka urukundo, uri URWANGO. Yasoje amwita kivume iteka ryose.
Reka rero twibutse urubyiruko rutekereza nka Turahirwa Moise (Moses, Moshions, Kwanda Seasons) ko bakwiye guha agaciro igihugu gifite ubu ndetse n’aho cyavuye bareke gusinda amahoro bumve ko kugera aha hari ikiguzi cy’amaraso inkotanyi zamennye ndetse bamenye no guha agaciro gakwiye Umukuru w’igihugu wagobotse urugamba akubaka igihugu gihereye ku busa.