• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Editorial 23 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUKUNGU, UBUREZI, UBUZIMA

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Muri izi mpinduka kandi Maj Gen Albert Murasira wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange wayoboraga iyi Minisiteri agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Irere Claude wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari. Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Mu bandi bayobozi bahawe inshingano harimo kandi Nadine Gatsinzi Umutoni wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi wari umaze igihe muri uyu mwanya.

Umwanya Nadine Gatsinzi yari asanzwemo wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana wahawe Assumpta Ingabire wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Maj Gen Albert Murasira yahoze ari Minisitiri w’Ingabo yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

Kayisire Marie Solange yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
akaba  yari asanzwe ayobora Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, ubu akaba yagizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kuri uyu mwanya yasimbuye Ingabire Assoumpta wagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe imikurire no  kurengera umwana nkuko mubibona hepfo.

Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi

Sandrine Umutoni wari Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko

Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Eric Rwigamba wari Minisitiri w’Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Nadine Gatsinzi Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe kugenzura iyubahirizwa n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, asimbura Rose Rwabuhihi
Madame Fanfan Rwanyindo Kayirangwa wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo we ntiyagarutse muri Guverinoma kuko yasimbuwe na Prof Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango ubu akaba yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Ntabwo ari ibyo gusa kuko Minisiteri y’ishoramari rya Leta yahise ivaho maze ijyanwa muri Mininsiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Image
Maj Gen (Rtd) Dr. Chalres Rudakubana yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Angola
ImageImage

2023-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Editorial 17 Apr 2017
Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Editorial 17 Aug 2017
Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Editorial 04 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy
Mu Rwanda

Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Editorial 05 Oct 2017
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.
INKURU NYAMUKURU

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Editorial 09 Apr 2019
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Editorial 23 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru