• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Editorial 23 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Hassan Rouhani wa Iran yihanije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amubwira ko intambara yashoza kuri icyo gihugu zaba umubyeyi w’intambara nyinshi.

Ibi perezida Rouhani yabitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize Trump yemeje ko azasubizaho ibihano by’ubukungu byari byarafatiwe Iran kubera gucura intwaro kirimbuzi.

Mu ijambo yagejeje ku badipolomate batandukanye mu murwa mukuru Tehran kuri iki Cyumweru, Perezida Rouhani yagize ati “Abanyamerika bagomba kumva ko intambara na Iran ari nyina w’intambara zose kandi amahoro na Iran ari nyina w’amahoro yose.”

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’icyo gihugu, IRNA, byabitangaje, Perezida Rouhani yanageneye ubutumwa Prezida Trump ati “wirinde gukinisha umurizo w’Intare kuko uzabyicuza ubuziraherezo.”

Ubuyobozi bwa Trump buheruka gutangaza ko bwivanye mu masezerano ibihugu byombi byari byaragiranye ku buyobozi bwa Barack Obama, ngo hakurweho ibihano by’ubukungu Iran yari yarafatiwe. Biteganywa ko ibyo bihano bizasubiraho ku wa 4 Ugushyingo, ndetse ibigo mpuzamahanga bisaga 50 byatangaje ko bizahita biva ku isoko rya Iran.

Trump na we yasubije Rouhani yifashishije Twitter mu magambo akarishye yanditse mu cyapa, amubwira ko ashobora kuzahura n’ingaruka zikaze.

Yagize ati “Kuri Perezida Rouhani wa Iran: Ntuzongere na rimwe gutera ubwoba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukundi cyangwa uzirengere ingaruka abantu bake mu mateka baba barahuye nazo. Ntitukiri igihugu cyihanganira amagambo yawe asura ubugizi bwa nabi n’urupfu. Witonde!”

Si ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu bombi bateranye amagambo kuko no mu minsi yashize Perezida Rouhani yibasiye Trump amuziza gukumira bimwe mu bihugu by’Abisilamu kwinjira muri Amerika.

Mu 2015 Amerika n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi byagiranye amasezerano na Iran ko Amerika izayigabanyiriza ibihano niramuka ihagaritse ikorwa ry’intwaro kirimbuzi. Gusa muri Gicurasi Perezida Trump yitandukanyije n’ibyo bihugu birimo ibyo mu Burayi.

2018-07-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025
Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje  kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje kubitabiriye ‘ Vibrant Gujarat Summit’

Editorial 11 Jan 2017
Donald Trump yiyeguriye Imana

Donald Trump yiyeguriye Imana

Editorial 28 Jun 2016
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018
Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi
INKURU NYAMUKURU

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Editorial 01 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru