• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Editorial 03 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), kuwa 30/11/2024 bateraniye Arusha muri Tanzaniya, mu nama yabo ya 24. Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa na mugenzi we w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, banze kwitabira iyo nama ikomeye, abasesenguzi bakavuga ko banze kumwarira inbere ya bagenzi babo, bari kubabaza ibijyanye n’umyitwarire yabo igayitse, ituma intambara iyogoza uburasirazuba bwa Kongo itabonerwa umuti.

Nk’uko biteganywa n’amahame- shingiro z’uyu muryango, Perezida wa Kongo niwe wari utahiwe gushyikirizwa inkoni y’ubutware nk’Umuyobozi wa EAC mu gihe cy’umwaka. Kubera rero ko intebe ya Kongo nta muntu wari uyicayeho, iyo nkoni yahawe William Ruto wa Kenya.

Nubwo Tshisekedi ariko atari ahari, ndetse akaba ataranohereje umuntu n’umwe wo kumuhagararira, bagenzi be, Hassan Samia Suluhu wa Tanzaniya, Yoweri K.Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Paul Kagame w’uRwanda, ntibyababujije kuganira birambuye kuri iyo ntambara ikomeje guhitana abantu, abandi benshi bakava mu byabo mu burasirazuba bwa Kongo, kuko abo bayobozi bakuru basanga iyo ntambara atari iya Kongo gusa, ahubwo ifite n’ingaruka ziremereye kuri aka karere kose.

Abari mu nama bababajwe no kuba Perezida Tshisekedi yifashisha iyi ntambara ngo agere ku nyungu ze za politiki, kuko bigaragara ko afite umugambi wo kugundira ubutegetsi, yitwaje ko atasiga igihugu mu ntambara!

Uretse izo nyungu za politiki, abasesenguzi bo nta gihe baterekanye ko muri iyi ntambara Perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye bafitemo n’inyungu z’ubukungu z’umurengera. Hari nko kunyereza amamiliyoni y’amadolari yitwa ko ari ayo guhemba abasirikari cyangwa kugura ibikoresho by’intambara, no gucuruza rwihishwa umutungo kamere wa Kongo, kuko mu bihe by’ibi by’intambara utagira gikurikirana.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC rero bafashe imyanzuro, iganisha ku gukemura ikibazo cy’iyo ntambara ya Kongo.

1. Basabye ko Perezida Tshisekedi yibutswa KUBAHA NTA MANANIZA icyemezo cy’Umuryango “EAC” cyo kohereza ingabo zawo guhagarara hagati y’impande zihanganye, kugirango habe ibiganiro by’amahoro. Twibutse ko izo ngabo za EAC zigeze koherezwa muri Kongo, ariko Perezida Tshisekedi akazirukana, kuko zari zanze gukorera mu kwaha kwe, nk’igisirikari cye bwite. Yaje kuzisimbuza iz’umuryango SADC, none aho kurangiza intambara, ibintu byarushijeho kudogera.

2. Aba Bakuru b’ibihugu bemeje ko hagomba kuba ibiganiro hagati y’ Umuryango SADC na EAC, maze amasezerano azavamo akaba ariyo azagenderwaho mu kurangiza intambara ya Kongo. Ibi bisobanuye ko ibi biganiro nibitaba, izo ngabo za SADC zizaba ziri muri Kongo mu buryo bubangamiye inyungu z’ Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wose.

3. Mu rwego rwo kwirinda gutatanya imbaraga, hasabwe ko ibyemezo bya Nairobi n’ibya Luanda bihurizwa hamwe. Ibyemezo bya Nairobi birebana n’imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro, naho ibyemezo bya Luanda bikibanda by’umwihariko ku kurangiza ubushyamirane hagati ya Kongo n’uRwanda. Kubera ko byose bigamije kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, inama ya Arusha isanga guhuza ibi byemezo byombi bizihutisha ishyirwa mu bikorwa byabyo.

Ese ko hari ibimenyetso byerekana ko Perezida Tshisekedi yamaze gutera umugongo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ni iki gitanga icyizere ko noneho azubahiriza ibi asabwa na bagenzi be baguriye muri uwo muryango?

Ni iki kizakura ku izima Tshisekedi watinyutse kwirukana nabi ingabo z’uwo muryango, umuntu utitabira inama zawo, ntatange umusanzu w’umunyamuryango, ahubwo agashinja byinshi mu bihugu biwugize(uretse uBurundi) kuba “ibyitso by’umwanzi”?

Ikiraro kizaba ikihe hagati ya Tshisekedi wamaze gutangaza ko ntacyo ibiganiro bya Nairobi bikimubwiye(ngo kuko Perezida Ruto abogamiye ku Rwanda na M23) n’imiryango mpuzamahanga, irimo Afrika Yunze Ubumwe na Loni, ndetse n’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa, byo bisanga amizero akwiye gushingirwa ku bushake n’imbaraga abategetsi bo mu Karere bashyira mu gushakira umuti ibibazo bya Kongo?

Mu rwego rwo kubuza Tshisekedi gukomeza gukina ku buzima bw’inzirakarengane zitikirira muri iriya ntambara, hejuru y’ibyasabwe n’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, hagombye guteganywa n’ibihano bizahabwa Tshisekedi, mu gihe yakomeza kwima agaciro imbaraga zishyirwa mu gushakira umuti iki kibazo.

Ikindi, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bagombye kugira ijwi rimwe, ryamagana ibihugu n’imiryango ifite indimi nyinshi ku kibazo cya Kongo. Urugero ni nka Loni, ku ruhande rumwe ivuga ko itewe impungenge n’itotezwa rikorerwa Abatutsi bo muri Kongo, ku rundi ruhande igatera inkunga ya gisirikari ingabo za Leta ya Kongo, zica abo baturage, ndetse zikanakorana n’abajenosoderi ba FDLR.

Mu gitondo iyo Loni ndetse n’Umuryango w”Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi bizinduka bivuga ko inzira rukumbi yo kurangiza intambara ya Kongo ari ibiganiro, ku mugoroba bigaha intwaro za rutura.Leta ya Kongo, rumwe mu mpande zihanganye!

Mu by’ukuri rero, abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo ni benshi, kandi kubakoma mu nkokora birasaba ubutwari tutarabona aho bwava kugeza ubu.

2024-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019
Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

Editorial 17 Jun 2021
Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano,  nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI  byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Editorial 13 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?
Amakuru

David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w’Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n’ikibi kibabayeho, ukababazwa n’inkuru nziza ibavuzweho?

Editorial 19 Nov 2020
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Editorial 23 Jan 2017
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali
INKURU NYAMUKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru