Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), kuwa 30/11/2024 bateraniye Arusha muri Tanzaniya, mu nama yabo ya 24. Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa na mugenzi we w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, banze kwitabira iyo nama ikomeye, abasesenguzi bakavuga ko banze kumwarira inbere ya bagenzi babo, bari kubabaza ibijyanye n’umyitwarire yabo igayitse, ituma intambara iyogoza uburasirazuba bwa Kongo itabonerwa umuti.
Nk’uko biteganywa n’amahame- shingiro z’uyu muryango, Perezida wa Kongo niwe wari utahiwe gushyikirizwa inkoni y’ubutware nk’Umuyobozi wa EAC mu gihe cy’umwaka. Kubera rero ko intebe ya Kongo nta muntu wari uyicayeho, iyo nkoni yahawe William Ruto wa Kenya.
Nubwo Tshisekedi ariko atari ahari, ndetse akaba ataranohereje umuntu n’umwe wo kumuhagararira, bagenzi be, Hassan Samia Suluhu wa Tanzaniya, Yoweri K.Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Paul Kagame w’uRwanda, ntibyababujije kuganira birambuye kuri iyo ntambara ikomeje guhitana abantu, abandi benshi bakava mu byabo mu burasirazuba bwa Kongo, kuko abo bayobozi bakuru basanga iyo ntambara atari iya Kongo gusa, ahubwo ifite n’ingaruka ziremereye kuri aka karere kose.
Abari mu nama bababajwe no kuba Perezida Tshisekedi yifashisha iyi ntambara ngo agere ku nyungu ze za politiki, kuko bigaragara ko afite umugambi wo kugundira ubutegetsi, yitwaje ko atasiga igihugu mu ntambara!
Uretse izo nyungu za politiki, abasesenguzi bo nta gihe baterekanye ko muri iyi ntambara Perezida Tshisekedi n’abamushyigikiye bafitemo n’inyungu z’ubukungu z’umurengera. Hari nko kunyereza amamiliyoni y’amadolari yitwa ko ari ayo guhemba abasirikari cyangwa kugura ibikoresho by’intambara, no gucuruza rwihishwa umutungo kamere wa Kongo, kuko mu bihe by’ibi by’intambara utagira gikurikirana.
Abakuru b’Ibihugu bya EAC rero bafashe imyanzuro, iganisha ku gukemura ikibazo cy’iyo ntambara ya Kongo.
1. Basabye ko Perezida Tshisekedi yibutswa KUBAHA NTA MANANIZA icyemezo cy’Umuryango “EAC” cyo kohereza ingabo zawo guhagarara hagati y’impande zihanganye, kugirango habe ibiganiro by’amahoro. Twibutse ko izo ngabo za EAC zigeze koherezwa muri Kongo, ariko Perezida Tshisekedi akazirukana, kuko zari zanze gukorera mu kwaha kwe, nk’igisirikari cye bwite. Yaje kuzisimbuza iz’umuryango SADC, none aho kurangiza intambara, ibintu byarushijeho kudogera.
2. Aba Bakuru b’ibihugu bemeje ko hagomba kuba ibiganiro hagati y’ Umuryango SADC na EAC, maze amasezerano azavamo akaba ariyo azagenderwaho mu kurangiza intambara ya Kongo. Ibi bisobanuye ko ibi biganiro nibitaba, izo ngabo za SADC zizaba ziri muri Kongo mu buryo bubangamiye inyungu z’ Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba wose.
3. Mu rwego rwo kwirinda gutatanya imbaraga, hasabwe ko ibyemezo bya Nairobi n’ibya Luanda bihurizwa hamwe. Ibyemezo bya Nairobi birebana n’imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro, naho ibyemezo bya Luanda bikibanda by’umwihariko ku kurangiza ubushyamirane hagati ya Kongo n’uRwanda. Kubera ko byose bigamije kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, inama ya Arusha isanga guhuza ibi byemezo byombi bizihutisha ishyirwa mu bikorwa byabyo.
Ese ko hari ibimenyetso byerekana ko Perezida Tshisekedi yamaze gutera umugongo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ni iki gitanga icyizere ko noneho azubahiriza ibi asabwa na bagenzi be baguriye muri uwo muryango?
Ni iki kizakura ku izima Tshisekedi watinyutse kwirukana nabi ingabo z’uwo muryango, umuntu utitabira inama zawo, ntatange umusanzu w’umunyamuryango, ahubwo agashinja byinshi mu bihugu biwugize(uretse uBurundi) kuba “ibyitso by’umwanzi”?
Ikiraro kizaba ikihe hagati ya Tshisekedi wamaze gutangaza ko ntacyo ibiganiro bya Nairobi bikimubwiye(ngo kuko Perezida Ruto abogamiye ku Rwanda na M23) n’imiryango mpuzamahanga, irimo Afrika Yunze Ubumwe na Loni, ndetse n’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa, byo bisanga amizero akwiye gushingirwa ku bushake n’imbaraga abategetsi bo mu Karere bashyira mu gushakira umuti ibibazo bya Kongo?
Mu rwego rwo kubuza Tshisekedi gukomeza gukina ku buzima bw’inzirakarengane zitikirira muri iriya ntambara, hejuru y’ibyasabwe n’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, hagombye guteganywa n’ibihano bizahabwa Tshisekedi, mu gihe yakomeza kwima agaciro imbaraga zishyirwa mu gushakira umuti iki kibazo.
Ikindi, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bagombye kugira ijwi rimwe, ryamagana ibihugu n’imiryango ifite indimi nyinshi ku kibazo cya Kongo. Urugero ni nka Loni, ku ruhande rumwe ivuga ko itewe impungenge n’itotezwa rikorerwa Abatutsi bo muri Kongo, ku rundi ruhande igatera inkunga ya gisirikari ingabo za Leta ya Kongo, zica abo baturage, ndetse zikanakorana n’abajenosoderi ba FDLR.
Mu gitondo iyo Loni ndetse n’Umuryango w”Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi bizinduka bivuga ko inzira rukumbi yo kurangiza intambara ya Kongo ari ibiganiro, ku mugoroba bigaha intwaro za rutura.Leta ya Kongo, rumwe mu mpande zihanganye!
Mu by’ukuri rero, abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo ni benshi, kandi kubakoma mu nkokora birasaba ubutwari tutarabona aho bwava kugeza ubu.